TUZIRIKANE KU MUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI


AMASOMO: Ac 2, 1-11;
Ps 103;
Ga 5, 16-25;
Jn 15, 26-27; 16, 12-15.

Uyu munsi Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru ukomeye wa Pentekositi. Nk’uko mubyiyumvira, ijambo Pentekositi si ikinyarwanda. Tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga mirongo itanu. Uno munsi bawita Pentekositi kuko nyine uba nyuma y’iminsi mirongo itanu Pasika ibaye.
Na mbere ya Yezu, abayahudi bahimbazaga Pentekositi nk’uko twabyumvise mu gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa, ngo “Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe” (Intu 2,1). Mu isezerano rya kera, Pentekositi wari umunsi mukuru w’isarura (Iyim 23, 16). Bawuhimbazaga batura Imana umuganura w’ingano babaga bejeje.
Kuva mu kinyejana cya kabiri nyuma ya Yezu, umunsi mukuru wa Pentekositi wongerewe ikindi gisobanuro. Bawuhimbazaga bibuka uburyo Musa yahawe amategeko ari ku musozi wa Sinayi, nyuma y’iminsi mirongo itanu basohotse mu bucakara bw’Abanyamisiri.
Nyuma y’iminsi mirongo itanu y’uko Yezu azutse, ubwo Abayahudi bahimbazaga umunsi mukuru wa Pentekositi wabo, abigishwa ba yezu bari bateraniye I Yeruzalemu nabo bagize amahirwe yo guhimbaza Pentekositi y’ubundi bwoko nk’uko twabyumvise mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, ngo : “Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzura Roho mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga” (Intu 2, 1-4).
Mu gihe ku munsi mukuru wa Pentekositi Abayahudi baturaga Imana umuganura w’ingano babaga bejeje, kuri Pentekositi y’abakirisitu ni Imana yahaye abigishwa ba Yezu cadeau yitwa Roho mutagatifu. Mu gihe ku munsi wa Pentekositi Abayahudi baturaga Imana ku byeze ku Isi, ku munsi wa Pentekositi y’Abakiristu, Imana yahaye abigishwa ba Yezu umuganura wo ku by’ijuru. Uriya Roho mutagatifu bahawe, ni wawundi Yezu yari yarasezeranyije Abigishwa be. Ni byo twumvise mu ivanjili Yohani avuga muri aya magambo : “ Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi sin go asange Se yabwiye abigishwa be ati ‘Umuvugizi nzaboherereza aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo” (Yh 15, 26)
.
Bakiristu bavandimwe, uriya Roho Mutagatifu, natwe twaramuhawe ujya munsi tubatizwa, twogera kwikomezamo imbaraga ze umunsi dukomezwa. None ikibazo ngirango buri wese yibaze muri kano kanya ni iki : “Ese Roho mutagatifu nahawe igihe mbatizwa naramuretse ankoreramo, cyangwa naramupfukiranye?”
Umunzani turaza kubipimisha Pawulo mutagatifu yawuduhaye ku buntu. Yagize ati ibikorwa by’umubiri birigaragaza : “Ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo…Naho imbuto ya Roho ni Urukundo : Ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata” (Ga 5, 19-23).
Bakiristu bavandimwe, ngaho buri wese yishyire ku munzani maze arebe aho ahagaze
. Ngirango abenshi turasanga tugengwa n’umubiri. Kandi Pawulo mutagatifu yagize ati “ndababuriye nk’uko nigeze kubabwira, abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu Bwami bw’Imana”.
Bakiristu bavandimwe, mu ndangakwemera yacu turaza kuririmba mu kanya, turaza kuvugango “Roho mutagatifu ni Imana, ni we utanga ubuzima”. Uwo Roho mutagatifu ni umwe warerembaga hejuru y’amazi mu gihe k’iremwa. Ni wawundi wahaye Bikiramariya gusama

specific patient profiles, at the discretion of the what is cialis consider these local therapies. Additionally, individual.

. Ni wa wundi wazuye Yezu mu bapfuye. Ni wa wundi waremye intumwa bundi bushya maze zigatangira kwigisha zishize ubwoba. Ni wa wundi uraza kumanukira ku mugati na divayi mu gitambo cy’ukarisitiya maze bigahinduka Yezu turaza guhabwa. Roho mutagatifu ni we uhembura ibyumiranye
. Nanjye nshobora kuba narumiranye. Urugo rwanjye rushobora kuba rwarumiranye. Uyu munsi, muri kano kanya natwe nitumusabe atureme bundi bushya. Nitumusabe agenderere imitima yacu. Nitumusabe agenderere ingo zacu, maze yongere azireme bundi bushya, twongere kubana nko kuri wa munsi wa mariage. Nitumusabe agenderere abaturanyi bacu. Nitumusabe agenderere igihugu cyacu. Nitumusabe agenderere akarere kacu. Nitumusabe agenderere isi yose, ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka