ICYUMWERU CYA 6 CYA PASIKA
AMASOMO: Ac 10, 25-26.34-35.44-48; Ps 97; 1Jn 4, 7-10; Jn 15, 9-17.
Tugeze ku cyumweru cya gatandatu cya pasika. Umunsi mukuru wa “Ascension”, bishatse kuvuga “Yezu asubira kwa Se mu ijuru”, turawukozaho imitwe y’intoki. Muri urwo rwego, amasomo matagatifu ya kino cyumweru, araturarikira kuzirikana “umurage” Yezu yasigiye abigishwa be, ari nawo yaduhaye uyu munsi. Ivanjili yatangiye igira iti : “Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati ‘Uko Data yankunze, niko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. …ibyo mbibabwiye ngirango ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere. Ngir’itegeko mbahaye : nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze”.
Bavandimwe, ng’uyu umurage Yezu yasigiye abigishwa be. Murabizi, natwe muri batisimu ubwo twasezeranaga kwanga icyaha no gukurikira Yezu, kuva ubwo twabaye abigishwa ba Yezu. Natwe uriya murage muri kano kanya ari kuwuduha. Ni twebwe amaze kubwirango “Nitujye dukundana nk’uko nawe yadukunze”. Yezu nta kindi yashoboraga kuraga abigishwa be, usibye urukundo. Burya nta mubyeyi n’umwe ubaho ushobora kwishimirako yasiga abana be bari kuryana. Yezu yasubiyemo ijambo “urukundo” inshuro nyinshi kuko yari aziko barusonzeye. Yezu areba mu mitima y’abantu. Yezu areba mu mitima yacu. Yezu ntaho twamuhisha. Yezu aduha icyo dukeneye kuruta ibindi byose.
Bavandimwe, niba hari ijambo duhoza mu kanwa kacu ni ijambo “urukundo”. Turarivuga kenshi, turaririmba ku buryo bishobora kuba byaratumye tunibagirwa igisobanuro cyaryo. Hari n’uwaririmbye ngo burya “Urukundo ni indwara nk’izindi, iyo itavuwe yakwica nk’izindi zose, uzagukunda nawe uzajye umukunda!”
Kuba Yezu yagarutse ku ijambo urukundo, ni uko aziko urwacu rugerwa ku mashyi. Muzashishoze, burya mu rukundo rwacu, iteka haba havanzemo no kwikunda. Iyo ngiye gukunda umuntu, ndabanza nkareba icyo azamarira, ndabanza nkareba inyungu. Iyo nyibuze, ni bwo kabiri mwumva ngo abantu bari inshuti bashwanye. Iyo uhamagaye umuntu kuri telephone kabiri gatatu we ataribwiriza ngo aguhamagare, uhita ubivamo, cyangwa aka ya mvugo ya kino gihe uhita ubishingukamo. Iyo usuye umuntu kabiri gatatu we ataraza, biba uko. Ngurwo urukundo rwacu !!! Kwa kino gihe umusore n’umukobwa ntibagitinya gufata icyemezo cyo gushyingiranwa, nyamara umwe azi neza ko nibamara gushyingirwa ahitako asaba ubutane kugirango ya mitungo bayigabane !!!
Uyu munsi Yezu yaduhaye igipimo cy’urukundo. Igipimo cy’urukundo ni ugukunda udapimye. Ni ugukunda kugera n’aho wahara amagara yawe kubera inshuti yawe. Kubera umuvandimwe wawe. Yezu urukundo ashakako dukundana, ni nka rwa rundi rwe, rwa rundi rugera aho rwitangira mu genzi wawe, kandi urugero yararuduhaye. Yezu yaradukunze kugera ku musaraba
. Igipimo cy’urukundo ni umusaraba.
Ese hari inshuti ugira wumva ukunda kugera n’aho wayipfira ? Ese mugabo, ukunda umugore wawe ku buryo bibaye ngombwa wakwemera kugenda mu kigwi cye ? Ese mugore, ukunda umugabo wawe ku buryo bibaye ngombwa wakwemera kugenda mu kigwi cye ? Ese mubyeyi, ukunda umwana wawe ku buryo wamwitangira ? Ese mwana, ukunda umubyeyi wawe ku buryo wamwitangira ? Ahubwo icyoroshye kwa kino gihe ni ukumva umugore wishe umugabo, umugabo wishe umugore, umubyeyi wishe umwana, umwan awishe umubyeyi !!!Dusabe Yezu atwongerere urukundo.
Mutagatifu Maximilien Kolbe, icyatumye ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu, ngo hari mu ntambara ya kabiri y’isi yose, ubwo bamufungaga. Iruhande rwe hari abagabo icumi bamaze gukatirwa urwo gupfa, maze bagapfa babicishije inzara n’inyota no kubura umwuka. Umugabo umwe nibwo atangiye kuboroga kubera umugore n’abana yari asize. Maximilien wari umupadiri utaragiraga umugore n’abana yumvise uwo mugabo watakaga, niko kwegera aba chef arabwira ati ko jyewe nta mugore n’abana ndaza kuba nsize, mwaretse nkapfa mu mwanya w’uriya mugabo ? Aba chef ni ko kubyakira neza. Ngo ku munsi wo gushyira Maximilien Kolbe mu rwego rw’abatagatifu, iyo famille yagiriye neza yari ihari. Ese jyewe, wowe, tuzagera kuri urwo rwego ryari ?
Yezu yatubwiyengo “Uko Data yamukunze, ni ko natwe yadukunze”. Buriya umushyikirano cyangwa urukundo ruri hagati ya Yezu na Se, ni rwo twita Roho Mutagatifu. Kandi twese twaramuhawe tubatizwa ndetse no mu gukomezwa. Twese rero twahawe kuri urwo rukundo ruri hagati ya Yezu na Se. Uyu munsi umuntu baduhayeho urugero wakiriye urwo rukundo, wakiriye Roho mutagatifu, ni umutegeka w’ingabo z’Abanyaroma witwaga Koruneli ndetse n’abandi banyamahanga :
« Petero ageze i Kayizareya, mu rugo rw’umutegeka w’ingabo z’Abanyaroma witwaga Koruneli, ngo ajye kwinjira Koruneli aramusanganira, agwa hasi imbere ye aramupfukamira. Petero aramuhagurutsa amubwira ati ‘Noneho numvise mu byukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane’
. Petero akivuga, Roho Mutagatifu amanukira ku bumvaga iryo Jambo bose ».
Bavandimwe, nanjye uyu munsi, muri kano kanya, Yezu akoresheje abavandimwe, akoresheje intumwa ze, akoresheje umusaseridoti, ari kumbwirango “Haguruka”
disorders may be categorized as neurogenic, vasculogenic,After a single dose of 50 mg sildenafil in subjects with mild to moderate hepatic cirrhosis (Child-Pugh A and B), the systemic exposure (AUC) of sildenafil increased significantly, by about 80%. tadalafil.
. Burya umuntu uhaguruka ni uwari wicaye. Birashobokako mu bukiristu bwanjye, ko naba nariyicariye nkarambya. Birashobokako za ngabire za Roho mutagatifu nahawe ko naba narazipfukiranye
. Burya umuntu uhora yicaye, bimuviramo ubumuga. Birashobokako naba naramugaye mu rukundo. Birashobokako naba naramugaye mu mibanire yanjye n’abavandimwe, n’uwo twashakanye, n’abana banjye, n’abo dukorana ku kazi. Roho Mutagatifu, wa wundi usukira ibyumiranye, muri kano kanya nitumusabe maze aze yongere avugurure rwa rukundo rwacu.
Bavandimwe,Yezu tugiye guhabwa mu kanya, niwe wadukunze kugeza ku ndunduro. Niwe wageze n’aho atwihaho ifunguro. Twebwe gukunda urukundo nyarukundo, rumwe rudategereza inyungu, akenshi biratugora. Nituza guhabwa Yezu mu kimenyetso cy’umugati, tumusabe atwongerere urukundo ruzima. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA.