Tuzirikane ku gitaramo cya Pasika

Igitaramo cya Pasika ya 2020

Bavandimwe uyu mugoroba turahimbaza izuka rya Yezu , wazutse ku munsi wa gatatu. Abagore bagiye kumreba ku munsi wa mbere w’isabato basanga yazutse. (Twibutse ko mu bahebureyi babaraga iminsi isanzwe bahereye saa sita z’ijoro , ariko bagera kuwa gatanu bakinjira mu isabato saa 18h00, ikanarangira kuwa gatandatu saaa 18h00).

Mu guhimbaza ibi birori turazirikana amasomo icyennda: 7 yo mu isezerano rya kera n‘abiri yo mu isezerano rishya. Aya masomo ashobora kugabanywa bitewe n’impamvu ariko ntihagomba kuburamo isomo ryo mu gitabo cy’iyimukamisiri ndetse niryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma, kuko ariyo atwumvisha neza iyobera ry’uyu munsi.

Ayo masomo ni

  1. Gn1,-2,2
  2. Gn22,1-13.15-18
  3. Ex14,15-15,1a
  4. Is54,5-14
  5. Is55,1-11
  6. Ba3,9-15.32-4,4
  7. Ez36,16-17a.18-28
  8. Rm6,3b-11
  9. Lc24,1-12

Icyo tuzirikana:

  1. Pasika ni umutsindo wa Kristu ku Rupfu, ukaba n’umutsindo wacu twese abamwemeye
  2. Urumuli rwa Kristu rweyura umwijima wose mu buzima bwacu
  3. Imana iri mu mateka yacu yose
  4. Yezu ni muzima
  1. Guhimbaza Izuka rya Kristu ni uguhimbaza “Umutsindo we“ n’abamwemera bose. Yezu yatsinze urupfu, rwasaga naho rwatsinze kuwa gatanu mutagatifu, ariko Pasika duhimbaza itwibutsa ko rutamuheranye

    The following patient groups were represented: elderly (21%), patients with hypertension (24%), diabetes mellitus (16%), ischaemic heart disease and other cardiovascular diseases (14%), hyperlipidaemia (14%), spinal cord injury (6%), depression (5%), transurethral resection of the prostate (5%), radical prostatectomy (4%). buy cialis Repeated dose toxicity of sildenafil after oral administration was studied in mice (up to 3 months), rat (up to 6 months) and dog (up to 12 months)..

    . Ko yarutsinze

    failure in individuals who experience minor erectile cialis prices 21EVALUATION AND.

    . Insinzi ni ikintu gishimisha. Iyo wakoze ikizami ugatsinda, ukabona diplôme, permis cyangwa akazi biragushimisha, iyo warufite urubanza ukarutsinda nabyo biba uko…, kubakunda umupira iyo ufite ikipe ufana igatsinda biragushimisha nawe ugataraka , kabone niyo yaba iri gukinira kure!Natwe uyu mugoroba turi guhimbaza insinzi ya Kristu ku rupfu,  twese abamukurikiye yatweretse ko afite ububasha, ko urupfu rutamuhera,Nitwishimire insinzi! Tubyine, tumusingize, twizihirwe!..

Kuwa gatanu Mutagatifu tuba twasuherewe,  twababaye  kuko uwo twakurikiye yapfuye, inabi iba yagaragaye nkaho  yatsinze, urupfu ruba rwagaragaye nkaho rwagize ijambo rya nyuma, kuri uyu mugoroba Yezu wazutse aratwereka ko ariwe ufite ijambo rya nyuma, nitwishime rero!

Bavandimwe ibyishimo by’insinzi zo muri iyi si birashira, ariko ibyishimo by’insinzi ya Kristu ntibiteze gushira, Kristu yaradutsindiye duhorana ibyo byishimo kandi yatubwiye ko abamwemeye n‘abazamwemera bose urupfu rutazabagiraho ijambo ryanyuma. Nitugire ayo mizero, kandi bitubere n’impamvu yo gukomera muri iki gihe nk’abanyarwanda twibuka kandi tugasabira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nubwo bishwe rubi, ariko turizera ko Yezu bari baremeye kandi benshi bari bahungyeho yabahanaguye ayo marira n’agahinda akabashyira mu byishimo by’ijuru.

  • Uyu munsi turahimbaza ko Kristu ari urumuli: Kimwe mu biranga Liturijiya y’uyu munsi  ni urumuli, ni itara rya Pasika. Ririya tara rya Pasika rishushanya Kristu ubwe Rumuli rwacu. Wa mundi waje kumurikira abari mu mwijima w’icyaha. Dore icyo iryo tara risobanura mu bimenyetso byaryo byose: Ni itabaza ririho inyuguti ya ALPHA na OMEGA ( Inyuguti ya mbere n‘iya nyuma mu Kigereki) bishatse kuvuga ko Yezu niwe ntangiriro n’iherezo rya byose. Hariho Udusoro dutanu (cyangwa inguma eshanu ziri mu ishuyo ry’umusaraba) bishusha ibikomere bitanu bya Yezu biri  Ku maboko, mu rubavu  no ku maguru). Hariho kandi umwaka tugezemo ( 2020) bishatse kuvuga ko ibihe byose ariwe ubigenga.Iryo tabaza riraka  (hariho flamme) ibonesha bivuga ko Imana ituyobora, ritanga ubushyuhe bivuze ko Yezu adukomeza ( reconforter), icyo kibatsi kandi kiratuje bivuga ko Imana ari Urukundo n’Amahoro, Ikibatsi kiranyeganyega (vaciller) bivuga ko Imana ari Nzima, kandi igatanga ubuzima, Ikibatsi kandi Kiratwika bivuga ko Imana iduhindura (purifier).Itabaza ubwaryo naryo rirashya (consummer) bivuga ko Imana iduhindura (transformer). Umwotsi uzamuka ushushanya isengesho ryacu rizamuka rigana ku Mana.

Bavandimwe , nitwemerere Yezu atubere urumuri, adukuremo ubukonje bwose twashyizwemo na Sekibi kandi adukure mu icuraburindi irya ariryo ryose twaba turimo.

  • Bavandimwe amasomo yose uko ari 9 aragaragaza uburyo Imana iri mu buzima bwa muntu kuva mu ntagiriro imurema (Gn1,-2,2), mu bigeragezo  nkibyo Abrahamu yanyuzemo (Gn22,1-13.15-18), mu kujyanwa bunyago no kuvayo (Ex14,15-15,1a ), mu kutwitaho itugira abayo (Is54,5-14), mu bibazo itumenyera ikidutunga ku buntu bwayo (Is55,1-11) , mu kutwereka ko ariyo dukesha guhirwa (Ba3,9-15.32-4,4) ikatwereka kandi ko idufitiye isezerano ryo kudukiza (Ez36,16-17a.18-28), ikaduha ubuzima bushya dupfa ku cyaha ku bwa Batisimu (Rm6,3b-11). Ivanjiri nayo iraduhishurira ko Yezu atwiyereka aduha amahoro mu gihe turi mu kababaro ( Lc24,1-12)

Bavandimwe Imana yacu ntishobora kudutererana, kabone niyo tubona idahari burya iba ihari bucece, maze igihe cyayo cyagera ikatwiyereka. Mu mateka ashaririye twanyuzemo benshi bagiye bibaza niba Imana yo itarabatereranye, Nyamara ntiyabikora , kuko yivugira iti nkuko Umubyiyi atakibagirwa Umwana we nanjye sinzabatererana bana banjye. Nidukomezwe nuko dufite uwo Mubyeyi utaduhara kabone no mu cyaha, kuko yohereje umucunguzi kugira ngo tutazorama. Nitumwemerere aducungure koko.

  • Yezu ni muzima  kandi araduha amahoro. Ngubu ubutumwa  bwa Pasika: Yezu ni muzima. Nibyo Malayika yabwiye bariya bagore bari baje kumushakira mu mva.  Ndetse anabibutsa ko batagomba kumushakira mu bapfuye. Bavandimwe Yezu ni muzima, ntidukwiye kubishidikanyaho.Nitumushakire kandi mu bazima.  Icyo dukwiye kwibaza rero ni ukureba niba ari muzima muri twe, mu buzima bwacu, mu bikorwa byacu. Yezu aragaragara atanga amahoro, atanga ubutumwa buhumuriza nitumwegere ayaduhe, aduhumurize kandi tumwemerere adutume kandi natwe tumubere intumwa nyazo. Bariya bagore bababaye intumwa nziza  mu gihe cyabo , natwe igihe cyacu ni iki. Nitugere kubari mu kaga cyane cyane abagaterwa na Coronavirus, abari mu gahinda ko kubura ababo n’abandi bose Nyagasani atwerekezaho. Yezu muzima aduhe twese ubuzima bumuturukaho.

Mugire Pasika nziza! Padiri Théogène NGOBOKA

Umusaseridoti wa Diyosezi CYANGUGU