Amasomo n’inyigisho yo ku cyumweru cya II cya Pasika, A: Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana

AMASOMO:

Intu 2, 42-47
Zab 118 (117 )
1 Pet 1, 3-9
Yh 20, 19-31

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 2, 42-47)

Mu ntangiriro ya Kiliziya, 42abakristu ba mbere bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. 43Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa. 44Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange.45Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye. 46lminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima. 47Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose ; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 118 (117), 1.4, 13-14, 19.21, 22-23, 24-25)

Inyik/ Urukundo rwe ruhoraho iteka !
Cyangwa: Alleluya.

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,
Kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !
Abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,
bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka !»

Bashatse kumpirika ngo bangushe,
ariko Uhoraho arantabara.
Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye ;
Ni we nkesha agakiza kose !

None nimunkingurire imiryango nyabutungane,
Maze ninjire nshimire Uhoraho !
Reka ngusingize Nyagasani, kuko wanyumvise,
maze ukambera umukiza !

Ibuye abubatsi bari barajugunye,
ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !
Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,
maze biba agatangaza mu maso yacu.

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye :
nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.
Emera Uhoraho, emera utange umukiro !
Emera Uhoraho, emera utange umutsindo !

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero Intumwa (1 Pet 1, 3-9)

3Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye, 4no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwandura cyangwa guserebera ari wo ubazigamiwe mu ijuru, 5mwebwe abo ububasha bw’lmana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka.

6Nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose. 7Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. 8Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona ; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza, 9kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILl (Yh 20, 29)

Alleluya Alleluya.
Tomasi yabonye Nyagasani : aremera.
Hahirwa abemera batabanje kwirebera.
Alleluya.

IVANJILI

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Mutagatifu (Yh 20, 19-31)

Nyuma y’urupfu rwa Yezu, 19kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze, bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati «Nimugire amahoro.» 20Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. 21Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» 22Amaze kuvuga atyo abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. 23Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.»
24Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje. 25Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.»

26Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 27Hanyuma abwira Tomasi ati “Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, uhubwo ube umwemezi” 28Tomasi amusubiza avuga ati «Nyagasani, Mana yanjye !» 29Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.»

30Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo. 31lbi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’lmana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Ingingoremezo: “Dore ibyiza byo kuguma hamwe”.

Muvandimwe, guma hamwe. Amasomo yo kuri iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku “ibyiza byo kuguma hamwe”.  Mu isomo rya mbere twumvise Kiliziya yo mu intangiriro uko abakristu bari bunze ubumwe, ubuzima bwabo bwari bushingiye ku nkingi enye : kumva inyigsho z’intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati n’isengesho. Inshuti nyanshuti zisangira akabisi n’agahiye, zigasangira imibabaro n’ibyishimo, nibyo Petero ari gutwibutsa kandi adukomeza mu isomo rya kabiri tukamenya kwihanganira amagorwa twizera Yezu Kristu wazutse kuko aduhora hafi. Ni koko abashyize hamwe Imana irabasanga, Nyagasani ati aho babiri cyangwa batatu bateraniye banyambaza mba ndi hagati yabo. Yezu aradusura igihe duteraniye hamwe, turamubona uyu munsi abonekara intumwa ze zari ziteranye ari ku cyumweru ziri hamwe ndetse kubera impuhwe ze akaza kugaruka agirira Tomasi wari wasibye ; ngibi ibyiza byo kuguma hamwe tugiye kurebera mu ngingo eshatu : Guma hamwe n’abandi, guma iwawe no kuba magirirane.

Ingingo ya mbere: Guma hamwe n’abandi. Abantu bakora umwuga umwe, abantu biga hamwe, abantu babana hagati yabo bakunze kugirana imvugo bakoresha ku buryo ubagezemo bashobora kuvuga bakakuzimiza yewe bakaba banakugurisha nk’unko dukunze kubivuga! Hari imvugo y’abasisikari, abaganga, abanyeshuri, abashoferi,… N’iyo utahoze mu bandi hari byinshi bigucika;  rero nibyo  byabahye kuri Tomasi igihe Yezu abonekeye abandi we adahari, ubwo hari ku cyumweru bateranye, Yezu araza arabasuhuza ati nimugire amahoro, bamubonye ibyishimo birabasaga, abaha n’ubutumwa, ububasha bwo gukiza ibyaha, gutanga isakramentu ry’imbabazi “Nimwakire Roho Mutagatifu, abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana” ngubu ubutumwa bukomeye Yezu wazutse aha intumwa ze, ubutumwa bw’umusaserdoti, kunga abantu n’Imana, gukiza ibyaha mu izina rya Yezu ibi ni byo bitera ibyishimo, kugirirwa imbabazi na Yezu. None dore Tomasi ibi byishimo ntibimugezeho ariko Yezu kubera impuhwe ze kandi no muri wa mugambi w’uko nta n’umwe azazimiza mbese bose akababumbira hamwe, Yezu yagaruye Tomasi mu bandi noneho yongera kugaruka ngo nawe amuhe ku byishimo kandi abonereho no gukomeza ukwemera kwa benshi. Ibyishimo byo kuba hamwe n’abandi biterwa n’uko Yezu ahari, ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari. Nawe Mukristu, mu gusengera hamwe n’abandi “prière communautaire” n’izindi gahunda za rusange, Yezu arifuza ko waba Byishimo, Mahoro na Gisubizo cy’abandi, aho muhurira muri “communauté”, ntukabere abandi umuzigo, ntukabe Kibazo.

Ingingo ya kabiri: Guma iwawe. Tomasi ntabwo ari umuhakanyi n’ubwo yagize ingorane agakerererwa ikoraniro ariko ugushidikanya kwe gushingiye ku gusobanuza ngo gusobanukirwa kugirango ukwemera kwe gukomere ajye yamamaza ibyo nawe ubwe yemera. Nawe ubwe arahamya ko yiboneye Yezu ati “Nyagasani Mana yanjye

possible following appropriate education, including1 2 3 4 53. When you attempted intercourse, how often were buy cialis usa.

. Nguru urugero rw’isengesho ry’umwihariko aho usigarana na Yezu ukamusiganuza nka Tomasi. Ku guma iwawe ni ugusenga wenyine utarangara, ntuzerere, ni nabyo mutagatifu Tereza w’umwana Yezu yavugaga ati gusenga ni ukwerekeza umutima ku Mana; iyo uri wenyine mu isengesho, wiyinjiramo, urazirikana, ukikosora, ukisubiraho, ugafata ingamba z’ubuzima, ntukihunge, guma  iwawe mu mutima wawe, Yezu arahavugira akwereka icyiza wakora n’ikibi wakwirinda.

Ingingo ya gatatu: Abantu ni magirirane: Iyo washoboye kugumana n’abandi ukaguma iwawe: gusengera hamwe no gusenga by’umwihariko, imbuto nziza byera ni ukuba magirirane, ukumva ko ibyo ufite byiza wabisangiza abandi mbese nk’aba bakristu ba mbere “abemera bose bari bashyize hamwe n’ibyo batunze byose bakabigira rusange, bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye”. Ubu se muri iki gihe Yezu aradusaba ko ufite amamodoka atanu ayazana agashyira hamwe n’umworozi w’inkoko eshanu bakavanga n’umucuruzi w’amaduka na Hoteli, ubwo n’ufite indege nawe akibwiriza, hamwe n’umuhinzi wejeje ibiro mirongwitanu by’ibishyimbo ngo bose abakire n’abakene bakusanyirize hamwe bagabure bugenge ikivuyemo nk’abakristu? Ahh! Uyu mwitozo muri kwagushaka kwikubira no kuba nyamugendaho, abafite bike nk’abakene babyishimira cyane, ariko abakire ntibabyemera! Ngiyo impavu yo kuba magirirane, sosiyete zacu, kandi byahozeho habamo abakire n’abakene, abakomeye n’aboroheje ariko ukamenya ko muganga akenera mwarimu, mwarimu agakenera umucuruzi, umucuruzi agakerena umworozi, umukire agakenera umukene ntawe udakenera ubufasha bw’undi, nuko rero gushyira hamwe ntabwo ari ukugabura bugenge ahubwo ni ukumenya icyo buri wese akeneye nk’abakristu bambere.

Umugabo w’umukire buri mwaka yari afite umuco mwiza wo guha abakene ubunani noneho umunsi umwe ajya mu giturage cya kure atwaye ibiribwa n’amafranga byo gufashisha abakene no kubaha ubunani arangije kubagaburira arataha ageze mu nzira ku rugo abona abana bari bari kuboroga kubera inzara, nyina yabuze uko abahoza; wa mugabo biramubabaza cyane yicuza uburyo atababonye kare agifite icyo kubaha nuko afata inkweto yari yambaye arazigurisha agenda n’ibirenge abamubonye bakagira ngo ni sporo arimo nuko rwa rugo narwo ararufungurira. Hashize igihe kirekire wa mugabo aza gufatwa n’uburwayi bw’impyiko, zombi zaraboze bashakisha hose uwamutabara akamuha impyiko imwe baraheba; mu gihe agiye gupfa haza umusore yemera kumuha impyiko imwe, wa mugabo amaze gukira ashaka kugororera wa musore ariko wa musore aramubwira ati nijye wo kukugororera, uribuka igihe wagurishaga inkweto wari wambaye ngiye gupfa kubera inzara, mama yabuze uko agira ninjye wagaburiye none narakuze, ndacyariho, Imana izaguhembe ijuru! Bakristu, burya inabi iragukurikira naho ineza ikagutanga imbere. Ikizemeza Imana n’abantu ko usenga, gusengera hamwe n’abandi no gusenga by’umwihariko ni imbuto uzera, mu isengesho, nta kabuza Imana ikwereka umukene, umushonji, imbabare, impfubyi, ugiye gupfa kugira ngo wowe ubwawe umuhe, umufashe, umutabare . Nuko rero twe dusenga, tukaba abakristu abandi ntibakaburare duhari, abandi ntibakagire icyobabura kandi duhari. Mugire amahoro!

Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.