Tuzirikane Ijambo ry’Imana: Icyumweru cya 31 gisanzwe, Umwaka C


Amasomo: Sg 11, 23-12,2; Ps 144; 2Th 1, 11-2, 2; Lc 19,1-10.

Muntu wese aho ava akagera, ubuzima yaba arimo bwose, ibyo yaba akora byose, ibyo yaba atunze byose, hari inyota agira itajya irangira bibaho. Iteka aba yumva yakongera kuko nyine aba yumva ibyo afite bidahagije. Niba rero iyo nyota idashobora kumarwa n’ibyo mu iyi si bihita, ndetse niba nta n’undi muntu ubaho wayitumara, ubwo uba usigaye kuyitumara ni Yezu wenyine. Uwahuye na we nta kindi kintu kibaho yongera kurarikira. Nyamara ariko nta muntu ushobora guhura n’Imana, nta muntu ushobora guhura na Yezu atabanje kuva mu byo yararimo maze ngo akore urugendo amugana. Urwo rugendo ni rwo bita guhinduka.

Bavandimwe, amasomo matagatifu ya kino cyumweru aradusaba guhinduka
. Urugero baduhaye rw’umuntu wakoze urugendo ajya kureba Yezu maze bikamuviramo guhinduka  ni Zakewusi. Uyu nguyu yari umutware w’abasoresha, akaba umukungu. Ngo ni uko agerageza kubona Yezu ariko ntiyabishobora kubera imbaga y’abantu kandi akaba yari mugufi. Niko kwirukanka abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu, agirango abone Yezu wari ugiye kunyura aho.

Ubundi icyaha cya Zakewusi nk’umutware w’abasoresha cyari ikihe?

Muri kiriya gihe, abashoresha bafatwaga nka ba ruharwa. Abangaba bakoreraga ubutegetsi bw’Abaromani bwari bwarakandamije Abayahudi. Bari bashinzwe kubakusanyiriza imisoro. Bityo rero Abayahudi babafataga nk’abagambanyi, abandi bakabafata nk’ibisambo kuko hari n’igihe basoreshaga bakaka ibirenze kugirango nabo babone icyo bashyira mu mufuka, n’aho abandi bakabafata nk’abantu bataye ukwemera kuberako kuri bya biceri birirwaga bakorakora byabaga biriho ishusho y’umwami Kayizari, kandi uyu akaba yariyitaga Imana. Zakewusi we ntiyari umusoresha gusa, ahubwo we ngo yari n’Umutware w’abasoresha!!! Ngaho namwe ubwo nimwiyumvire urwego yari ariho.

Ariko nkuko nabivuze haruguru, agomba kuba yari yarashatse ibintu kugera igihe inyota idashiriye, twabyiyumviye ko ngo yari umukungu

26Comprehensive Sexual, Medical &The ex-vivo effects on platelet activity did not result in a significant effect on bleeding time in healthy volunteers. cialis without prescription.

. Niko kwigira inama rero yo kujya kureba Yezu ngo ayimumare. Ngo hari imbaga y’abantu, kandi we akaba mu gufi, bityo ntibimushobkere kubona Yezu. Ese jyewe ni ibiki bijya bimbuza kubona Yezu? Ngo niko kwirukanka maze yurira igiti. Burya koko umunyarwanda yavuze ukuri ngo “Ushaka gukira igikomere arakirata”. Ngaho namwe nimwiyumvire kubona umunyacyubahiro, umukire nk’uriya yuriye igiti!!! Ese jyewe igiti ndaza kurira uyu munsi kugirango mbashe kubona Yezu maze ankize ya nyota y’ibintu mporana ni iki he? Ese cyaba giherereye he? Ruriya rugendo Zakewusi ntiyarukoze n’amaguru gusa, ahubwo yanarukoraga no mu mutima we. Kuko yibwiriye Yezu ati “Niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye”. Ese jyewe nta muntu naba narigeze mpemukira? Ese uyu munsi jyewe nintaha ndaza kubigenza gute? Ese jyewe uyu munsi ni iki ndaza kwigomwa?

Nyamara burya iyo duteye agatambwe dusanga Yezu, aba yabibonye kare maze akaza adusanganira. Yezu ageze hafi ya kiriya giti ngo yubuye amaso maze abwira Zakewusi ati “Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumika iwawe uyu munsi”. Ngo ni uko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo…Yezu ni ko kuvuga ati “Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu nawe ari umwana w’Abrahamu”.

Bavandimwe, rubanda rwarijujuse ubwo Yezu yavugaga ko agiye gucumbika kwa Zakewusi, ariko ibyo ntibyabuza Yezu kujyayo, ikimenyetso cy’uko ntawe Yezu ajya ashyira mu kato uko yaba ameze kose. Nibyo umunyabuhanga yavuze agira ati “Nyagasani, ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose, ukirengagiza ibyaha by’abantu kugirango babone kwisubiraho. Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe uhigika mu byo waremye, kuko iyo ugira icyo wanga muri byo  utari kwirirwa urema”. Ese twebwe nta bantu twashyize mu kato? turasabwa kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru.

Undi wahuye na Yezu maze agahindura ubuzima bwe, ni Pawulo mutagatifu. Uyu yari umuhanga kabuhariwe mu by’idini ya kiyahudi, ari umufarizayi w’imbere, afite ishyaka ridasanzwe, ariko n’ubundi inyota yaranze gushira, yirirwa agenda arwanya abakiristu. Nyamara muri kwa kugenda kwe byarangiye nawe ahuye na Yezu, maze aramumurikira, arahinduka, maze za mbaraga yakoreshaga mu gutoteza abakiristu noneho azikoresha mu kwamamaza ivanjili. uyu Pawulo mutagatifu niwe rero twumvise asabira abantu b’ahitwaga Tesalonike. Yagize ati, “Bavandimwe, tubasabira iteka kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa”. Ese muri ya masengesho yacu, aho tujya twibuka no gusabira abandi? Twebwe hari igihe tugira ubugugu mu bintu bisanzwe maze bukadukurikirana bukagera no mu isengesho. Uwahuye na Yezu ni we ugera n’aho yiyibagirwa ubwe maze agasabira n’abandi.

Bakiristu bavandimwe, ubwo Yezu yahuranyaga umugi wa Yeriko ashagawe n’imbaga, iyo mbaga yamuretse arigendera, Zakewusi wenyine niwe wagize inyota yo kumobona ndetse no kujya kumucumbikira
. Natwe hano twaje kureba Yezu
. Twebwe ntituze kumureka ngo yigendere. Mu kanya nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumutuza mu mitima yacu, ndetse kimwe na Zakewusi, tuze kumucyura mu ngo zacu maze tuhamutuze, atumare ya nyota n’inzara dufitiye iby’iyi si bihita, maze tuzabane na we mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo. Amen.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA