AMASOMO :
Ex 24, 3-8;
Ps 115;
He 9, 11-15;
Mc 14, 12-16. 22-26.
Nyuma yo guhimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu ku cyumweru cyashize, uyu munsi, kwa kino cyumweru, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu.
Uno munsi mukuru watangiye guhimbazwa mu mwaka w’I 1246. Utangirira aho bita I Liège mu Bubiligi. Icyari kigamijwe batambagiza Isakaramentu ritagatifu, kwari ukongera gushishikariza abakiristu kujya bahazwa ari benshi, kuko muri icyo gihe bahazwaga ari bake cyane, bivuze ko ntacyo Yezu uri mu isakaramentu ry’Ukarisitiya yari ababwiye.
Ukaristiya itambutse ubwenge bwacu. Iyo duhawe Ukarisitiya, ni Yezu ubwe tuba duhawe. Nk’uko twabyumvise mu ivanjili, : “Ngo igihe bafunguraga (hamwe n’abigishwa), Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati ‘Nimwakire : iki ni umubiri wanjye’. Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza maze bayinyweraho bose. Nuko arababwira ati Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika”.
Bakiristu bavandimwe, bariya bantu batabarika, nanjye, nawe, twese turimo. Bya bitambo by’ibimasa Musa yatambyeho ibitambo, byujurijwe muri Yezu. Ibimasa, amatungo, amasambu, amafaranga, mbese iby’iyi si bihita si byo byadukijije, kandi nta n’ubwo bizigera bishobora kudukiza. Yezu ni we wadukijije, Imana ni yo n’ubu ishobora kudukiza. Nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabivuze, ngo “Yezu yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka”.
Bakiristu bavandimwe, burya ukomye ingasire akoma n’urusyo. Ntawe ushobora gukunda amata ngo yange inka. Ntabwo ushobora gukunda Ukaristiya ngo wange igitambo cya Misa iturirwamo. Muri kano kanya buri wese niyisuzume maze arebe umwanya aha Misa. Kwa kino gihe, icyumweru ni cyo cyahindutse umunsi w’amanama, nibwo abajya kwiga muri za kaminuza bajya kwiga, ku bandi ni umunsi w’ikiruhuko na sport. Ngaho nimunyumvire ukuntu twanyazwe zigahera. Abandi bajya mu misa kubera kwanga kwirirwa ku mbuga, abandi baza kugirango bibonanire n’inshuti zabo, tutabariyemo n’abaza misa yenda guhumuza. Nyamara burya Yezu aba ari mu gitambo cya Misa. Mbere na mbere aba ari mu ikoraniro risenga kuko niwe wivugiyengo aho babiri cyangwa batatu bateraniye basenga, aba ahari (Mt 18, 20). Yezu aba ari mu ijambo ry’Imana. Yezu aba ari mu musaseridoti utura uyoboye igitambo cy’ukaristiya, by’agahebuzo Yezu aba ari mu Ukaristiya.
Ikigaragara rero, ni uko twadohotse mu kwemera, ni ukuntu twa dohotse kuri Misa, ni ukuntu tutacyumva neza ukuntu Yezu ari mu karistiya. Nk’uko nabivuze mu ntangiriro, uyu munsi ujya kuvuka, ubwo batambagizaga isakaramentu, hari mu gihe abantu batari bagihazwa namba. Uyu munsi ho rero ni ikinyuranyo
Finished product Different formulations were developed and used early in clinical studies (capsule, plain white tablet, plain blue film-coated tablet).yohimbine have been utilized empirically without the tadalafil without prescription.
. Ahubwo barahazwa cyane, batanitaye k’uwo bahawe. Ubu umuntu ashobora kuza mu Misa akagira amahirwe agasanga bageze kuri Ntama w’Imana, ahitako akomereza imbere yigira guhazwa
only by issues such as efficacy and safety, but also by the buy cialis online patient acceptance, ease of administration and.
. Ubu kuba ntatunganye ku mutima, ntibikimbuza kujya kwiharizwa. Nyamara nk’uko ya ndirimbo nziza ya Rata Siyoni ibivuga, ngo “Ahabwa ababi n’abeza, ariko biranyuranye, ni urupfu n’ubugingo. Ubugingo ni ubw’abeza, ababi bahabwa urupfu, nibo birobanura”.
Bakiristu bavandimwe, uyu munsi mukuru w’isakaramentu, umutambagiro tuza gukora, bize kudufasha kwisuzuma maze turebe uburyo duhabwa Yezu. Mu gihe cya Yezu tujya twumva ukuntu abantu bamukoragaho bagakira, yewe ngo n’aho yanyuraga barakiraga
. Twebe uyu munsi si ukumukoraho gusa, ahubwo tumuhabwa mu biganza byacu, ndetse tukanamutuza mu mitima yacu. Nituza kumuhabwa tuze kumusaba adukize indwara zacu zose, izo kuri Roho no ku mubiri. Tuze kumusaba aduhe ingabire y’igitinyiro cye
. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi NKANKA