ICYUMWERU CYA 5 CY’IGISIBO, B



AMASOMO: Jr 31, 31-34; Ps 50, He 5, 7-9; Jn 12, 20-23.

Tugeze  ku cyumweru cya gatanu cy’IGISIBO. Rwa rugendo rwacu rw’iminsi mirongo ine, aho dusabwa kunoza wa mubano wacu n’Imana binyuze mu isengesho ryiza, tugasabwa kunoza umubano wacu na bagenzi bacu binyuze mu gusangira, tugasabwa no kunoza umubano wacu na twe ubwacu binyuze mu mugenzo wo kwigomwa icyaha no kwitsinda, turi hafi yo kurusoza.

Pasika yaje. Nyamara nk’uko twese tubizi, ntawe ushobora kugera kuri Pasika atabanje kunyura ku wa gatanu mutagatifu. Ntawe ushobora kugera ku byishimo byuzuye, bitari igicagate, ibyishimo duterwa n’intsinzi y’ubuzima ku rupfu, ndavuga ibyishimo duhabwa na Pasika, atabanje kunyura mu nzira y’umusaraba yo ku wa gatanu

effect on the myocardium (3) . In general, sildenafil when buy tadalafil EMEA 2005 Effects on corpus cavernosum: In phenylephrine (PE) precontracted isolated rabbit and human corpus cavernosum strips, sildenafil enhanced the relaxation induced by Electrical Field Stimulation (EFS)..

. Ni yo mpamvu amasomo matagatifu ya kino cyumweru aturarikira kuzirikana k’UMUSARABA n’UBUBABARE utera. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yagiraga iti “Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, Kristu ni we wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana”.

Bakiristu bavandimwe, uyu ni umwanya wo kuzirikana ku MUSARABA mu buzima bwacu, mu buzima bwanjye, mu buzima bwawe, mu buzima bwa buri wese. Burya buri wese agira uwe musaraba, kandi burya nta n’uwihitiramo, ariko kandi buri wese ahabwa ku rugero rwe, nta we ushobora guhabwa umusumbije ibiro. Umusaraba bawukora mu biti bibiri. Kimwe gitambitse, ikindi kireba ku ijuru. Igitambitse gishushanya mugenzi wanjye. Igihagaritse kireba ku ijuru, kiganisha ku Mana. Ni ukuvugango ikizangeza ku Mana, ikizangeza mu ijuru, ni uburyo nzaba narakiriye umuvandimwe wanjye, umugore wanjye, umugabo wanjye, umuturanyi wanjye, ndetse rimwe na rimwe ushobora no kumbera umusaraba, nk’uko tujya tubyivugira ngo runaka yambereye umusaraba. Ese umuvandimwe wanjye mubaniye nte? Umugore/umugabo wanjye mwakira nte? Ese urubyaro rwnjye ndubanira nte? Umuturanyi wanjye se?

Umuhanuzi Yeremiya mu isomo ryambere ,avuga mu izina ry’Imana yagize ati “Igihe kiregereje maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Yakomeje ati “bo bishe isezerano ryanjye, ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi. Isezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi, amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana nabo bambere umuryango”. Iryo sezerano rishya Imana yabwiraga umuryango wayo ko igiye kugirana nawo, ryujurijwe ku musaraba. Yezu mu ivanjili avuga ngo “Igihe kirageze cyo kugirango umwana w’umuntu akuzwe”, ni ikuzo ryo ku musaraba yavugaga.

Bakiristu bavandimwe, umusaraba turawutinya, umusaraba turawanga, kuko uratugora, ariko tugomba kuwakira kandi neza, kuko ariryo teme ryonyine tuzambukiraho kugirango tugere mu ngoma y’ijuru. Yezu ni we wagize ati “Ndababwira ukuri koko : imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse yera imbuto nyinshi”.

Mu gihe umusaraba ariwo nzira yonyine igeza mu ijuru, igiteye ubwoba ni uko kwa kino gihe tutakiwemera. Abantu ntitugikunda ibintu bitugora, dushaka ibintu byoroshye gusa. Ubu umusore n’inkumi basigaye bashyingirwa, bugacya bajya kwaka ubutane, ngo umwe yagoye undi
. Umuntu asigaye atwara inda akayivanamo, ngo abyaye yaba agayitse. Abantu basigaye bashaka gutunga ama Diplôme ahanitse batigeze bikoza ishuri, abantu basigaye bashaka gutunga Ibyamirenge ku Ntenyo nyamara batigeze bikoza umurimo. Nyamara burya umunyarwanda yarabivuze ngo “Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho”. Icyo giti nta kindi ni igiti cy’    umusaraba. Cya giti Adamu na Eva bariye kubera gusuzugura kikabaviramo urupfu, Yezu we yarumviye kugeza n’aho akibambweho, arapfa arazuka, maze atangaza intsinzi y’ubuzima ku rupfu. Ntawe ushobora rero kugera kuri Pasika atanyuze ku wa gatanu mutagatifu, ntawe ushobora kugera ku byishimo nyabyishimo atabikomoye ku mvune y’uwa gatanu mutagatifu. Burya ibyishimo bidaturutse ku mvune, biba ari igicagate, bihitako biyoyoka.

Mu ivanjili twumvise, ubwo abagereki bazaga kubaza Filipo ngo abereke Yezu kuko bashakaga ku mubona, Yezu mukubiyereka, ni umusaraba yaberetse, ubwo yababwiraga ati “Koko igihe kirageze cyo kugirango Umwana w’umuntu akuzwe”.

Bakiristu bavandimwe, icyo ibyo bishatse kuvuga, ni uko burya iyo ntaratwaza Yezu umusaraba nka Simoni w’I Sireni, ngo rubanda nanjye rugende runshungera, burya mba nkiri kure mu kumenya Yezu. Burya buri mukiristu wese wabatijwe, agira byanga bikunda mu buzima bwe isaha yo gutwaza Yezu umusaraba

to facilitate the patient’s and partner’s (if available)failure in individuals who experience minor erectile tadalafil.

. Burya iyo ntarahura n’ikibazo gikomeye, cyangwa burya iyo ntaragira ibyago ngo rubanda runshungere, burya mba nkiri kure mu kumenya Yezu. Burya cadeau ikomeye Yezu aha uwo akunda, nta yindi ni Umusaraba.

Bakiristu bavandimwe, Yezu niwe wabashije guheka umusaraba kugera ku ndunduro. N’ubwo yawupfiriyeho, nyamara yarazutse, ni muzima, ndetse no mu kanya tugiye kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati
. Nituza kumuhabwa, tuze kumusaba ahe buri wese imbaraga zo guheka umusaraba we kuko ariryo teme rizatugeza mu ngoma y’ijuru. Tubisabe kandi tubisabirane. Amen.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA