Iyi nsanganyamatsiko ni imwe mu zo Kiliziya yacu yifuje ko twibandaho, mu rwego rwo kwitegura Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya, rizabera i Budapest muri Hongariya. Ryari riteganyijwe kuzaba muri Nzeri uyu mwaka, ariko ibi bihe bidasanzwe twashyizwemo n’icyorezo cya Coronavirus, rikaba ryarimuriwe umwaka utaha wa 2021. Hagati aho dusenge Imana dukomeje, kugirango idutabare vuba, idukize iki cyorezo cyahagaritse byinshi mu mibereho yacu no mu kwemera kwacu, birimo n’Igitambo cya Misa. Ariko nimuhumure, mukomere, Yezu ari kumwe natwe aho turi mu miryango yacu, ubu afite Kiliziya asengerwamo muri buri rugo, azakomeza kutwigaragariza.
Mu butumwa abepiskopi bacu mu Rwanda bageneye abakristu kuwa 24/11/2019, mu ngingo yabwo ya 6 n’iya 7 baragira bati : « Insanganyamatsiko yahawe ikoraniro mpuzamahanga ry’umwaka utaha ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose iragira iti : « Ni wowe soko y’imigisha yacu yose » (Zab 87,7). N’ubwo ikoraniro riba rifite aho ribera hateguwe, ni irya Kiliziya yose ; abakristu ku isi hose bagashishikarizwa kuryitabira mu isengehso n’ibindi bikorwa nyobokamana. Ni yo mpamvu twasanze ari byiza ko hano iwacu mu Rwanda twahimbaza natwe ikoraniro ry’Ukaristiya, ariko tunareba umwihariko wacu nk’Abanyarwanda mu mateka twihariye no mu rugendo twagenze kandi tugikomeza, hanyuma duhitamo insanganyamatsiko igira iti : « Ukaristiya : isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge».
Mu gihugu cy’abaturanyi bacu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Abepiskopi baho bari bateganyije ko abakristu bazahimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya muri Kanama uyu mwaka i Lubumbashi, bakazirikana kuri « Ukaristiya n’Umuryango ». Impamvu y’iyo nsanganyamatsiko ikaba ari uko umuryango wugarijwe n’ibibazo byinshi kandi nyamara ari urwego sosiyete yose ishingiyeho. Na bo rero babona ko mu Ukaristiya ari ho imiryango yavoma imbaraga n’ingabire ziyikomeza muri iki gihe. Mu butumwa buhamagaza iryo huriro baragira bati : « Iyi nsanganyamatsiko iragaragaza isano kamere iri hagati y’Ugushyingirwa gutuma habaho umuryango, n’Ukaristiya ituma habaho umuryango w’ubuzima n’urukundo hagati y’umugabo n’umugore, ikanoza umubano mu muryango ».[1]
Nyuma yo kumva aho insanganyamatsiko yacu ishingiye, reka tuyishyire mu bice bibiri by’ingenzi. Mu gice cya mbere, ari na cyo tuvugaho none, turaganira ku isano ya bugufi iri hagati y’Ukaristiya n’Ugushyingirwa, turebe n’amasomo twakuramo mu kubaka amahoro mu miryango yacu; mu gice cya kabiri, tuzaganira ku bihe bimwe na bimwe by’Ukaristiya bizanira umuryango amahoro. Aha tuzafata ingero zirimo Misa y’Icyumweru n’imyiteguro yayo mu muryango, Isangira mu Misa no mu rugo, kwitegura no guhimbaza Ukaristiya ya mbere y’umwana, gushengerera uhetse umuryango wawe cyangwa muri kumwe, n’ibindi.
Igice cya mbere : ISANO IRI HAGATI Y’UKARISTIYA N’UGUSHYINGIRWA
- Intangiriro : Ibisobanuro by’amagambo
Iyo tuvuze Ukaristiya tuba tuvuga Isakramentu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu. Tuba tuvuga rya Sakramentu rihatse andi yose kuko ari ryo Yezu Kristu atwihamo wese kandi akemera ko tumwakira mu bimenyetso by’Umugati na Divayi. Ni Isakramentu ry’Urukundo rwitanga, kugira ngo abantu bakire icyaha n’urupfu baronke ubuzima n’umunezero. Ni Isakramentu kandi rirema umuryango w’Imana, rikanawubuganizamo ubuzima bwayo. Gatigisimu Kiliziya igenera abana isobanura ko Ukaristiya ari « Isakramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose, n’umubiri we n’amaraso ye, mu bimenyetso by’umugati na Divayi, akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’incuti tubana. Yezu yaremye Ukaristiya kugira ngo twifatanye na We mu gitambo yatuye Se, twibuka kandi twamamaza urupfu rwe n’izuka rye, kandi ngo atubere ifunguro ry’ubugingo bw’iteka ».[2]
Naho iyo tuvuga Ugushyingirwa, tuba tuvuga Isakramentu ry’Urukundo rw’umugabo n’umugore basezerana kubana mu bumwe buzira ikibutandukanya, bakakira ingabire ya Kristu ibaherekeza mu nshingano abaha zo gukomeza gukundana no gufashanya muri byose, kwakira urubyaro no kurerera Imana yarubahaye. Ibi turaza kubigarukaho.
