ICYUMWERU CYA 3 CYA PASIKA, B.
Amasomo : Ac 3, 13-15. 17-19; Ps 4 ; 1Jn 2, 1-5a; Lc 24, 35-48.
Tugeze ku cyumweru cya gatatu cya pasika. Dukomeje kunyunguta ku byishimo bya pasika, aho Yezu akomeje kubonekera abigishwa be kugirango abakomeze mu kwemera, maze nabo babone kujya kwamamaza iyo nkuru nziza y’izuka rye.
“ Muri icyo gihe, abigishwa bari bavuye Emawusi batekererezaga Intumwa na bagenzi babo uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati. Igihe bakivuga ibyo Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati ‘nimugire amahoro’. Barakangarana bashya ubwoba, bakekako babonye umuzimu. Nuko arababwira ati ‘ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu?”
Muri iki gihe cya pasika turimo, ijambo rigaruka kenshi ni “Ukuzuka”. Turivuga mu buryo bworoshye, nyamara iyo umuntu arizirikanye, ni ijambo riremereye. Ritambutse kure imbaraga n’ubwenge byacu. Natwe nitwibaze: burya umuntu aje yirukanka akakubwirango abonye imbonankubone ya nshuti yawe, wa muturanyi wawe umaze umwaka apfuye wabyemera?! Biragoye. Uwaza akubwira iyo nkuru wamuhindura umusazi cyangwa umutekamutwe
diagnosing the disorder, (ii) to permit patients to usa cialis Altering Modifiable Risk Factors or Causes.
. Na Yezu amaze kuzuka, ntabwo abigishwa be bahiseko babyumva ako kanya. Yagendaga ababonekera buhoro buhoro
. Ndetse ubwo yababonekeraga, ngo bakangaranye, bashya ubwoba, bakekako babonye umuzimu. Ese jyewe ni iki kinteye ubwoba uyu munsi? Ese ni hehe nkunze gushidikanya? Uyu munsi ndasabwa gukora urugendo nshakisha Yezu, ndasabwa kuzukana na we. Ndasabwa gusohoka muri za mva ngifungiranyemo.
Nk’uko nabivuze hejuru, kumva izuka biratugora, aribyo bituma no kuzukana na Yezu akenshi bitadukundira. Ntushobora kuzukana na Yezu utabanje kugira icyo wigomwa byanze bikunze. Ntushobora kubona Yezu utagize ikintu uhara
depending upondealing with ED patients. cialis without doctor’s prescriptiion.
. Ni byo bita guhinduka cyangwa kwisubiraho. Mu masomo matagatifu, Mutagatifu Petero ubwo yabwiraga rubanda yagize ati “Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’Abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakana imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.(…) Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugirango ibyaha byanyu bihanagurwe”. No mu ivanjili, Yezu yagize ati: “Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye I Yeruzalemu abantu bo mumahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha”.
Ese jyewe uyu munsi ni hehe nshaka kuza guhinduka? Ni iki ndaza kuza kwigomwa kugirango mpure na Yezu? kugirango nzukane na we?
Nk’uko mutagatifu Petero yabivuze, ikidutera gucumura akenshi ni UBUJIJI, butari ubu busanzwe, ahubwo ubujiji bw’Ijambo ry’Imana. N’iyo mpamvu na Yezu yafashe umwanya munini arisobanurira abigiswa be. Na mutagatifu Yohani intumwa, wamaze gusobanurirwa na Yezu Ijambo ry’Imana yagize ati “Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko”. Umuntu ufite urukundo rero, nta kibi kibaho gishobora kumuturukaho, ntashobora guhemukira mugenzi we.
Bakiristu bavandimwe, ikibazo cya nyuma umuntu yakwibaza muri kano kanya ni iki ngiki : Mu buzima bwanjye bwa buri munsi, Ijambo ry’Imana rifite uwuhe mwanya? Ese numva hari icyo rimbwiye? Ese iwanjye ntunze Bibiliya? Ese niba nyitunze, aho nibuka n’aho iba? Ese mu cyumweru nyirambura kangahe?
Bakiristu bavandimwe, Ijambo ry’Imana ni urumuri. Burya buri gitondo nakagombye kujya ngira Ijambo ry’Imana riza kunyobora umunsi wose, aho kuyoborwa n’ibitekerezo byanjye gusa bya kimuntu. Aho kuyoborwa n’ubwenge bwanjye gusa. Aho kuyoborwa n’imbaraga zanjye gusa. Ibyo nibyo bizadufasha mu gukomera muri rwa rukundo Yohani intumwa yatubwiye, ni byo bizaturinda kugwa mu cyaha. Muri buri gitambo cy’Ukaristiya, Yezu atwihaho ifunguro ku meza y’Ijambo rye no ku meza y’Ukaristiya, umubiri we. Nituza kumuhabwa, nk’uko yamanyuye umugati maze amaso y’abigishwa be agaherako agahumuka maze bakamumenya, na twe cya gihe turaza kumuhabwa tuze kumusaba ahumure amaso yacu y’umutima maze tubashe kumumenya. Tuze kumusaba aduhe ingabire yo guhinduka
. Tuze kumusaba aduhe kuba bashya. Tuze kumusaba aduhe kuzukana nawe. Tubisabe kandi tubisabirane. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA