Kuri uyu wa gatandatutu tariki ya 23/05/2015 Diyosezi Gatolika ya Cyangugu n’inshuti zayo bibutse Padiri Joseph BONEZA wari Padiri Mukuru wa Paruwasi Mibirizi, Furere Guillaume MURANGWA, Furere Anaclet MUSONERA, Furere Ladislas SINIGENGA na Furere Jean Baptiste RUTAGENGWA, Fratri Théophile NTAGARA, Fratri Théobald NTAGANIRA, Fratri Diogène KAREKEZI, Fratri Louis de Gonzague MPOZENZI hibutswe kandi abaseminari bato, abakateshiste, Bwana Evariste MUDEYI n’abandi bakozi bakoreraga servisi zinyuranye za diyosezi Gatolika ya Cyangugu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Ni ku nshuro ya 3 Diyosezi gatolika ya Cyagungu itegura ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’I 1994
The first step in the management of the patient with ED cialis online Intracavernosal Injection Therapy.
.
Imihango y’uwo munsi yatangiwe no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo Padiri Joseph BONEZA, umuhango wakurikiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Paruwasi Cathédrale ya Cyangugu kiyobowe na Musenyeri RUDASINGWA Prudence
.
Nyuma ya Misa hakurikiyeho urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri iyi paruwasi rusorezwa ku rwibutso rw’umurenge wa Kamembe aho abayobozi mu nzego zinyuranye bunamiye kandi bakanashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Mu butumwa bwatanzwe bwo guhumuriza no kwihanganisgha umuryango nyarwanda byumwihariko abababuze ababobibukwaga , hibukijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kubera kubura urukundo n’ubumuntu mu bantu. Ukaba warabaye n’umwanya wo gushimira ubutwari bwaranze abagize abo barokora.
Ubuhamya bwatanzwe na Madame Yvonne UWUMUKIZA bwagarutse ku butwari bwaranze Padiri Joseph BONEZA, uko yagerageze gufasa abari bahungiye kuri Paruwasi ya Mibilizi yari abereye Padiri Mukuru kugeza tariki ya 19/05/1994 ubwo yicwaga n’interahamwe.
Bwana Michel NSHIMIYUMUKIZA, Uhagarariye CNLG mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yashimye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko Abihayimana n’abakozi bakoreraga Diyosezi ya Cyangugu asaba ko Diyosezi yakomeza gufasha abarokotse Jenoside mu bikorwa byo kwiyubaka no kwivana mu bukene.
Furere Innocent AKIMANA wo mu muryango w’aba Josephites mu ijambo rye yasobanuye ko iyo abanyarwanda baza kugira urukundo bigishijwe kuva ivanjiri igeze mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi itari kuba. Yasabye buri wese cyane cyane abigisha Ivanjiri kurushaho kwigisha urukundo no kurutoza abo bashinzwe.
Mu ijambo yagejeje ku bari muri uwo muhango, Senateri Apollinaire MUSHINZIMANA yashimiye abaje kwifatanye na Diyosezi Gatolika ya Cyangugu mu kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, aboneraho guhumuriza ababuze ababo by’umwihariko abakoreraga ubutumwa n’imirimo inyuranye muri Diyosezi ya Cyangugu. Mu ijambo rye yasabye inzego zinyuranye zaba iza Kiliziya iz’azamadini n’abandi kuzirikana ku bikorwa byiza by’ubutwari byaranze abantu bagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga, bakajya babishimirwa mu gihe nk’icyi cyo kwibuka bityo n’abandi bakigira kuri ubwo butwari
.
Musenyeri Prudence RUDASINGWA, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, yashimiye abaje kwifatanya na Diyosezi ya Cyangugu, imiryango y’abihayimana, abakozi n’abandi Diyosezi yibuka uyu munsi. Mu ijambo rye yashimangiye ko Jenoside yatewe no kubura urukundo bityo ahamagarira abihayimana kuba intangarugero mu guhamya urukundo kandi bakirinda ibishobora kubiba urwango n’amacakubiri mu bantu ahubwo bagatoza abakristu ubumwe, urukundo rutaryarya, ubworoherane no kwitangira abandi
. Yasabye abasigaye kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagaharanira kwiyubaka kandi ko Diyosezi Gatolika ya Cyangugu izakomeza kubaba hafi.
Byegeranijwe na Gaspard GAKURU NDINDIRIYIMANA
Photos