AMASOMO : Ac 9, 26-31; Ps 21; 1Jn 3, 18-24; Jn 15, 1-8.
Ikintu cyose cyatangiye, kigira n’aho kirangirira. Umuntu agira umunsi aboneraho izuba, akagira n’umunsi yongera gusangaho Imana. Uko ni ukuri kudashidikanywaho. Umunyarwanda niwe ujya uvugango “Nta kurama kudapfa”. Muri ibyo byose ariko igishimisha, ni ukwigendera neza. Kugenda neza mvuga, ni ukugenda udatunguwe, ni ukugenda wabwiye abawe ijambo rya nyuma, ni ukugenda hari “UMURAGE” usigiye abawe. Burya nta kintu kigomba kuba gishavuza nko kugenda nta murage usigiye abawe.
Umurage ni iki? Umurage utangwa na nde? Uhabwa nde ? Umurage ni ikintu umuntu asigirwa n’ababyeyi, cyangwa se undi muntu w’inshuti magara. Akenshi umuntu aguha umurage nk’iyo agiye kujya mu rugendo rwa kure, ateganya ko mushobora kutazongera kubonana mu gihe cya vuba. Ku babyeyi, turabizi cyane, umurage utangwa iyo bageze muzabukuru babona bari kwitahira. Umurage uba ugizwe ahanini n’isambu cyangwa se ikindi kintu cy’agaciro. Umurage twese turawukunda ku buryo rimwe na rimwe ujya uba intandaro y’amakimbirane hagati y’abawusangiye
Additionally, such factors as (1) ease of administration, cialis without prescription Relaxation was inhibited by the NO-synthase inhibitor in both the human and rabbit tissues, and in the rabbit strips by the guanylate cyclase inhibitor methylene blue, L-n-nitroarginine confirming that the NO/cGMP pathway is involved in the relaxation..
. Umurage si ibintu gusa ushobora no kuba inama nziza umubyeyi agiriye abana. Mu gitabo cy’ikinyarwanda cy’umunyeshuri cyo ha mbere aha, harimo umwandiko witwa « Umusaza n’abuzukuru be ».
“Ngo umusaza yari afite abuzukuru batatu b’abasore ; abo bana ntibumvikane,ahubwo iteka bagahora batongana. Sekuru yabireba bikamubabaza cyane. Umunsi umwe, umusaza amaze kubona ko kubabwiza ururimi ntacyo bimaze, yigira inama yo kubaha urugero. Niko kubihererana, nuko yenda inkoni eshatu, akurebera n’umurunga ukomeye cyane, maze arazihambiranya. Arangije arababwira ati ‘ntimureba izi nkoni uko ari eshatu ; mukabona n’ukuntu zihambiriye cyane ? umvako muri abasore, mukaba mufite n’imbaraga nyinshi, mbarahiye ko nta numwe washobora kuzivuna !’ abasore niko kumuseka, bati ‘ni ubwo busa uduhamagariye ?’ umusaza ati ‘nimugerageze maze ndebe ak’ubwo busore bwanyu’. Uwambere ajyaho biranga, uwakabiri biba uko, n’uwa gatatu, maze bose barahetura. Bose bamaze kunanirwa, umusaza afata za nkoni arazihambura ahera ku yambere avuna agera ku yanyuma
. Ba basore ni ko kumuha urw’amenyo, ati ‘urabona ibyo ari inde utari kubishobora koko’!! Ati burya koko gusaza ni ugusahurwa, twamenya ko uri mu marembera’. Umusaza ni ko kubabwira ati, ‘ Nk’uko nta n’umwe muri mwe, wabashije kuvuna ziriya nkoni ubwo zari zihambiranyije, ni ko namwe nta muntu n’umwe uzabashobora igihe cyose muzaba mwunze ubumwe. N’aho igihe cyose muzaba mwitandukanyije, n’umuyaga witambukira uzabamara nk’uko nanjye navunaguye ziriya nkoni nyamara nta kabaraga nkigirira!’’
