Tuzirikane ku munsi mukuru wa Pasika



AMASOMO:

Ac 10, 34a.37-43; Ps 117; Col 3, 1-4; Jn 20, 1-9.

Kimwe mu bintu bishimisha muntu wese aho ava akagera, ni “Intsinzi”. Nk’iyo wakoze ikizamini cy’akazi, ugataha wihebye uziko ntacyo uzaronka nyamara ejo ukumva telephone iraguhamagaye ngo ngwino ku kazi, nta kintu gishimisha nka byo. Abenshi bahita batangira no kwikopesha kuko baba bumva bamaze guhindura ubuzima

Association cialis online needs. Follow up also provides an additional.

. No ku muntu watsindiye agasoko runaka ni ko bigenda. Umunyeshuri we burya nta kindi arota kitari ugutsinda ngo abe uwa mbere. Ku bakunzi b’umupira, muzi ibyishimo ikipe yawe igutera iyo yagutsindiye mukeba. Izo ntsinzi zose zirashimisha cyane, nyamara instinzi turi kuririmba uy’uyu munsi yo irakomeye cyane. Si instinzi y’akazi, si iy’amatora, si iy’ikipe runaka, ahubwo ni instinzi y’ubuzima ku rupfu. Tuzi twese uburyo dutinya urupfu!!! Niba hari ikintu abantu twese dutinya ni ugupfa. Uyu munsi wagombye kutubera uw’ibyishimo bikomeye cyane, kuko Yezu yatsinze rwa rupfu rwadukuraga umutima twese. Yezu ni muzima, yazutse, ntawe ukiri mu mva. Uyu munsi ni uw’instinzi y’ukuri ku kinyoma, ni uw’intsinzi y’urukundo ku nzangano, ni uw’instinzi y’ubutwari ku bwoba

acceptability. Additionally, new treatment options that cialis prices abnormal clinical or laboratory results needing further.

.
Ivanjili yagize iti “Ku wa mbere w’isabato, Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Ni uko yirukanka asanga Simoni Petero n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati “Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize. Petero arabaduka na wa mwigishwa bajya kumva”.
N’ubwo bwose batatubwiye icyari kizinduye Mariya Madalena ajya kumva, nyamara ntabwo kwari ukureba ko Yezu yazutse. Ntaw’undi muntu numwe bari barigeze bumva wapfuye nyuma akazuka akongera kubaho. Kuri Mariya ntabwo Yezu yazutse, ahubwo ngo “bamukuye mu mva, ntazi aho bamushyize”. Kuri Mariya Yezu ntabwo yazutse ahubwo bagomba kuba bamwibye
.
Hari abajya bibaza bati “Buriya izuka rya Yezu ntiyaba ari inkuru intumwa za Yezu zihimbiye kugirango zikure mu isoni? Bakagera naho bibaza bati buriya Yezu iyo akiza nko kubonekera abafarizayi n’abatware b’umuryango, buriya si bwo izuka rye ryari kurushaho kwemerwa?”.
Umubiri Yezu yazukanye ntabwo ari umubiri nk’uyu twebwe twambaye. Uyu mubiri bacu tuwubonesha amaso, tukawukoraho, tukawambika, ni umubiri uri kuri ino isi. Umubiri rero Yezu yazukanye si uwo nguwo. Ni umubiri wakujijwe. Amaso y’ukwemera ni yo yonyine ashobora kuwubona. N’iyo mpamvu abafarizayi batemeraga Yezu niyo aza kubabonekera ntabwo bashoboraga kumumenya kuko batemeraga. Na bariya bigishwa bombi byabasabye gukora urugendo kugirango bemereko Yezu yazutse. Ivanjili yatubwiye ngo “Petero arabaduka na wa mwigishwa bajya kumva. Bombi bagenda birukanka , ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera kumva. Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. Simoni Petero wari umukurikiye aba arahageze, yinjira mu mva…Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva na we arinjira, aritegereza maze aremera”.
Bakiristu bavandimwe, ruriya rugendo bakoze, ntabwo barukoze n’amaguru gusa, ahubwo n’umutima wararukoraga, aribyo byatumye babasha kwemera. Nanjye amanywa n’ijoro mba ndikwirukanka ku by’isi, icyubahiro, amafaranga, imitungo, amasambu. Ese jyewe Yezu ajya ampibibikanya ku buryo narara ntasinziriye. Niba nta na rimwe ajya ampibibikanya sinzigera mumenya uko ari
. Nzajya mushakira aho atari. Iriya mva bashakiragamo Yezu ishushanya bya bindi byose twirirwa twirukaho, tukumva nta kibazo, rimwe na rimwe ndetse tukibwirako turi kumwe n’Imana, ko turi kumwe na Yezu, nyamara nta Yezu turi kumwe. Pawulo mutagatifu yatubwiye agira ati “Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana, nimuharanire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi”.
Kugirango bariya bigishwa ba Yezu bemereko Yezu yazutse, ntabwo byabasabye kwiruka gusa. Ahubwo ngo baninjiye munva. Ubundi umuntu muzima ntapfa kwinjira mu mva. Kuriya kwinjira mu mva kwabo bakongera bagasohoka, ni ikimenyetso cy’uko nabo babanje gupfa maze bakazuka. Nabo bashoboye gusohoka mu mva y’ubwoba bari bikingiranyemo. Ujya Petero twumvaga yihakana Yezu, ni we twumvise agera I Kayizareya agatangira kwigisha ashize amanga ukuntu ujya Yezu bishe Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu. Ziriya mbaraga nta handi Simoni Petero yazikuye usibye ko nyine nawe yemeye gusohoka mu mva y’ubwoba.
Bakiristu bavandimwe, natwe twisuzumye twasanga hari imva dufungiranyemo. Nshobora kuba mfungiye mu mva y’inzangano, amakimbirane, ishyari, inzika idashira, intonganya mu rugo. Izo mva zose dufungiyemo, uno munsi Yezu aradusaba kuzisohokamo maze tuzukane nawe. Tujye kumwamamaza mu bataramumenya. Ntitumwamamarishe ururimi gusa ahubwo tumwamamarishe ubuzima bwacu, ibikorwa byacu.
Bakiristu bavandimwe, kuri uyu munsi duhimbaza Pasika, dusabe Yezu aduhe gusohoka muri zamva zose natwe dufungiranyemo. Ariko twebwe turi abanyantege nke. Ku bwacu ntitwabyishoboza. Yezu ni muzima. Yezu yatsinze urupfu rwose. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga maze tubashe gucagagura ingoyi zose zituboshye, maze tuzukane nawe, tuzabane ubuziraherezo mu ngoma y’ijuru, ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA