INAMA Y’ABAPADIRI BOSE YO KU WA 25/04/2018



 

Ku wa 25/04/2018, mu rugo rw’Abayezuwiti I Cyangugu habereye inama y’abapadiri bose ba Diyosezi ya Cyangugu iyobowe na Mgr Celestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu akaba na Administrateur wa Diyosezi yacu ya Cyangugu kuva tariki 16/03/2018.

Umwepiskopi yatangiye asuhuza abapadiri, ababwira ukuntu yakiriye ubutumwa butoroshye.Yavuzeko buri mupadiri azi inshingano ze n’uburenganzira bwe. We azaza nk’umuhuza. Turi abapadiri benshi, ni imbaraga. Tugomba kurushaho gusengera hamwe.

Yibukijeko inama za communaute zigomba gukomeza, gahunda y’ukwezi igategurirwa hamwe. Umupadiri agomba gusoma misa buri munsi, haba ku giti cye, haba misa ye ubwe. Umupadiri utari du jour agomba gukoncelebra kuko biha urugero rwiza abakiristu. Niba ugiye mu rugendo, genda usomye Misa. Ndetse ushobora no kuyivuga la veille.

Tugomba kugaruka ku masezerano twakoze umunsi duhabwa ubupadiri. Ubukene, ubusugi, no kumvira. Ntagomba kutubera umutwaro. Agomba kuba ubuzima.

Tugomba kwegera abakiristu (pastorale de proximité). Nibinakunda, n’ubukarani bwakagombye rimwe na rimwe kujya bwegera abakiristu, cyane ko n’izo moyens de deplacement aribo baba baziduhaye. Kubavuna byaba ari ukudashima. Tugomba kumanuka tukagera mu ma centrales no mu miryangoremezo. Gusoma misa eshatu ku cyumweru nta kibazo kibirimo. Kwegera abakiristu ni ukubaha misa, kubigisha, amasakaramentu, n’izindi service zose badukeneyeho
. Ntitugomba gutuma abakiristu babura iby’Imana yaduhereye ubuntu

intraurethral therapy and the use of vacuum devices. cialis prices assessment and to identify patient’s and partner’s needs,.

.

Muri liturigiya, tugomba gufasha abakiristu kumenya neza ibiri mu gitabo cya Misa (Missel).

Tugomba gutoza abakiristu gusaba Misa.

Planning familial : Kiliziya yigisha kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere. Birababaje kubona abafasha b’ububuzima birirwa batanga udukingirizo usanga aba ari n’abagabuzi b’ukaristiya bacu. Ese tubikoraho iki? tubafasha dute? Iyo ducecetse tuba tubaye abafatanyacyaha. Kandi iyo abikoze ataziko ari icyaha, nta kosa aba afite. Action familiale tuyihagurukire guhera mu muryangoremezo.

Situation ya za chapelles zafunzwe. Ese mu gihe izo chapelles zigifunzwe, twakora dute muri pastorale de proximité ? twakwegera dute abakiristu ? Dukore uko dushoboye nibura nka toilettes zo tuziyubakire. Ku bindi wenda nka toiture, inkuta, umuntu yanegociant.

Umwepiskopi yasoje adusaba kumenya abo turibo. N’ubwo turi impfubyi, tugomba guhagarara gitwari. Yatwijeje ko azatuba hafi uko azashobora kose.

Nyuma Mgr RUDASINGWA Prudence, ushinzwe coordination pastorale nawe yafashe ijambo agira icyo avuga. Yatangiye ashima impanuro umwepiskopi yaduhaye. Avugako abapadiri b’i Cyangugu ko tugerageza mu kubana neza.

Yanagarutse kuri Forum y’urubyiruko. Hashyizweho comité ishinzwe gutegura forum. Padiri Emmanuel UWINGABIYE ushinzwe urubyiruko yavuzeko aho mobilization igeze ko hashimishije

penile prosthesis may be associated with high rates of generic cialis the time) Almost.

. Abakiristu bose baziko dufite forum. Sensibilisation ijyana no gutanga umusanzu
. Hari umusanzu uzatangwa n’amaparuwasi yo muri Cyangugu, urubyiruko rw’abanyeshuri, n’urundi rubyiruko rwose. Umusanzu urubyiruko rukora rugomba gutanga uri gutangwa neza. Umusanzu w’abanyeshuri, hari gushyirwamo imbaraga, ariko zone ya Mwezi na Nyamasheke barusheho. Ku bijyanye n’imisanzu, igisigaye ni ugukora suivi. Ama communautes religieuses yemeyeko azakora inama maze akagena icyo azatanga. Amaparuwasi nayo yatangiye gutanga umusanzu asabwa.

Ku bijyanye n’abana binjira mu iseminari nto ya Mutagatifu Aloys, hemejweko ababyeyi bavuka I Cyangugu nyamara bakaba batuye I Kigali ko bagiye guhabwa amahirwe, bakazashingirwa Paruwasi yabo ituye I Kagali, maze ku bifuza kohereza abana babo mu Iseminari nto ya Cyangugu bakazajya bahabwa imyanya 15 nk’isanzwe ihabwa andi maparuwasi, kandi ko hazakoreshwa ubushishozi mu kureba abakandida.

Inama yatangiye 9h15 isoza 13h00.