AMASOMO:
Dt 4, 32-34
another treatment intervention may be considered tadalafil Psychological processes such as depression, anxiety, and.
. 39-40;
Ps 32;
Rm 8, 14-17;
Mt 28, 16-20.
Nyuma y’umunsi mukuru wa Pentekositi twahimbazaga ku cyumweru cyashize, uyu munsi Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu, ni ukuvuga Imana Data, Imana mwana, Imana Roho Mutagatifu.
Murabizi neza, iteka iyo dutangira isengesho, dutangiza ikimenyetso cy’umusaraba tugira tuti : “Ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu”. No mu ivanjili, ubwo Yezu yoherezaga aba cumi n’umwe mu butumwa, yababwiye ngo “Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana, na Roho Mutagatifu”, ngubwo Ubutatu butagatifu duhimbaza uyu munsi
(much less• Office Intracavernosal Injection Tests buy tadalafil.
.
Bakiristu bavandimwe, twese turabiziko Imana ari Urukundo. Burya gukunda bisaba gukingura amarembo ugasanga abandi. Burya umuntu umwe gusa udafite abandi yegera ntashobora gukunda. Burya urukundo rusaba nibura imfuruka eshatu: Ukunda, Ukundwa n’Urwo rukundo cyangwa Umushyikirano ugenda utembera hagati yabo. No mu Butatu butagatifu ni uko bimeze. Imana Data ikunda Mwana, noneho umushyikirano hagati yabo ukaba Roho mutagatifu.
Bakiristu bavandimwe, amateka y’ugucungurwa kwa Muntu, guhera ku iremwa ry’isi kuzageza ku ndunduro, tuyakesha Ubutatu butagatifu.
Mu isomo rya mbere twabyumvise ubwo Musa yabwiraga Abayisiraheri gutangarira Imana. Yababwiye ati “Ngaho baza ibihe byakubanjirije uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi : Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho?… Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe : Uhoraho ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho”.
Bakiristu bavandimwe, Imana ni urukundo. Kandi burya urukundo ntirwihereranwa. Urukundo rurigaragaza. Ni icyo cyateye Imana kurema isi n’ibiyiriho byose. Nta wigeze agira inama Imana ngo nireme isi. Yewe nta n’uwigeze ayibwirango ngewe ungire umunyarwanda cyangwa umunyekongo, ntawigeze ayibwirango jyewe ungire urukara cyangwa inzobe, ungire mugufi cyangwa muremure. Byose Imana yabikoze ku bwende bwayo, byose yabigiriye urukundo. Kimwe n’iriya mbaga Musa yabazaga, nanjye nsubije amaso inyuma muri kano kanya, nabona ibitangaza Imana ihora ingirira.
Nyamara turabizi, ngo burya akenshi “ubuntu bubanje bupfa ubusa”. Muntu ntiyatinze gucumura. Kuberako urukundo rw’Imana ruhoraho iteka, yakomeje wa mugambi wo gukiza Muntu. Imana yigize umuntu, yemera kumanuka mu bushorishori bw’ijuru maze iza kubana na twe muri Yezu w’I Nazareti. Yezu yarapfuye ariko arazuka kugirango atsiratsiratsize icyitwa icyaha n’urupfu.
Yezu n’aho amariye kujya mu ijuru nk’uko twabihimazaga kuri Asensiyo, ntabwo yadusize nk’imfyubyi, ahubwo yatwoherereje Roho mutagatifu ngo akomeze atuyobore mu kuri, nibyo twahimbaje ku cyumweru gishize kuri Penetekositi. Pawulo mutagatifu yagize ati, “Bavandimwe, abayoborwa na Roho w’Imana, abo nibo bana b’Imana”. Bakiristu bavandimwe, buri wese niyibaze, ese mu mitekerereze yanjye, mu mikorere yanjye, mu buzima bwanjye, nyoborwa na Roho Mutagatifu ? Cyangwa niyoborerwa n’ubwenge bwanjye gusa, burya bugeraho bukananyobya.
Bakiristu bavandimwe, kuri uyu munsi duhimbazaho ubutatu butagatifu, turasabwa kurangwa n’urukundo nyarukundo nk’ururanga Ubutatu butagatibu. Urwo rukundo ntirwigera ruryarya bibaho. Uwo mushyikirano mutagatifu nabe ariwo uranga ingo zacu, uturange mu baturanyi
.
Padiri Fidèle Nshimiyimana