Amahoro yo tuyavuga kenshi, tukayasaba kenshi. Nyamara ntituyashyikira ngo tuyarambane hano ku isi kubera impamvu nyinshi zirimo icyaha cya muntu, intege nke zacu no kuba tuyashakira aho atari cyangwa tukayashakisha uburyo butari bwo. Amahoro mu muryango si uguceceka kw’intonganya cyangwa ingumi n’inkoni gusa, si ukubana ntacyo umwe atwaye undi gusa. Amahoro mu muryango ni ugusabana no gushyikirana, ni ukubana muri rwa rukundo rwa Kristu, aho buri wese ashyira imbere ibyishimo bya mugenzi we, akishimira kumwitangira, akamuha agaciro, akamurinda inkeke, akamwakira mu ntege nke ashobora kugira, mbese nk’uko Kristu atugenzereza natwe mu gitambo cy’Ukaristiya. Hari ibibazo 3 tugerageza gusubiza kugira ngo tugaragaze neza iyo soko y’amahoro mu muryango.
2. Ese Ukaristiya n’Ugushyingirwa bifitanye iyihe sano ?
- Urukundo n’Ubusabane
Umuntu wumvise neza ibisobanuro by’amagambo tumaze gutanga yahise yumva ibanga riri hagati y’Ukaristiya n’Ugushyingirwa. Yombi ni amasakramentu y’urukundo n’ubusabane. Iyo Yezu avuga Ukaristiya mu Ivanjili ya Yohani aragira ati « Urya Umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. » (Yh 6,56) Ukaristiya ni Isakramentu ry’ubumwe. Uwayihimbaje neza, ahinduka umwe na Yezu. Ahinduka Taberinakulo nzima kuko ahorana Yezu muri we. Iki gitangaza cyegereye rwose igitangaza kiba mu gushyingirwa. Yezu niwe ubyivugira nanone mu Ivanjili ya Matayo ati : « Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina kugira ngo yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe gusa. Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe! » (Mt 19,4-6). Twe tubona umugabo n’umugore buri wese ukwe ariko mu by’ukuri Yezu aba yarafashe umwe akamugira Taberinakulo y’undi ku buryo nta mahoro yagira yamusohoyemo ! Ubuzima bwabo buba bwaravanzwe, icyiza kiri kuri umwe kiba icy’undi, n’ikibi umwe akoze kigira ingaruka kuri bombi. Mu nyigisho Papa Fransisko yatanze muri 2017 ubwo Kiliziya yahimbazaga mutagatifu Pascal Baylon, umurinzi w’amahuriro y’Ukaristiya, yabwiye ingo nshya ijambo rikomeye ati: « Ukaristiya igomba kuba ifunguro ry’umuryango ».[3] Umuryango ubeshwaho n’Ukaristiya.
Mu Ukaristiya, Yezu Kristu yiha buri wese umusonzeye, nta kiguzi, adashingiye ku misusire yacu cyangwa ku butwari bwacu, ahubwo agiriye urukundo adukunda gusa. Yewe aremera n’ababi bakamutinyuka n’ubwo nta mugisha babikuramo nk’uko tubiririmba mu ndirimbo « Rata Siyoni » ya Mutagatifu Tomasi wa Aquino, ngo « Ahabwa ababi n’abeza, ariko biranyuranye, ni urupfu n’ubugingo ». Ngiri ipfundo ry’amahoro mu muryango : Uko Yezu angenzereza mu Ukaristiya, nibyo binshoboza nanjye kubanira mugenzi wanjye, ni narwo rugero rw’uko nanjye ngomba kubanira abandi. Yezu amaze koza ibirenge by’abigishwa be yarabwiye ati : « Urwo ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu ». Pawulo Mutagatifu afatira aha, akereka abashakanye ko urugero rwa Kristu ari ryo banga ryo kubana mu mahoro . Mu ibaruwa yandikiye abanyefezi aragira ati : « Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu. Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani … Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu, nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza, kugira ngo ayihingutse imbere ye, ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari, cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa. Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. » (Ef 5,21-28).
Bavandimwe, Kristu niwe soko n’urugero rw’urukundo mu muryango koko. Niwe soko y’umubano, niwe uwubungabunga, akawuha kwera imbuto, niwe kandi abagize umuryango bareberaho igihe uwo mubano wabo wajemo igitotsi. Umuryango ugira amahoro iyo Kristu awubereye umusingi n’agasongero. Umuryango ubaho neza iyo uhora ushakira ubusabane bwawo mu busabane Kristu. Hari ibintu 2 bituma ubusabane bushoboka: Kwitanga no Kwakira.
- Ukwitanga kubaka ubusabane n’amahoro kurangwa n’iki ?
Ugushyingirwa ni ukwihaana. Si umugore wiha umugabo gusa, si umugabo wiha umugore gusa, ibyo byaba ari ukwishyingira. Buri wese yiha undi. Yezu ashima ko urwo rukundo rwitanga rukurira mu muryango, rukava ku babyeyi rujya ku bana, rukava no ku bana rujya ku babyeyi babo. Uko kwitanga gutanga amahoro iyo gukozwe neza. Gufite ibikuranga rero :
- Ni ukwitanga ku bwende : Nta gahato gaturutse ku bandi ;
- Ni ukwitanga ukomeje, udakina, bitari ibyo kugerageza (Ntawubaka urugo akina) ;
- Ni ukwitanga utagamije inyiturano uzahabwa n’uwo witangira, ahubwo ugasunikwa gusa n’icyiza wifuriza uwo mubana. Ni ukwitanga nka Yezu ugira ati : « Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze ». (Yh 15,13).
- Ni ukwitanga wese : Nta kwitanga igice, Yezu Kristu atwiha wese mu Ukaristiya. Ubwenge bwawe, umutima wawe, imbaraga zawe n’umutungo wawe, igihe cyawe, ingabire ufite, mbese ibyiza byose bikurimo n’ibikuriho bikaryohera abo mu rugo rwawe mbere y’abandi bose.
- Nanone ni ukwitanga burundu : si iby’igihe runaka, si ukugerageza ngo nibifata uzabone kwitanga burundu, nibyanga ubivemo.
- Mu ugushyingirwa uku kwitanga gusaba kwiha umugore umwe cyangwa umugabo umwe gusa : kimwe mu biteza amakimbirane mu rugo ni uguca inyuma inyuma uwo mwashakanye cyangwa kumuharika.
- Ni ukwitanga kwera imbuto zivugira. Urukundo ruzana amahoro kandi rugakura iyo ruhora rukinguriye amarembo abana, umuryango mugari, inshuti, Kiliziya n’igihugu.
Uku kwitanga kujyana no kwitangira abanyantege nke, ukababarira, ukababarana nabo, ukemera kwigomwa ngo babeho, ukemera guheka umusaraba w’umuryango Imana yaguhaye.
- Kwakira kubaka ubusabane n’amahoro ko kurangwa n’iki ?
Umuryango ugira amahoro iyo buri wese mu bawugize yakiriye Kristu muri we, akakira uwo bashakanye ; abashakanye bakakira ubuzima Imana ibaragiza ; abana nabo bakakira ababyeyi babo uko bari.
- Kwakira Yezu Kristu bivuze iki ?
Kwakira Yezu ni ukumukingurira ubuzima bwawe, akabutahamo, akabuturamo kandi akabuyobora. Niba ushaka amahoro mu muryango wawe, banza ukingurire Yezu umutima wawe. We ahora yiteguye kwinjira. Nzamusanga iteka mu Ukaristiya, ariko siho honyine. Yezu yinjira no mu buzima bwanjye anyuze mu Ijambo rye ; mu isengesho nsengana n’abandi n’iryo mpuriramo nawe njyenyine, anyura mu masakramentu, anyura muri mugenzi wanjye cyane cyane wa wundi unkeneye, anyura no muri Kiliziya ye aje gusabana nanjye. Muri iyi minsi, n’ubwo tutabasha guhurira hamwe mu Gitambo cya Misa, turabona ko umukristu afite ubundi buryo bwo kwakira Yezu mu buzima bwe. Kwakira Yezu kandi ni ukumukurikiza, ni ukureka ingeso mbi, ukamugororokera, ukabaho uko ashaka aho kwiberaho uko ubyumva cyangwa uko isi ibyumva gusa. Yezu ati : « Umbwira wese ngo Nyagasani, Nyagasani siwe uzinjira mu ngoma y’Ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijruru ashaka ». (Mt 7,21). Imiryango yacu yari ikwiye gufatira urugero ku rugo rutagatifu rwa Yezu Bikira Mariya na Yozefu. Umuryango wimitse Yezu mu rugo ntacyo umuburana. Abafite Yezu baba bafite byose.
- Kwakira umufasha muri wowe byo bivuze iki ?
Kwakira umufasha si ukumwiyegereza gusa, ahubwo ni ukumwemera uko ari, ukemera imiterere ye yose ku mubiri, ku mutima, ukemera amarangamutima ye, imvugo ye, ingendo ye, inseko ye, inkomoko ye n’amateka ye, ameza n’amabi. Nicyo « Ndamwemeye » y’Ugushyingirwa isobanura. Kwemera umufasha bijyana no gukomera ku ndahiro y’Ugushyingirwa. Ni igihango gikomeye uba warakoze ku bwende igihe ugira uti : Nemeye ko umbera …. Kandi ngusezeranyije ko ntazaguhemukira mu mibereho yacu, ari mu mahoro no mu makuba, waba muzima cyangwa urwaye, ku buryo nzagukunda kandi nzakubaha iteka ryose kugera mpfuye. Kwemera umufasha kandi, ni ukubaha umushyikirano mugirana mu kiryamo. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 agera aho asobanura ko umushyikirano w’abashakanye ubwawo ari isengesho rishyitse, iyo ukozwe uko Imana ibishaka. Ati : « Ni umushyikirano w’Ukaristiya mu gihe nawo urangwa no gushimira Imana no gusangira ubuzima n’urukundo »[4].
- Kwakira ubuzima byo bivuze iki ?
Kwakira Yezu Kristu, Kwakira umufasha wawe bijyana no kwakira ubuzima. Abashakanye baba bariyeguriranye. Mugenzi wawe aba yarakweguriye ubuzima bwe akwizeye, uba ugomba rero kubwitwararika buri kanya no kubugusha neza, mbese nk’uko umukristu umaze guhazwa asabwa kwitwaririka Yezu yakiriye muri we
ED does not refer to penile curvatures, spontaneous or cialis sales minor local side effects (27)..
Mu gusoza iki gice, ndagira ngo dusabirane dukomeje, kugira ngo Yezu Kristu mu Ukaristiya atahe umutima wa buri mugabo, atahe umutima wa buri mugore, awuturemo, amuhe ingabire yo kwitanga, iyo kwakira no kwihanganira intege nke z’abe. Natahe umutima wa buri mwana, umuhe ingabire yo kwitanga no kwakira ababyeyi n’abavandimwe be. Nahe buri wese kubera abandi isoko idakama y’imigisha n’amahoro. Mugabo, mugore, mwana, uko wifuza ko abawe bakubanira igihe wagize intege nke, wakosheje, warwaye, washaje se, nawe abe ariko uzajya ubagenzereza. Yezu ati : « Uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari ko namwe mubagirira ». (Lk 6,31). Icyo Yezu yifuza, ni uko twasa nawe, maze buri wese mu muryango akabera abandi igitambo, ifunguro n’incuti babana.
Dusabe: Dawe, soko y’ububyeyi bwose mu ijuru no ku isi, uri urukundo, uri ubuzima. Girira ingabire y’Umwana wawe Yezu Kristu, n’iya Roho Mutagatifu, maze uhindure buri muryango igicumbi cy’ubuvandimwe buguturukaho, ube ingoro nyayo y’ubuzima n’urukundo ku bisekuruza bizagenda biwusimburanamo. Fashisha abashakanye ingabire yawe mubyo batekereza no mu byo bakora, kugira ngo bigirire akamaro imiryango yabo n’iy’isi yose. Ha urukundo kugaragaza ko rukomeye kurusha intege nke zacu, rudutsindire n’ibiiza byose bihungabanya imiryango yacu. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, we Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Amen. (Isengesho rya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II)
Padiri Thaddée NSENGUMUREMYI
Ushinzwe Komisiyo y’Ubwigishwa muri Diyosezi ya Cyangugu
[1] Mgr Marcel UTEMBI TAPA, Archevêque de Kisangani et Président de la CENCO, Lettre Pastorale d’annonce et de convocation Eucharisti et Famille, Message, Kinshasa 31/07/2018, No 5, sur www.vidimusdominum.org/fr/2018/, consulté le 26/04/2020.
[2] CEPR, Igitabo cy’umukristu, Palloti Presse, Kigali, 2012, pp. 26-27.
[3] Pape Francois, Salut aux jeunes mariés et aux nouveaux époux sous le signe de Saint Pascal Baylon, Audience générale, Place Saint Pierre, 17/05/2017.
[4] Pape Jean Paul II, Theologie du Corps, un regard catholique sur l’amour et la sexualité, sur www.theologieducorps.fr/tdc/corps, consulté le 29/04/2020.