ICYUMWERU CYA 4 CY’ADIVENTI, C.
AMASOMO: Mi 5, 1-4a; Ps 79; He 10, 5-10; Lc 1, 39-45.
Tugeze ku cyumweru cya kane cy’Adiventi. Wa mushyitsi twitegura ari hafi
confirmation that the patient’s cardiovascularAlthough normal aging can result in a decline in sexual cialis without doctor’s prescriptiion.
. Mu gihe amasomo matagatifu y’ibyumweru byabanje yatubwiraga uko tugomba kwitegura uwo mushyitsi, amasomo ya kino cyumweru aratubwira aho uwo mushyitsi azaturuka, ndetse banatubwire n’imiterere ye.
Umuhanuzi Mika yagize ati : “Uhorahoraho avuze atya ‘Naho wowe Betelehemu Efurata, uri muto cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli….Niwe ubwe uzazana amahoro”.
Ubwo Umuhanuzi Mika yahanuraga, rubanda ruciye bugufi rwari rwaragowe kubera kunyunyuzwa imitsi n’abakomeye. Amaso yari yaraheze mu kirere bibaza niba igihe kizagera bakabona uwabarenganura. Aya magambo y’umuhanuzi Mika tumaze kumva yari ayo kubahumuriza. Cyakora igihita gitangaza ni uko uwo Imana izabohereza azaturuka aho batakekaga. Azava ahantu haciriritse, bivuzeko imbaraga ze ntabwo azaba ari iz’amaboko, nka zazindi z’abategeka b’iyi si. Ese nanjye njya niyoroshya ngo Imana yinjire mu buzima bwanjye inkoreshe? Intume ku batarayimenya? Kuri ba bandi bayigometseho?
Umuhanuzi Mika yasoje agira ati “Niwe ubwe uzazana amahoro”. Ibi ngibi byashimangiwe n’Ivanjili ubwo Bikiramariya yahagurukaga akagenda yihuta, akajya mu misozi miremire mu mugi wa Yuda, akagera kwa Zakariya maze akaramutsa Elizabeti
prevalence of moderate to complete erectile dysfunction inAfter sexual stimulation, parasympathetic activity increases tadalafil online.
. Ngo Elizabeti acyumva indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbagizanyije ibyishimo mu nda. Uwo yaratwite nta wundi ni Yohani Batista.
Mu gihe mu isezerano rya kera gusama k’umugore byabaga ari intandaro y’amakimbirane hagati ye na bagenzi be, isamwa rya Yezu ryo ryashimangiye ubuvandimwe bwa Bikiramariya na Elizabeti. Mu isezerano rya kera tuzi ukuntu ivuka rya Ismaheli ryakuruye inabi hagati ya Sara na Agar ( Gn 16); Tuzi umujinya Rachel yagize ubwo Lea yabyaraga (Gn 30, 1); mu gihe Yohani Batista na Yezu basuhuzanyaga bakiri mu nda z’ababyeyi babo, bigatera ababyeyi babo kwishima, nyamara ubwo Ezawu na Yakobo bari bari mu nda imwe, bajyaga bakanyuzaho bakivumbagatanya (Gn 25, 22-23). Ibi byose biratwerekako Yezu yaje ari we Mwami w’amahoro isi yari ikeneye. Ese muri ya makimbirane mu miryango yacu, muri za nzangano zihora mu baturanyi bacu, tujya twibuka gutumira Yezu? Yezu ni we Mwami w’amahoro. Aho ageze ituze n’ibyishimo birahataha.
Bakiristu bavandimwe, igihe cy’Adiventi ni n’igihe cyo kwiyambaza k’uburyo bw’umwihariko Umubyeyi Bikiramariya. Ni we wenyine wahebuje abandi bagore bose umugisha. Bikiramariya yatubereye urugero rwa mbere rw’umuntu wogeje inkuru nziza ubwo yashyiraga Yezu, ubwo yashyiraga Imana Elizabeti. Bikiramariya n’ubwo yari afite intege nkeya nk’abandi bagore bose batwite, ngo yarahagurutse, agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, ajya gusura Elizabeti. Urwo rugendo ngo rushobora kuba rwarageraga nko ku birometero 150 n’amaguru !!!! Ariko ashirwa ari uko ashyiriye Imana Elizabeti. Ese twebwe tujya dushyira abandi Imana? Ese tujya tubashyira inkuru nziza? Ese tujya tubiba amahoro aho tunyuze? Aho tuba ? mu bo tubana? Mu bo duturanye? Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumutuza mu mitima yacu, tumucyure mu ngo zacu, kandi aho tunyuze hose tuhabibe amahoro. Amen