TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 4 CYA PASIKA, B.


ICYUMWERU CYA 4 CYA PASIKA, B.

AMASOMO :  Ac 4, 8-12; Ps 117; 1Jn 3, 1-2; Jn 10, 11-18.

 

Tugeze ku cyumweru cya kane cya Pasika. Ni icyumweru cyahariwe gusabira ihamagarirwabutumwa. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana kuri Yezu, umushumba mwiza. Mu ivanjili Yezu yabwiye  Abayahudi ati “Ni jye mushumba mwiza”.

Muri Palestina, aho Yezu akomoka, uwari  gushaka umuntu w’umukire ufite nk’amazu y’amagororofa, n’amamodoka ya za rukururana, byari kumugora kumubona. Umukire w’aho yabaga ari ka gasaza kiberaga hagati y’amashyo y’inka. Ni ka gasaza kiberaga hagati y’inka zako amanywa n’ijoro, habe ku mvura habe ku zuba, aka yamvugo yacu ko “Ushaka inka aryama nka zo”.  Ni yo mpamvu mu kwibwira Abayahudi Yezu yakoresheje izina bari basanzwe bazi, ubwo yagiraga ati ndi “Umushumba mwiza”. Hano iwacu mu Rwanda, kuza guhita twumva icyo kigereranyo Yezu aduha, ntibiraza guhita bitworohera, kuko twebwe ijambo “umushumba” ririmo riracika kubera kororera mu biraro.

Yezu ni umushumba, nyamara si umushumba ubonetse wese. Hari abashumba babi n’abeza. We yatwibwiriye ati ndi “Umushumba mwiza”. Ndetse yaduhaye ikinyuranyo kiri hagati y’umushumba mwiza n’umucancuro. Umushumba mwiza yigurana intama ze, bimwe yatweretse muri kino gihe cya pasika turimo. Umushumba mwiza yigurana intama ze kuko aba ari nyir’intama. Ni yo mpamvu azimenya nazo zikamumenya. N’aho umucancuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije agatererana intama agahunga; ikirura kikaziraramo kikazitatanya
.

Ubwo Yezu yabwiraga Abayahudi ati “Ni jye mushumba mwiza”, natwe yatubwiriragamo. Yezu yasubije cya kibazo yigeze kubaza itumwa ze mbere y’uko atangwa, ubwo yababazaga ati “Rubanda ruvugako ndinde?”. Tuzi uko abenshi batigeze barasa ku ngingo
. None ahisemo kutwibwirira uwo ariwe. Kuba atubwiyengo ni Umushumba mwiza, ni uko azi neza ko dukeneye kuyoborwa. Tudafite utuyobora, uturandata, utugenda imbere ntacyo twakwishoborera

Ese kuri jyewe, kuri wowe, kuri buri wese, Yezu ni nde? Ese niwe mushumba wanjye? Ese niwe uyobora ubuzima bwanjye? Ese niwe uyobora urugo rwanjye? Cyangwa nifitiye abandi bashumba? Ese aho sinaba niringiye gusa imbaraga zanjye? Ibitekerezo byanjye? Amafaranga yanjye? Imitungo yanjye? Urubyaro rwanjye?Inshuti zanjye? Yewe ndetse n’umwanya runaka mfite mu buyobozi, bityo nkaba numva nihagije, nkaba numva nta wundi muyobozi cyangwa umushumba nkeneye? Yezu atubwirango ndi “Umushumba mwiza”, ni uko yari azi intege nkeya zacu, yari aziko tutihagije twebwe ubwacu.

Yezu turamukeneye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Izina rya Yezu turarikeneye. Ubwo Petero yatumizwaga imbere y’inama Nkuru ya Israheli ngo asobanure iby’ikirema cyari cyakijijwe, Petero yagize ati “ Nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ariryo turonkeramo uburokorwe”.

Yezu yatwibwiriyengo ndi “Umushumba mwiza”. Ubusanzwe murabizi, umushumba mwiza, iyo itungo ryavunitse araryunga, irya komeretse akaryomora

with the patient and have the patient actively participating12. However, two in three men agree that talking about ED cialis online.

. Natwe niba twamwemereyeko atubera umushumba, nitumwereke bwa burwayi bwacu bwose, bwaba ubwo ku mutima no ku mubiri. Buriya natwe tugendana ubumuga butandukanye, ariko cyane cyane ubwo kuri roho, no ku mutima. Burya abantu bashobora kuba bambona mpagaze, nta mbago mfite, nyamara mbana n’ubumuga mu mutima. Nyamara ndi ikimuga mu rukundo. Nta muntu n’umwe tuvuga rumwe mu rugo, mu bo tubana, mu bo dukorana. Nitwiyereke Yezu umushumba mwiza, araza kudukanda
. Tumwiyereke ntaho tumuhishe. Burya ngo “Ushaka gukira igikomere arakirata”.

Kimwe na Yohani intumwa, dukwiye gutangarira urukundo rw’Imana. Mutagatifu Yohani yagize ati “Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana kandi tukaba turibo koko”.

Bakiristu bavandimwe, ni umukoro dufite. Ese uwo twahura mu nzira, uwo turaza guhura mu kanya nsohotse mu misa, araza  kumbonamo umwana w’Imana? Ubusanzwe turabizi uhura n’umwana mu nzira, waba ukimubona ukamubwirango uri uwo kwa kanaka  kuko uba ubona nyine ari ifoto ye. Ese jyewe mu kanya ni iki abandi baza kumenyeraho ko ndi umukiristu? Ko mvuye mu misa? Ko nahawe Yezu? Aho ngaho buri wese yisubirize. Ikiraza kudufasha ni uko tuza kwemera kuyoborwa na Yezu. Ni uko tuza kwemerako atubera umushumba.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cyahariwe gusabira “Ihamagarirwa butumwa”, dusabire Abashumba ba Kiliziya ngo Nyagasani abahe kuba abashumba beza. Dusabire abasaseridoti n’abihayimana bose. Dusabire abari mu nzira yo kwiyegurira Imana. Dusabe Nyagasani ngo agwize muri Kiriziya ye abakozi benshi kandi beza.  Yezu tugiye guhabwa mu kanya mu Kimenyetso cy’umugati, tumusabe atwiyoborere muri ubu buzima turimo, maze azatugeze mu ngoma y”ijuru. Amen