Tuzirikane ku cyumweru cya kabiri gisanzwe



Is 62, 1-5;
Ps 95;
1Co 12, 4-11;
Jn 2, 1-11.

Niba hari ijambo rigaruka kenshi ku minwa y’abantu ni “Urukundo”. Hari n’umuhanzi waririmbye ngo “Burya urukundo ni nk’indwara bagenzi, burya itavuwe yakwica nk’izindi zose, uzagukunda nawe uzajye umukunda”. Abahanga rero mu gushyira mu myanya amoko y’urukundo, bagaragazako hariho uburyo bwinshi bwo gukunda. Nyamara urukundo rwagira amoko make cyangwa menshi, abenshi bemezako urukundo umugabo agirana n’umugore we ruza ku isonga. Ni urukundo rudacagase, ni urukundo rwuzuye, ni urukundo rw’urujya n’uruza. N’Imana mu kutwereka urukundo ifitiye umuryango wayo, yahisemo kugereranya urwo rukundo n’urukundo rw’umugabo n’umugore.
Umuhanuzi Izayi yagize ati :“Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri…Uko umusore ashaka umugeni w’isugi ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira”.
Imana ni urukundo iteka ryose. Nyuma y’uko Yeruzalemu yigometse, maze igahanishwa kujyanwa bunyago, igakoreshwa imirimo y’ubucakara, Imana yarongeye irayibuka, iyibwirako batazongera kuyita “Nyirantabwa”, n’igihugu ngo kitwe “itongo” ahubwo ko izitwa “Inkundwakazi”, n’igihugu kitwe “Umugeni”.
Bakiristu bavandimwe, iriya Yeruzalemu yabwirwaga si imisozi yaho, si amazu yaho, ahubwo ni abari bahatuye. Uyu munsi iriya Yeruzalemu ishushanya jyewe, wowe, buri wese, ishushanya urugo rwanjye, rwawe, ishushanya igihugu cyacu. Birashobokako na njye naba narahunze Imana maze nkigendera mu gihugu cy’ubucaka bw’icyaha. Cyangwa birashobokako naba narigeze ngira ibibazo bikandenga, nkagera hahandi ntuka Imana, nkagera hahandi nsigara nibaza niba Imana ibaho. Nanjye uyu munsi Imana iri kumbwira ariya magambo agira ati “Uko umusore ashaka umugeni w’isugi ni ko Uwaguhanze azakubenguka ; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira”.
Mu gukomeza gushimangira urukundo Imana idufitiye, Yezu yabigaragaje mu ivanjili ubwo n’ubundi yarari mu bukwe I Kana maze divayi yamara kubashirana agakora igitangaza, agahindura amazi divayi.
Ni ibisanzwe, ubukwe buhuza abantu b’ingeri zose. Nyamara buriya bukwe bw’I Kana ntibusanzwe. Mwibaze namwe ubukwe burimo Bikiramariya, Yezu ndetse n’abigishwa be. Nta n’ukuntu hatari kubera igitangaza!!!! “Ese muri bwa bukwe bwacu tujya twibuka gutumiramo Yezu na Bikiramariya? Cyangwa twitumirira gusa bya bikomerezwa? Ba bandi baradutwerera? Ese n’iyo haje na wawundi w’umukene, wambaye ibyacitse, twibukako nawe ari umuntu, cyangwa tumuhindira kure?”
Aho i Kana “Divayi imaze gushira, ngo nyina wa Yezu aramubwira ati ‘Nta divayi bagifite.”
Ubundi mu bayahudi, divayi cyari ikimenyetso cy’ibyishimo. Ariko n’ubu hano iwacu, divayi cyangwa agacupa ntibitanga ibyishimo bike
. Kuriya gushira kwa divayi kunashushanya kuri jyewe bya bindi byose mbura. Iriya divayi yashize ishobora gushuhsanya ya mahoro nyotewe mu rugo rwanjye, ishobora gushushanya bya byishimo nta kigira mu rugo rwanjye, ishobora kuba bwa burwayi bwanjye bwambujije amahwemo. Ariko amahirwe tugira ni uko iteka Bikiramariya aba acungiye hafi. Mu byukuri kiriya gitangaza nta kindi tugikesha usibye ukwemera gukomeye kwa Bikiramariya. Ese iyo tugeze hahandi imbaraga zacu zirangirira tujya twibuka kwiyambaza uwo mubyeyi, cyangwa dufite izindi mbaraga twiyambaza? Izo mbaraga zishobora kuba abantu bakomeye
. Zishobora kuba amafaranga, zishobora kuba ubutegetsi.
“Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Yezu arababwira ati ‘Nimwuzuze amazi izo ntango’. Barazisendereza kugera ku rugara”.
Mu muco wa kiyahudi, umubare gatandatu washushanyaga ibintu bituzuye. Ibintu bidatagatifuje. Byongeye ariya mazi bayakoreshaga bisukura

(much lessin the choice of therapy (shared decision making) tadalafil online.

. Mu gukomeza bungikanya amategeko yo kwisukura, amategeko yari yarageze aho abera umutwaro abantu. Kuriya kuzuza amazi ziriya ntango ndetse zikagera n’aho zisendera, bishushanya Yezu wari uje kubabera igisubizo. Yezu yaje kuduha ubuzima bwuzuye kandi busendereye. Ariya mazi yo kwisukura, Yezu yayahinduye divayi ishushanya ya maraso ye yasukuje abamwemera bose.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru turasabwa kwinjira mu rukundo rw’Imana. Turasabwa kunywa kuri iriya divayi Yezu aduha. Turasabwa kuva muri ya migenzereze ishaje ishushanywa na ya divayi itaryoshye, maze twinjire muri ya migenzereze imurikiwe n’ivanjili, ariyo ishushanywa naya divayi iryoshye ariyo Yezu aduha. Aho niho tuzavoma za mbaraga zizatuma dusenyera umugozi umwe muri Kiriziya, n’ubwo bwose ingabire zinyuranye. Roho utuyobora ni umwe, mu byo dukora byose tugomba kuzuzunya aho guhangana. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaba aduhe kumukomeraho. Tumuture ingo zacu, imiryango yacu, abavandimwe bacu maze turebe ngo aradukorera ibitangaza

Erectile dysfunction is often assumed to be a natural1 2 3 4 5 buy tadalafil.

. Tumusabe natwe aduhe kuzasangira nawe mu bukwe bwo mu ngoma y’ijuru. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Umurezi mu iseminari nto ya Cyangugu