TUZIRIKANE KU CYUMWERU CYA 13 GISANZWE.



AMASOMO :

Sg 1, 13-15; 2, 23-24;

Ps 29;

2 Co 8, 7.9.13-15;

Mc 5, 21-43.

 

Kimwe mu bintu bidutera ubwoba twese kuri ino si ya Rurema, ari ibikomerezwa cyangwa abaciye bugufi, abakene cyangwa abakire, abize bakaminuza, bamwe twita intiti cyangwa abatarakandagiye mu kiburamwaka no mu isomero, abazungu cyangwa abirabura, abakuru cyangwa abato, nta kindi usibye URUPFU. Nta muntu n’umwe ujya wishimira kuruha karibu. Twese rutujyana dufite ibirwanisho mu ntoki. Kabishywe na babandi bahitamo kwiyahura, burya nabo bapfa barwana. Hari ubwo amanuka mukabande ngo agiye kwiyahura, yagera ku ruzi akirirwa ahajajaba, akajya ageramo inkoni ngo ari gushakisha ahagufi, agatangira ati kandi uru rukenya wabona runjyana, nkaho yibagiwe icyamuzinduye ko ari ukwiyahura.
Urupfu turarutinya pe! Umuhanzi nyakwigendera RUGAMBA Sipiriyane niwe waririmbye ngo “Uwamuha kubonana n’Imana, yayibaza ukuntu yaduhanze, ukuntu umuntu avuka ari umwana, ejo akaba umusore w’ibigango, ejo akaba umusaza rukukuri, amatwi atumva, amaso atabona. Ku bwe, ngo iyo Imana ikiza kuduhanga ku buryo umwana, se na sekuru usanga mu bukwerere bareshya!” Naho mugenzi we Byumvuhore, ngo “Urupfu ruragapfa rupfakare ndetse arusabiye igihano cyo gupfa”

fibrosis, curvatures). buy cialis • ED and cardiovascular disease share many of the same.

.
Abahanga bo mu bihe byose bagerageje kwibaza aho urupfu rwaba rwarakomotse. Ku Banyarwanda, ngo inkomoko y’urupfu ishobora kuba ari iyi : “Ngo mu bihe bya kera cyane abantu barapfaga bakanazuka. Ngo ni uko umunsi umwe Imana ibwira abantu iti ‘ngiye guhiga urupfu ndwice, kugirango ndebe ko nakira umuruho wo guhora nzura abantu buri munsi’. Imana ni ko kubwira abantu bose iti ejo bazagume mu nzu zabo, imiryango yose ikinze’. Ngo ni uko umukecuru wari wifitiye umurima w’intoryi mu ishyamba aravuga ati ‘Ntitugakabye’. Mu ishyamba nta bwo urupfu ruza kungeraho. Ngo ni uko yigendera gusoroma intoryi. Ngo agitirimuka mu rugo, Imana iba itangiye guhiga urupfu. Urupfu rubonye rugoswe ruhungira mu ishyamba hamwe wa mukecuru yari ari

associated with significantly less efficacy than direct• Urine analysis buy cialis online.

. Ni ko kubwira wa mukecuru ruti ‘Mama, ko nugarijwe wambabariye ukampisha’. Umukecuru nawe ati “urashakako nguhisha hehe?”. Urupfu ruti “Muri icyo gikondorero”. Umukecuru nawe ntiyatahura amayeri yarwo, niko kuzamura umwenda yarakenyeye, urupfu rurinjira. Aho Imana ihingukiye, isanga nyamukecuru ararwana na rwa rupfu. Imana iti “Abantu muranyobeye. Abantu ndabakiza urupfu, nabo bakaruhisha!”. (Cfr Bernardin MUZUNGU o.p., “Je ne suis pas venu abolir mais accomplir”, Ed
. Centre Saint Dominique Kigali, 1995 p.185-186.
Buriya se kuba urupfu rwarahishwe n’umukecuru (Umuntu w’igitsina gore), nta sano byaba bifitanye n’uriya mugore n’umukobwa Yezu yakijije mu ivanjili?!!! Ariko sinshatse kuvugako abagabo bo baba batarebwa n’urupfu! Ku mu Nyabuhanga wo muri Bibiliya twumvise, mu gusubiza ikibazo kerekeye imvano y’urupfu yagize ati “Imana si yo yaremye urupfu, ntinashimishwa n’ukurimbuka kw’ibiriho. Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho, kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima”.
Ibyo Yezu yabishimangiye mu Ivanjili ubwo yakizaga umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, indwara yari amaranye imyaka cumi n’ibiri. Si uwo mugore gusa, kuko yanazuye umukobwa wa Yayiro, umutware w’isengero. Uwo mukobwa nawe yari afite imyaka cumi n’ibiri. Ni ukuvuga ngo umugore yafashwe n’uburwayi igihe uwo mukobwa yavukaga. Kandi uyu mubare cumi na kabiri ukaba ugenura imiryango cumi n’ìbiri ya Israheli yari irindiriye Umukiza wagombaga kuza, Yezu Kristu. Kandi tuzirikane ko twese turi muri iyo miryango cumi n’ibiri ya Israheli. Uriya mugore ashobora rero kuba jyewe, wowe, buri wese muri twe. Nta zina rye batubwiye, buri wese ashobora gushyiraho irye. Twese dukeneye gukira.
Ubundi mu muco wa kiyahudi, nk’uko igitabo cy’Abalevi kibivuga, ngo “ Hari ubwo umugore yafatwaga n’indwara yo kuva, akamara iminsi irenga iyo imihango y’abakobwa isanzwe imara. Muri icyo gihe cyose aba ava, ubwandu bwe arabugumana nk’uko nyine aba abufite iyo ari mu mihango y’abakobwa” (Lv 15, 25). Umugore wagize icyo kibazo ntiyabaga yemerewe kugera aho abandi bari, kuko uburwayi bwafatwaga nk’igihano Imana yahaye umunyabyaha kabuhariwe. Nyamara uyu twumvise mu Ivanjili we yaratinyutse, aragenda arenga ikivunge cy’abantu batagira ingano maze akora kuri Yezu. Burya koko “Ushaka gukira igikomere arakirata”. Yezu amaze kwitegereza ubutwari bw’uwo mugore, niko kumubwira ati “Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije”. Ubundi Yezu akimara gukorwaho n’uriya mugore yakabaye yarahiseko ajya kwisukura, akamesa imyambaro ye akaniyuhagira mu mazi nk’uko Igitabo cy’Abalevi kibivuga (Lv 15, 27)
.
Ibyo byose Yezu ntabyo yakoze. Ndetse aho kuvuga ngo “Wa mugore we ukwemera kwawe kuragukijije”, Yezu yavuze ati “Mwana wanjye”.
Bakiristu bavandimwe, Yezu ni Imana koko, kandi twibukeko Imana ari “Urukundo”. Yezu ni we ushobora kutuvura za ndwara zose zananiranye. Twibukeko uriya mugore yari yaramariye utwe twose mu baganga ariko yaranze gukira. Nyamara akoze kuri Yezu gusa ahitako akira. Aha buri wese akaba yakwibasa ati ese jyewe uyu munsi nta burwayi mfite nakwereka Yezu? Ese nta ngeso yaba yarananiye kureka nakwereka Yezu? Yezu nitumwereke imitima yacu, tumwereke imibiri yacu, tumwereke ingo zacu, tumwereke abaturanyi bacu, nitubigirana ukwemera, nta kabuza araza kudukiza.
Yezu si ugukiza abarwayi gusa, n’abapfuye arabazura. Yazuye umukobwa wa Yayiro twumvise. Uwo mukobwa ngo yari afite imyaka cumi n’ibiri, hahandi umukobwa aba yumva ageze mu bihe bye byiza, ha handi aba atangiye kwambara akaberwa, hahandi aba atangiye kugira inshuti, ndetse hahandi aba atangiye kwibaza niba azapfa, ku mugani wa ya ndirimbo ngo “Ese nzapfa?”.
Bakiristu bavandimwe, burya ntakinanira Imana. Na birya twibwirako bidashoboka, yabidushoborera. Niba Imana ishobora no kuzura abapfuye, ni iki twebwe itadushoborera? Nituyiyereke uko turi kose nta buryarya iradukiza.
Ni koko biriya byose Yezu yakoraga n’uyu munsi aracyabikora. Abikora anyuze kuri jyewe, anyuze kuri wowe, anyuze ku bavandimwe. Ya maguru yakoresheje ajya kwa Yayiro, bya biganza yakojeje kuri wa mugore, kuri uriya musaraba abambyeho biteyemo imisumari. Kugirango rero agire abo yongera gukiza, akeneye ibiganza byanjye, akeneye amaguru yanjye. Ni byo Pawulo mutagatifu yabwiraga Abanyakorinti agira ati “Ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mukuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu”. Bakiristu bavandimwe umukoro tuza gutahana none nta wundi ni uwo kugira ubuntu. Ni uwo kwita ku barwayi, abatishoboye; mbese babandi bari mu byago, babandi tureba tukavugango bariya Imana yabahoye iki?
Bakiristu bavandimwe, twebwe twagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi. N’ubwo turi abanyabyaha, ntabwo turaza gukora gusa kuri Yezu, ahubwo turaza no kumuhabwa wese. Nituza kumuhabwa muri Ukaristiya ntagatifu, tuze kumusaba adukize uburwayi bwacu bwo ku mubiri no ku umutima. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka