TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 3 CY’ADIVENTI,C.


 

AMASOMO: Sof 3, 14-18; Fil 4, 4-7; Lk 3, 10-18.

Rwa rugendo rwo gutegereza Umukiza, Umucunguzi wacu turugeze kure. Tugeze ku cyumweru cya gatatu cya Adiventi, icyumweru bita “ICYUMWERU CY’IBYISHIMO” cyangwa icyumweru cya “GAUDETE”.

Mu buzima busanzwe, iyo dutegereje umushyitsi dukora iyo bwabaga. Ubu amatelefoni yaje iyo aduhamagaye akatubwirako ageze hafi, ibyishimo biradusaga. tugatangira gushyira amazimano n’ama cadeaux hafi. Natwe umushyitsi wacu ari hafi. Byongeye si umushyitsi usanzwe

and (iii) to assist researchers in the collection of cialis without prescription activities e.g. walking one mile on the level in 20.

. Ni Imana izimanukira mu ijuru, ikaza kudusura yambaye umubiri nk’uyu wacu. Ni yo mpamvu kino cyumweru ari icyumweru cy’ibishimo. Si ibyishimo bisanzwe rero, bya bindi iyi si iduha mu kandi kanya ikabituryoza. Ni ibyishimo biva ku Mana. Ni ibyishimo iyi si idashobora kutwambura. Ni ibyishimo ibibazo byo muri iyi si bidashobora kutwambura
.

Umuhanuzi Sofoniya ati « Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni ! Israheli, hanika uririmbe ! Uhoraho yirukanye abanzi bawe. Umwami wa Israheli, uhoraho ubwe akurimo rwagati, ntuzongera gutinya icyago ».

Mu gihe cy’umuhanuzi Sofoniya, ubutegetsi bwariho bwari bwaramunzwe na ruswa, abaturage barapfuye kubera akarengane, bibaza niba bateze kurenganurwa. Imana ibatumaho umuhanuzi Sofoniya kubabwirako yirukanye abanzi babo. Iriya Israheli ibwirwa ni jyewe, ni wowe, ni buri wese. Ese jyewe nta kintu na kimwe cyaba kinshikamiye ? Uyu munsi Imana iri kuduhumuriza ko Inabi itazigera iganza ineza bibaho. Akarengane ntikazigera kagira ijamb rya nyuma.

Ibyishimo bya Pawulo mutagatifu byo biteye ukwabyo. Yabwiye Abanyafilipi ati « Muhore mwishima muri Nyagasani. Nyagasani ari hafi. » Ubwo Pawulo mutagatifu yavugaga ariya magambo, buriya yarari mu buroko azira kwamamaza Yezu !! Ese twebwe tujya duharanira ukuri ku buryo twanagupfira ? Ese iyo turi mu byago tujya tugira ubutwari bwo kwibuka abandi ? N’ubwo bwose Pawulo Mutagatifu ari muri gereza, arishimye kandi akanifuriza abandi ibyishimo. Ibyishimo bye abikomora ku Mana. Nyagasani ari hafi. Inabi ntizigera itsinda ineza. Ntabwo inabi izagira ijambo rya nyuma.

Kuri iki cyumeru cya gatatu cya adiventi, icyumweru cy’ibyishimo nk’uko tumaze kubibona, nitumere nk’inteko y’abantu yaje kureba Yohani Baptiste, natwe tubanze ngo « Dukore iki kugirango kuri Noheri Yezu azavukire mu mitima yacu, mu go zacu ? » Ngo « Inteko y’abantu basangaga Yohani kugirango ababatize, baramubaza bati ‘Tubigenze dute ?’ arababwira ati « Ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite. Abasoresha ntibagasoreshe ibirenze ibyategetswe. Abasirikari ntibakagire uwo barenganya kandi banyurwe n’igihembo cyabo ».

Bavandimwe, mu gihe ibyumweru bibiri byabanje byadusabaga kunoza umubano wacu n’Imana, kino cyumweru kiradusaba kunoza umubano wacu na bagenzi bacu. Yohani yabwiye rubanda ati « Ufite amakanzu abiri, agabane n’utayafite ».  Igihe cy’Adiventi ni igihe cyo gutabara abababye, abatishoboye, abarwayi,…. Ese ibyo tujya tubikozwa ?

Yohani yabwiye Abasoresha kutarenza ibyategetswe. Ubundi mwa kiriya gihe, abasoresha bari babandi bashinzwe kurebera imisoro Abaromani. Akayamvugo ngo “Ntawe ukira atibye”, barenzagaho n’ayabo. Yohani nta kindi yabasabye, yarabwiye gusa ngo “Ntibagasoreshe ibirenze ibyategetswe.” Mu mvugo ya kino gihe, nibyo bita “Gutekinika”. Ese jyewe sinaba njya ntekinika mu kazi nkora? Niba nanjye nshakako Yezu azavukira mu mutima wanjye, mu rugo rwanjye, ndasabwa guhinduka.

Yohani ageze ku basirikari abasaba kutarenganya no kunyurwa n’igihembo cyabo. Ubundi umuntu yakibwiyeko Yohani yagombaga kubasaba gushyira ibyicisho byabo hasi, nyamara siko byagenze
. Ubundi mwa kiriya gihe, abasirikari, kubera imbaraga zabo ndetse n’ibyicisho babaga batwaye, byaraboroheraga kurenganya abantu ndetse no kubambura utwabo. Niyo mpamvu Yohani abasabye kutagira uwo barenganya no kunyurwa n’igihembo cyabo
. Ese jyewe nta we naba narigeze ndenganya nitwaje uwo ndiwe? Nitwaje imbaraga mfite? Nitwaje akazi nkora? Nitwaje izina mfite? Niba nshakako Yezu azavukira mu mutima wanjye, mu rugo rwanjye kuri Noheli, ndasabwa guhinduka.

Bavandimwe, turaza guhabwa Yezu mu kimenyetso cy’umugati. Tuze kumusaba aduhe guharanira ibyishimo bimukomokaho, bitari bya bindi bitangwa n’iyi si. Tumusabe aduhe kunyurwa n’ibyishimo bimukomokaho. Ibyishimo turonkera mu kugoboka bagenzi bacu. Ibyishimo tubonera mu kutagira uwo turenganya, maze igihe azagarukira mu ikuzo aje kujyana abe, azasange tumwiteguye koko. Amen