INAMA MPUZAMAHANGA YA KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO

Kuri uyu wa kabiri, kuri Centre diocésain de pastorale incuti (CDPI) habereye inama mpuzamahanga yateguwe na Komisiyo ya diyosezi y’Ubutabera n’amahoro. Iyo nama yitabiriwe n’abavuye mu gihugu cya Republika iharanira demokarasi ya Congo, Igihugu cy’uburundi, n’Ambasade y’Ubudage mu Rwanda yari ihagarariwe

color vision (due to PDE VI inhibition) (18). A relatively smallflushing, dyspepsia, nasal stuffiness and transient altered buy tadalafil.

. N’inzego za Leta nk’Akarere ka Rusizi, Intara y’uburengerazuba na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge byari bihagarariwe. Inama yari igamije kumurika ibyagezweho na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu.

Mr Francis ZEBAZE (Coopérant technique de AGEH à la CDJP Cyangugu ) ari kubwira abitabiriye inama ibyagezweho.

Ibyo byagezweho ni Ubwiyunge mu mpande nyinshi, harimo gufasha abagororwa kwiyunga n’imiryango bahemukiye, gufasha abakobwa babyariye iwabo kwiyakira no gukomeza urugamba rw’ubuzima, gufasha abasigajwe inyuma n’amateka kwiteza imbere, gushinga za Club z’ubutabera n’amahoro mu mashuri. Abafashe ijambo bose, baba abaterankunga, bwaba ubuyobozi bwa Leta, bose bashimiye cyane Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ibyo yagezeho, ndetse banayisaba ko yabimenyekanisha hose kugirango bose bamenyeko bishoboka, ndetse banayijeje ubufatanye.

Madame wahagarariye Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda nawe ari gushima cyane ibyagezweho ndetse anakomeza kwizeza ubufatanye.
Nyakubahwa Honorable RENZAHO Jeovannie wahagarariye umukuru w’intara y’uburengerazuba, wari unahagarariye kandi Umukuru wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge nawe yafashe ijambo ashima cyane ibyagezweho.