Tuzirikane ku cyumweru cya kabiri cya Pasika



AMASOMO:

Ac 5, 12-16;

Ps 117;

Ap 1, 9…19;

Jn 20, 19-31.

Kimwe mu bintu bishimisha abantu bose aho bava bakagera ni uguhabwa cadeau/ Impano

• Cardiovascular System cialis prices 3. Appropriate therapy for hormonal abnormalities (e.g..

. Cadeau nta muntu idashimisha. Umuntu uguha cadeau aba ari inshuti yawe magarantunsige. Acunga wagize nk’isabukuru y’amavuko se, y’ugushyingirwa, kwiyegurira Imana, cyangwa indi mpamvu yose, maze agashaka akantu aziko kaza kugutungura, akakakuzanira. Nk’iyo wagize anniversaire y’amavuko hari nk’ukuzanira agafoto kawe ka kera uri umwana. Wibaze nawe ufite imyaka nka 70 y’amavuko, ukabona umuntu aguhaye agafoto kawe ufite nk’umwaka n’igice. Cadeau umuntu ayibika kure kugirango hatazagira uyikinisha. Cadeau ntigurishwa. Ibi twita none “Guha umuntu cadeau”, kera nibyo bitaga “Kumugabira”. Umuntu wakugabiraga mwabaga mugiranye igihango gikomeye kandi kitazigera gisibangana

• Moderate/severe valvethis fall is only moderate, aging men show clinical signs of what is cialis.

. Isambu cyangwa inka y’ingabirano, cyaraziraga kikongera kikaziririza kuyigurisha. N’uyu munsi rero, kwa kino cyumweru cya kabiri cya Pasika, Yezu yasuye abigishwa be maze abazanira cadeaux. Ariko izo cadeaux natwe araziduha, twebwe abateraniye hano, kuko ni we wivugiye ati “Aho babiri cyangwa batatu bateraniye banyambaza, mba mbari hagati”.
Impano ya mbere Yezu wazutse yazaniye abigishwa be ni “Amahoro nyamahoro, atari ya yandi isi iduha, mu kandi kanya ikayaturyoza. Burya ariya ntaba ari amahoro, ahubwo ni icyo bita ‘agahenge’ cyangwa ‘umutekano”.
Ivanjili yagize iti “Nyuma y’urupfu rwa Yezu, kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze kubera gutinya Abayahudi. Ni uko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati ‘Nimugire amahoro”.
Nk’uko nigeze kubivuga haruguru, burya inshuti nyanshuti yawe, iguha cadeau ibonako wari ukeneye. N’abigishwa bari bifungiranye mu nzu kubera ubwoba bafitiye Abayahudi, tutanirengagije bwa bundi bari bafite ku wa gatanu mutagatifu. Nta kindi reroYezu yashoboraga kubazanira abasuye, usibye Amahoro. Burya amahoro nyamahoro, tuyahabwa n’Imana yonyine. Icyo abantu bashobora kuduha ni umutekano cyangwa agahenge.
Bakiristu bavandimwe, kuriya kwifungirana mu nzu kw’abigishwa, kunashushanya ukwifungirana kwa buri wese mu mutima we, mu buzima bwe. Nanjye, na we, birashobokako twaba twifungiranye mu kibazo runaka cyatubereye insobe, cyatubujije amahoro ; birashobokako naba nifungiranye muri ya ngeso runaka yambujije amahoro, birashobokako urugo rwanjye rwaba rufungiranye mu bibazo byatubujije amahoro, ndetse twananiwe kwisohoramo. Nanjye muri kano kanya Yezu ari kumbwirango ningire Amahoro. Amahoro Yezu atanga ni amahoro ahoraho, ni amahoro isi idashobora kutwambura. Ntabwo ari ya mahoro tugira iyo twacuruje tunguka nyamara ejo twahomba tugasuherwa. Ntabwo ari ya mahoro tugira iyo twariye tugahaga, nyamara ejo twakongera gusonza tugatukana. Amahoro Yezu aduha, ni amahoro ya nyuma y’uwa gatanu mutagatifu. Ni amahoro ya nyuma yo gutsinda icyaha n’urupfu. Ni ya mahoro aza nyuma y’ibibazo no guhangayika. Ayo mahoro ndayakeneye. Ayo mahoro ndayakeneye mu mutima wanjye, mu rugo rwanjye, mu baturanyi banjye, mu gihugu cyacu, mu karere kacu, muri ino si yacu. Kuko hari benshi kuri ino si bibaza niba nabo bazongera kugira amahoro koko bitewe n’ibibazo barimo.
Impano ya kabiri Yezu yazaniye abigishwa be ni Roho Mutagatifu, ni Roho w’Imana, umwe utanga ubuzima. Mu Ivanjili batubwiye ngo “ Ni uko abahuhaho arababwira ati ‘Nimwakire Roho Mutagatifu’. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana”.
Yezu abaha Roho Mutagatifu yashakaga gusobanura ko izuka rye ari iremwa rishya ku bamwemera. Mwibukeko ababonekera hari nimugoroba. Umugoroba ni cyagihe ijoro riba ryegereje, hagiye kuba umwijima. N’intumwa za Yezu zari zikiri mu mwijima w’ukwemera. Nyuma yo guhabwa uwo roho mutagatifu, twumvise rero ukuntu I Yeruzalemu intumwa zakomeje gutanga ibimenyetso ndetse no gukora ibitangaza byinshi. Ngo byageraga n’aho bazanaga abarwayi ku mihanda kugirango Petero naza kuhanyura, nibura igicucu cye kigere kuri umwe muri bo!!! Natwe mu ikomezwa twahawe Roho Mutagatifu. Nta yindi kaminuza tuzajya gukomerezamo amasomo kugirango natwe dukore biriya. Diplome bidusaba nta yindi usibye kugira Ukwemera muri Yezu wazutse
. Kandi ikiza kuruta byose ni uko uko kwemera ari Yezu ukutwihera. Muri za cadeau navuze Yezu yazaniye abigishwa be, cadeau ya nyuma, ni Ukwemera.
Mu ivanjili batubwiyengo “Tomasi umwe muri ba cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe nabo igihe Yezu aje. Ni uko abandi bigishwa baramubwira bati twabaonye Nyagasani. N’aho we arababwira ati Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisumali, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu myenge y’imisumali, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.
Bakiristu bavandimwe, kimwe na Tomasi, natwe uyu munsi Yezu aratubwirango “Hahirwa abemera batabanje kwirebera”. Twebwe abantu iteka dushaka ibitangaza, dushaka ibimenyetso
. Uyu munsi Yezu aradusaba kurangwa n’ukwemera, ariko ukwemera kutari mu magambo gusa, ahubwo ukwemera kugaragarira mu buzima.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru cya kabiri cya pasika, nitwakire Amahoro Yezu wazutse aduha. Ayo mahoro tuyatuze mu mitima yacu, mungo zacu, muri bagenzi bacu n’aho tunyura hose. Nitwemere tuyoborwe na Roho Mutagatifu mu migenzereze yacu, aho kuyoborwa n’umubiri, kandi tunivugururemo za ngabire ze twahawe igihe dukomezwa. Yezu tugiye guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, nituza kumuhabwa, tuze kumusaba atwongerere ukwemera. Tubisabe kandi tubisabirane.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA