Tuzirikane Ivanjili ya Mashami.


Mk 11, 1-10.

YEZU YAKIRWA I YERUZALEMU NK’UMWAMI.

 

Kubera iki Yezu yahisemo icyana cy’indogobe?

Indogobe nk’inyamaswa iba hafi cyane y’abantu, ni ibya kera cyane (Cf. Gn 12, 16). Iyo nyamaswa yafashaga abantu imirimo myinshi  nko guheka imitwaro ndetse yakururaga n’ama machine yifashishwaga mu buhinzi. Ariko cyane cyane, indogobe yifashishwaga mu guheka abami ba Israheli (Gn 49, 11). Umwami Salomoni ubwo yimikwagwa niyo yifashishije (1R 1, 38).

Muri make, ku ruhande rumwe indogobe yifashishwaga mu mirimo (service), ku rundi ruhande igashushanya ububasha bw’abami (pouvoir). Mu ivanjili uko yanditswe na Mutagatifu Mariko, ubwo Yezu yinjiraga I Yeruzalemu, yahisemo kugenda ku cyana cy’indogobe. Kuba Yezu yahisemo kugenda kundogobe, ntabwo ari ibintu byikoze, ahubwo hari icyo bishatse kuvuga
. Hujujwe bwa buhanuzi bwa Zakariya, we wahanuye agira ati “Ishime unezerwe, mwari w’I Siyoni! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’I Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya” (Za 9, 9).

Yezu rero, Umwami w’Abayahudi (Jn 19, 14.19), waje gukorera abantu, aho gukorerwa ( Mt 20, 28; Mc 10, 45), ntiyari kubura kugenda ku ndogobe. Muri Yezu, kimwe no mu ndogobe, ubwami n’ubwicishe bugufi; ububasha no kwitangira abandi ntibitandukana.

Igisebe kidasanzwe indogobe yagendanaga!

Ubundi indogobe yose igira igisebe ku rutugu rw’ Iburyo cyangwa ku itako.  Imvano y’icyo gisebe, ni abantu bayikomeretsaga ku bushake, bagamije ko izajya ikora ibyo bayitegete byose. Dore rero igitangaje mu mikorere y’iyo nyamanswa : iyo indogobe yabaga yananiwe, bakubitaga muri cya gisebe, maze bigatuma yihuta kurushaho! Ibyo nta yindi nyamaswa n’imwe wabisangana

his nitrate before sildenafil is buy cialis online prevails, and the arteries and corporal smooth muscle are.

. Twebwe abantu ibisebe byacu by’inyuma ndetse n’imbere bidutera uburakari ndetse tukagera n’aho twihorera. Nyamara igisebe cy’indogobe kiyibera isoko y’imbaraga no gukomeza urugendo kurushaho!

Yezu asa cyane n’iriya ndogobe!

Kuri iki cyumweru cya mashami n’ububabare bwa Yezu, turabona ko Yezu asa cyane n’iriya ndogobe. Niyo mpamvu Yezu yayihisemo

. Kuva ku wa kane mu ijoro, ubwo Yezu azaba ari mu murima w’imizeti, atangiye ububabare, bazamuhekesha umusaraba nk’uko indogobe bayihekeshaga imizigo. Ubwo umubiri wa Yezu uzaba ari inguma nsa kimwe n’indogobe, nawe azikomereza agana ku mu sozi wa karuvariyo, adatonganye cyangwa ngo agire uwo abwira nabi.  Ku munsi w’izuka, Yezu azereka ibikomere bye abigishwa be. Azasaba Tomasi kwinjiza urutoki aho bari bateye imisumari (Cf Jn 20, 27). Nk’ukuntu igisebe k’indogobe kiyibera isoko y’imbaraga, n’igisebe cya Yezu kizabera Tomasi isoko y’ukwemera.

Ubwo Yezu yahitagamo rero indogobe, yashakaga kutwereka ukuntu asa nayo cyane mu migenzereze ye. Nk’uko indogobe bakomerekeje ku bushake irushaho gutwara imizigo mu kumvira no mu bwiyoroshye, na Yezu ku wa gatanu mutagatifu azaheka umusaraba mu bwiyumanganye no mu kumvira.

Bakiristu bavandimwe, kimwe n’iriya ndogobe, kimwe na Yezu, ese twakira dute ibikomere byacu? ese twakira dute amateka yacu?ese twakira dute ibitubabaza cyangwa ibyatubabaje kera? Ese tubana dute n’abadukomerekeje? Twakira dute imisaraba yacu? Twebwe abantu, akenshi kwiyumanganya no kwihanganira ibitubabaza biratugora cyane. Ku bwacu ntitwabyishoboza. Nimucyo  turangamire ibikomere bya Yezu ku musaraba, maze bidutere imbaraga zo kwakira ibikomere byacu bitandukanye, ibigaragara ndetse n’ibitagaragarira amaso y’umubiri. Aho kugirango ibyo bikomere bidutere inzangano, umujinya uganisha mu kwihorera, nibitubere isoko yo kwiyumanganya no kwihangana, maze natwe kuri Pasika tuzazukane na Yezu. Amen