“Abimukira n’impunzi baradutabaza. Igisubizo cy’Ivanjili y’impuhwe”
Bavandimwe nkunda!
Mu rwandiko rwanjye rwerekeye yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana, nibukije ko “Habaho ubwo duhamagarirwa ku buryo bwihutirwa kurangamira impuhwe, kugira ngo natwe duhinduke ikimenyetso nyakuri cy’imikorere y’Imana Data”( Reba no 3).
Koko rero urukundo rw’Imana rugera kuri bose no kuri buri wese, iyo rutumye abahobewe mu biganza byayo nabo bahindukira bakabumburira amaboko bagenzi babo bakabahobera kugira ngo buri wese yiyumve nk’umwana w’Imana kandi yumve ko iyo ari mu bandi aba ari iwe mu muryango umwe rukumbi w’abantu. Bityo impuhwe za kibyeyi zayo zigasesekara kuri bose nk’uko umushumba abigirira ubushyo bwe, cyane by’umwihariko yita ku ntama yakomeretse, iyananiwe cyangwa se irwaye. Yezu Kristu ni we waduhishuriye iyo miterere y’Imana Data, atubwira ko yita ku muntu ukomeretswa n’imibabaro yo ku mubiri cyangwa yo ku mutima kandi ko uko imibereho ye irushaho kuzamba ari ko ububasha bw’impuhwe z’Imana burushaho kwigaragariza.
Muri iki gihe turimo, urujya n’uruza rw’abimukira n’impunzi ruragenda rwiyongera mu bice byose by’isi: Impunzi muri rusange n’abantu ku giti cyabo bahunga ibihugu byabo, batera buri wese ndetse na buri mashyirahamwe y’abantu kwibaza, kubera ukuntu bemera kureka uburyo bari bamenyereye kubaho n’ukuntu bihanganira kurenga imbibi z’imico n’imigenzo mishya bagezemo. Ni kenshi buri gihe usanga abakorerwa ihohoterwa rikomoka ku bugizi bwa nabi no ku bukene, bafata icyemezo cyo kuva mu byabo bagahunga, maze mu gihe bari mu rugendo bagana aho bizeye ubuhungiro n’amakiriro bakagwa mu maboko y’abakora ibikorwa bibi byo gucuruza abantu. Iyo bagize amahirwe yo kurokoka ibyo bizazane bahurira nabyo mu nzira maze bakagera iyo bajyaga, bahita bahura n’ibindi byo
2
gutangira kubaho mu ngorane ziterwa n’urwikekwe n’ubwoba. Bwa nyuma, bahangana no kubaho ubuzima budafite amategeko agaragara abateganyiriza ku buryo bufatika kandi busobanutse uko bakirwa n’uko bazinjizwa mu buzima basanze byaba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire, aho bagira uburenganzira ndetse n’inshingano nk’undi wese. Ubu ndetse kurusha ibihe bya kera, Ivanjili y’impuhwe irakangura imitima yacu, ngo tutituramira tukamenyera kubaho nkaho akarengane k’abandi nta cyo katubwiye, ikatubwiriza inzira twanyuramo dushaka ibisubizo, zishingiye ku migenzo y’ukwemera, ukwizera, n’urukundo, dukora ibikorwa by’impuhwe byita ku mubiri, n’ibikorwa by’impuhwe mbonezamutima.
Mpereye kuri ibyo maze kuvuga, nifuje ko ku Munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku bimukira no ku mpunzi muri uyu mwaka wa 2016, twazirikana kuri iyi nsanganyamatsiko :« Abimukira n’impunzi badutere kwibaza. Igisubizo cy’Ivanjili y’impuhwe ». Guhera ubu urujya n’uruza rw’abimukira ni ikibazo buri nzego zose ziri guhura na cyo, kandi ikibazo cyihutirwa zisabwa gusubiza akaba ari ukureba uko zarenga ibyo kubaha ibikenewe by’ibanze gusa ahubwo bagafashwa bahereye ku kibatera ubwo ubuhunzi, ku mpinduka batera mu bantu babakiriye kimwe n’ingaruka zo kuba hari abantu bashyashya binjiye mu karere cyangwa igihugu iki n’iki. Buri munsi nyamara, amateka ababaje y’abantu amamiliyoni n’amamiliyoni ntahwema gutabaza umuryango mpuzamahanga kubera ibizazane barimo mu duce tunyuranye tw’isi. Kutabyitaho kimwe no kwicecekera biganisha mu nzira yo kuba umufatanyacyaha igihe tubona abapfa bazize kubura umwuka bahumeka, bazize kubura ibyo barya, guhohoterwa cyangwa kurohama ntitugira icyo dukora
d. Heavy smoking cialis without prescription treatment. The primary care physicians who are the.
. Byaba bito cyangwa binini, burya ibyago ni ibyago kabone n’iyo yaba ari ubuzima bw’umuntu umwe buhatakariye
.
Impunzi ni abavandimwe bacu bashakisha ubuzima bwiza bigatuma bahunga ubukene, inzara, gukoreshwa imirimo y’agahato no kudasaranganywa uko bikwiye ubukungu bw’iyi si bwakagombye gusaranganywa na bose. Icyifuzo cya buri wese se si uko imibereho ye yarushaho kuba myiza, akabaho neza biciye mu nzira zemewe kandi z’ubunyangamugayo asangira ibye n’abe nta nkomyi ?
3
Muri iki gihe aho amateka ya muntu ari kurangwa cyane n’ubuhunzi, ikibazo cy’akaranga ntikigomba gusuzugurwa. Mu by’ukuri uhunga usanga byanze bikunze asabwa guhindura bimwe mu bimuranga, kandi n’ubwo yaba atabigambiriye, agahindura akaranga k’abo ahungiraho
. Twakwitwara dute muri iyo mihindagurikire kugira ngo itabangamira iterambere nyakuri ahubwo ikaba uburyo bwiza bwaryihutisha mu bantu, ari mu mibanire yabo ndetse na roho zabo hubahwa imigenzo myiza ituma muntu arushaho kubaka umubano we n’abandi, umubano we n’Imana ndetse n’ibindi biremwa ? Ni yo mpamvu ikibazo cy’abimukira n’impunzi kigomba gutera abazakira bose kwibaza cyane
• After initial follow-up ED assessments can be conducted as routine checks forregarding treatment administration, other sexual tadalafil for sale.
. Bagomba guhangana n’ibintu bishya bitari bisanzweho bishobora kubyara ibibazo by’ingutu mu gihe bidakurikiranywe neza. Hakorwa iki ngo kwakira impunzi bizane ubukungu ku mpande zombi, maze abo bahungiyeho babakire neza nta vangura, irondakoko n’irondagihugu rikabije cyangwa kwanga abanyamahanga?
Muri Bibiliya, Ijambo ry’Imana ridushishikariza kwakira umunyamahanga ritwibutsa byimazeyo ko ugize atyo aba akinguriye amarembo Imana ubwayo kandi ko mu maso ha mugenzi wawe ariho Yezu agaragarira. Ibigo byinshi, amashyirahamwe, imiryango n’amatsinda y’abantu, imiryango ishingiye ku madiyosezi ku gihugu cyangwa se imiryango mpuzamahanga, bose bazi neza ibyiza n’ibyishimo biterwa no gushyira hamwe, kungurana ibitekerezo no gusaranganya ibyiza batunze. Abo bose bumvise ijwi rya Yezu Kristu rigira riti : «Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga» (Hish 3,20). Nyamara ntibibuza ko ubu haba mu rwego rwa politiki y’ibihugu no ku bakristu bamwe mu maparuwasi, bari kureba uko bakongera ingamba zo gukumira abandi, cyane cyane iyo babonye umudendezo wabo ushobora kubangamirwa.
Mu bibazo nk’ibyo Kiliziya yakwitwara ite kundi atari ugukurikiza urugero rwa Yezu Kristu ? Igisubizo dukura mu Ivanjili ni Impuhwe z’Imana.
Mbere na mbere impuhwe ni impano y’Imana yigaragarije muri Yezu Kristu : Kuzakira bitera ibyishimo n’akanyamuneza gakomoka ku cyizere cy’uko twacungujwe amaraso ya Yezu Kristu
.
4
Byongeye, izo mpuhwe z’Imana zidufasha kandi zikatwongerera ubufatanye na mugenzi wacu, nk’igisubizo cy’urukundo natwe Imana yadukunze, «kuko urukundo rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu» (Rm 5,5).
Ahasigaye buri wese yumve ko ashinzwe mugenzi we: Turi abarinzi b’abavandimwe bacu aho baba batuye hose. Kubana neza n’abandi no kumenya kudaha agaciro ibibi bibavugwaho tutihagaririyeho, no kwikuramo ubwoba ni bimwe mu bituma umuco wo guhura n’abandi wera imbuto, aho usanga umuntu wakiriye ndi nawe yunguka kuko n’ubwo atanga ariko nawe arahabwa.
Muri urwo rwego, ni ngomwa kwita ku mpunzi hatitawe gusa ko ubu nta cyo batumariye, ahubwo hitawe ko ari abantu kandi ko mu gihe uburenganzira n’icyubahiro byabo byubahirijwe nabo bashobora kugira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere rya bose by’umwihariko iyo bubahirije umutungo kamere n’umuco karande w’ababakiriye, bakubahiriza amategeko yaho kandi bakitangira n’ibyahateza imbere. Ibyo ari byo byose ntawarebera ubuhunzi gusa mu ndorerwamo z’ibibazo bya politiki, iby’amategeko, iby’ingorane mu bukungu cyangwa iby’uruhurirane rw’imico itandukanye mu karere kamwe. Ibyo byose biza byiyongera ku guharanira icyateza imbere agaciro n’uburenganzira bya muntu; ubwo guhura n’abandi no gushyira hamwe. Aha niho Ivanjili y’impuhwe ifasha kandi igashishikariza inzira zihindura kandi zikagira nshya isi yose.
Kiliziya iri ku ruhande rw’abo bose bitangira kurengera uburenganzira bwa buri wese kugira ngo abeho mu cyubahiro kimukwiye, ariko mbere ya byose abaharanira uburenganzira bwo kudahunga maze bagatanga umuganda baharanira uburenganzira mu kugira uruhare mu guteza imbere igihugu cyababyaye. Muri izo gahunda zose hagombye kwitabwaho mbere na mbere gufasha ibihugu biturukamo impunzi. Ibi bishatse kuvuga ko gushyira hamwe, gusenyera umugozi umwe, kutaba nyamwigendaho kw’ibihugu no gusaranganya ibyiza by’iyi si, ari byo byashingirwaho kugira ngo byaba umuntu ku giti cye cyangwa benshi, badakomeza guhunga ibihugu by’amavuko yabo.
5
Ibyo aribyo byose, ni ngombwa gukumira, mu gihe bishoboka mu ntangiriro,
ubuhunzi butewe n’ubukene, ubugome n’ugutotezwa. Ni ngombwa ko
abaturage bamenyeshwa ibyo byose kandi neza, mu rwego rwo gukumira
ubwoba budasobanutse n’ibivugwa byakwitirirwa impunzi.
Nta wutakagombye kubabazwa n’uburyo bushya abantu basigaye bashorwa
mu bucakara n’imitwe y’abagizi ba nabi, bacuruza kandi bakagura abagabo,
abagore n’abana bagakoreshwa ku ngufu mu mirimo itandukanye
y’ubucuruzi, nk’iy’ubwubatsi, iy’ubuhinzi, iy’uburobyi n’iyindi.
Ni abana bangahe usanga muri iki gihe bahatirwa kujya mu mitwe
y’intambara bagahindurwa abasirikare ! Ni bangahe usanga barishwe kubera
icuruzwa ry’ibice by’imibiri, barazahajwe no gusabiriza ndetse n’uburaya !
Impunzi dufite muri iki gihe zirahunga ibyo byaha byose by’urukozasoni ;
Baratabaza Kiliziya n’imiryango ibakira kugira ngo nabo babone ishusho ya
Nyagasani mu biganza bikereye kubakira, «Umubyeyi w’impuhwe zose kandi
utanga ihumure ryuzuye» (2Kor1,3).
Bavandimwe nkunda mwahunze ibihugu byanyu ! Tumurikiwe n’Ivanjili
y’impuhwe tuzirikane ko kwakira mugenzi wawe ari uguhura n’Imana
ubwayo no kuyakira :
Kwakira undi ni ukwakira Imana nyirizina! Mwitakaza icyizere n’ibyishimo
bivubuka mu kumenya impuhwe z’Imana zigaragariza mu bavandimwe
muhura nabo mu nzira!
Mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Umubyeyi w’impunzi na Yozefu
Mutagatifu dore ko nabo babaye impunzi mu gihugu cya Misiri. Ndagije
kandi ubuvugizi bwabo abantu bose bitangira n’imbaraga zabo zose, n’igihe
cyabo cyose n’ubushobozi bw’ibyo batunze byose, iyogezabutumwa no
gufasha impunzi.
Mbahaye kandi mbikuye ku mutima umugisha wa gishumba.
Bikorewe i Vatikani, kuwa 12 Nzeri 2015 ku munsi hibukwa Izina Ritagatifu
rya Mariya,
Papa Fransisko