Ingingoremezo: “Ntimugakuke umutima».
Isomo rya mbere: Intumwa 6,1-7.
Zaburi 33 (32), 1.2b-3a,4-5, 18-19.
Isomo rya 2: 1 Petero 2, 4-9
Ivanjili: Yohani 14, 1-12
Bana b’Imana, amasomo y’iki cyumweru araduhumuriza “ntimugakuke umutima”. Ukwemera nk’igisubizo cy’ubwoba, ukwemera gushingiye ku mubano wacu n’Imana n’umwana wayo Yezu Kristu uko kwemera kuduhumuriza, niko kutugeza aheza Yezu agiye kudutegurira. Mu isomo rya mbere, turumva uburyo Kiliziya mu ntangiriro yagiye ikemura ibibazo by’ukwemera: mu itorwa ry’abadiyakoni barindwi bari bashinzwe cyane umurimo wo kugabura; “diakonos” ni ijambo ry’ikigereki, rivuga serviteur, umugaragu, umuhereza, umudiyakoni ni umuntu wita ku bandi akabafasha akabitangira; ni umurimo wa ngombwa wa kiliziya wo gufasha abana bayo, bituma ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera
specific patient profiles, at the discretion of the• Moderate stable angina • Specialised evaluation cialis for sale.
Igisubizo cya mbere: nimwemere Imana nanjye munyemere: Mu ndangakwemera ya Kiliziya gatorika “credo” mu ngingo ya mbere: twemera Imana Data ushobora byose waremye ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka. None rero tubaye twemera gusa ibyo twabonye, twakozeho, ya Mana itagaragara ubwo twayemera? Ukwemera ni ubuyoboke bw’umuntuku giti cye agana Imana, ni impano Imana yihera buri wese ku buntu bwayo ikagufasha kwirundumurira muri Yo. Ukwemera ni ugutega amatwi ibyo Imana itubwira, ni ugukurikira inzira za yo. Ukwemera ni ugufata inzira utazi neza aho ikwerekeza nk’umukurambere wacu Abrahamu: Uhoraho ati wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, ujye mu gihugu nzakwereka (Intg12, 1). Ibyo utareba neza ariko wizeye ukuri kwabyo bitewe n’uwabikubwiye twabigereranya na wa mwana wazamutse ajya muri “étage” asiga ababyeyi be hasi, agezeyo arakubagana adurumbanyayo amasinga, umuriro uza kwaka muri ya etage umwotsi uracumbeka cyane, umwana ntiyaba akibona hasi nuko Papa abwira umwana ngo nasimbuke aramusama, umwana aramusubiza ati Papa sindi kubona hasi kandi nawe sinkuruzi nuko Papa we ati simbuka njye ndakuruzi! Bavandimwe ukwemera kutujyana aho tutazi, Imana umubyeyi wacu we aba aturuzi buri gihe. Imyanya y’ijuru Yezu agiye kudutegurira, ijuru n’ubwo tutaribona ariko twemera ko ribaho kuko Yezu ntiyatubeshya arifuza kugumana natwe aho heza, icyo dusabwa ni ukwemera Imana n’umwana wayo Yezu tukagaburira ukwemera kwacu n’ibyanditswe bitagatifu, tugahabwa neza amasakramentu, dukora neza, ibikorwa by’urukundo, nta kuba umukristu ku izina ahubwo ukwemera kukajyana n’ingero nziza zihamya uko tubanye n’Imana twemera.
Igisubizo cya kabiri: nijye nzira n’ukuri n’ubugingo: Iki ni igisubizo Yezu yahaye Tomasi ubwo yarari kumusiganuza: ninjye nzira n’ukuri n’ubugingo ntawe ugera kuri Data atanyuzeho: ntahandi umukiro wacu unyura usibye muri Kiliziya ya Kristu: “en dehors de l’Eglise point de salut”, ni mu izina rya Yezu dukirizwamo, “umwemera wese aronka imbabazi z’ibyaha abikesha ububasha bw’izina rye” (Int 10, 43), muri Yezu niho hari umukiro gusa: “en dehors de Jésus point de salut”. Iyo wibeshye ukanyura ahandi cyangwa ukiringira amaboko yawe cyangwa imbaraga z’isi, Yezu ukamusiga uragwa, uratakara, bya byicaro Yezu agiye kudutegurira wareba nabi ukazaburamo umwanya
handling ED patients who have failed simple therapies and cialis sales – renal and hepatic dysfunction.
Muvandimwe kwemera Yezu nta mashyengo abamo, iyo wamuhaye karibu, wirinda kumuvanga n’abantu n’ibintu, kwimura Yezu ukimika abagore, ukimika abagabo, indaya n’abacancuro, ukamurutisha ibintu n’abantu kandi ariwe wabiguhaye byose, uko ni ukurindagira no kwitesha ijuru. Ikizwi cyo ni uko nta buzima wagira utari muri Yezu, niwe nzira, ukuri n’ubugingo ntiwakandagira muri rya juru utari kumwe nawe, ntiwakwicara muri ya myanya utamwemera. Muvandimwe, ongera wirebe niba nta bantu wasimbuje Yezu mu buzima bwawe, niba nta bintu uhihibikanira amanywa n’ijoro ukaba utakibona n’akanya ko gusenga, kumva ijambo ry’Imana, ugaha Imana iminota mike kandi yo iguha amasaha yose! Muvandimwe, ubwato bwawe, imodoka yawe, inzu yawe, icyumba cyawe, umuntima wawe Yezu ahafite uwuhe mwanya? Aracyari imbere cyangwa ntunakizi ko abaho? Imbere y’amagorwa, ubwoba, agahinda, imibabaro inzara, ubukene uburwayi,imiyaga n’ibiza, imbere ya coronaviurus idukakabije ikatubuza kwinyegambura nitwemere Imana n’umwana wayo Yezu,niwe nzira ukuri n’ubugingo. N’ubwo abantu n’ibintu byagushiraho, humura Yezu we ntakuvaho,niwe gusa musigarana kandi we ntashobora kugusiga,aragutabara akaguhumuriza,wabibona cyangwa utabibona we arakuruzi, komeza inzira y’ukwemera umusanga udacika intege, utadohoka, Nyagasani muri kumwe. Nimugire icyumweru cyiza!
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.