Tugeze ku cyumweru cya gatanu cya pasika. Turagenda dusatira umunsi mukuru wa “Ascension”, bishatse kuvuga “Yezu asubira kwa Se mu ijuru”, ari naho iwacu h’ukuri. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru, araturarikira kuzirikana ku ngingo y “UMURAGE”. Ivanjili yatangiye igira iti : « Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati ‘Ndi umuzabibu w’ukuri, n’aho Data akaba umuhinzi. Ishami ryose ritera imbuto muri jye araritema; naho ishami ryera imbuto araryicira, agirango rirusheho kwera imbuto…Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe niko mutakwera mutandimo. Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami ».
Bakiristu bavandimwe, ngayo amagambo akubiyemo umurage Yezu yahaye abigishwa be mbere yo gusanga Se. Uriya murage ni twebwe ari kuwuha muri kano kanya.
Yezu ati, “Ndi umuzabibu w’UKURI”. Ubundi kenshi cyane abahanuzi bagereranyije Isiraheli n’umuzabibu. Umuzabibu ni igihingwa cyabonekaga cyane muri Isiraheli. Nyamara ariko uko Imana yakundaga Isiraheri, umuzabibu wayo, ni uko Isiraheli yo yarushagaho guhemukira Imana. Ni yo mpamvu rero Yezu we yivuga ati “Ndi Umuzabibu w’ukuri”. Yezu ntameze nka Israheli. Yezu ni we muzabibu w’ukuri. Twe tukaba amashami. Umurage aduhaye, ni uwo kunga UBUMWE nawe, ni uwo kumukomeraho. Yagize ati “Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe niko mutakwera mutandimwo. …tutari kumwe ntacyo mwashobora”
.
Turasabwa kunga ubumwe na Yezu, aka wa musaza wabwiraga abuzukuru be ati “Nk’uko izi nkoni zihambiranyije nta n’umwe washoboye kuzivuna, ni nk’uko igihe namwe muzaba mwunze ubumwe, nta muntu uzabashobora”. Turasabwa kunga ubumwe na Yezu. Mu ngo zacu turasabwa kunga ubumwe, umugore n’umugabo, abana n’ababyeyi. Ese koko turi umwe mu ngo zacu? Mu baturanyi bacu ? mu kazi dukoramo ?
Ariko se twakunga ubumwe na Yezu gute? Twakunga ubumwe n’abavandimwe gute ? Igisubizo mutagatifu Yohani intumwa yakiduhaye.
Kunga ubumwe na Yezu, ni ugukurikiza amategeko y’Imana. Itegeko ribumbye ayandi, twese turarizi. Ni Urukundo. Hari ubwo twibwirako twacengeye iryo tegeko, nyamara mutagatifu Yohani aratubwirango twitonde. Yagize ati “Ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri”. Aya magambo arakomeye cyane. Kwa kino gihe niba hari ijambo turirimba kurusha andi yose, ni urukundo
. Nyamara twese turabizi, urukundo nya rukundo kwa kino gihe rugerwa ku mashyi. Abo warusangana ni ngerere.
Niba rero dushaka kunga ubumwe na Yezu, niba dushaka gukomera ku murage yaduhaye, niba dushaka kunga ubumwe n’abo tubana, icyo dusabwa ni UGUHINDUKA. Urugero rw’umuntu baduhaye wahindutse, agahinduka anahindutse atari birya bya nyirarureshwa, ni Sawuli, umwe twita Pawulo mutagatifu. Mwese ibye murabizi. Muzi ukuntu yatoteje Kiliziya n’abakiritsu, nyamara batubwiye ngo “Sawuli amaze kwemera Nyagasani Yezu, agaruka I Yeruzalemu agerageza kwegera abigishwa; ariko bose bakamutinya, kuko batemeraga ko na we ari umwigishwa koko”.
Bakiristu bavandimwe, muri kano kanya, jyewe, wowe, buri wese abishatse yahinduka. Buri wese abishatse yakwisubiraho akagarukira Imana. Muri iri sengesho ryacu, nimucyo dusabe Imana ingabire yo guhinduka. Yezu tugiye guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tumusabe aduhe kwibera muri we maze nawe atwituriremo, kuko ntacyo twakwimarira tutari kumwe nawe. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA.