TUZIRIKANE KUCYUMWRU CYA 14 GISANZWE



AMASOMO:
Ez 2, 2-5;
Ps 112;
2 Cor 12, 7-10;
Mc 6, 1-6.

Kimwe mu bintu bibabaza cyane ni uguhemukirwa n’uwo wita inshuti yawe cyangwa umuvandimwe wawe. Nta muntu ubyifuza. Nyamara ibyo ni byo dukunze gukora mu mubano wacu n’Imana. Kuva mu ntangiriro kugera uyu munsi, umubano w’abantu n’Imana wakunze kurangwa no guhemuka ku masezerano ku ruhande rw’abantu no kutivuguruza ku ruhande rw’Imana. Ubwo Imana yambutsaga wa muryango wayo inyanja iwuvanye mu gihugu cya Misiri, igihu cy’ubucakara, barahiriye Imana kuzayikunda yonyine, kutazongera gusenga ibigirwamana no kuzakurikiza amategeko yayo (Cf Ex 15, 1). Nyamara ntihateye kabiri, bya bindi by’uko “Ushize impumu atibuka icyamwirukansaga”, bisubirira ku kejo, batangira gukora ibyo bishakiye, batangira gusenga ibigirwamana (Cf Ex 32, 1).
Kubera ko urukundo rw’Imana rwo ruhoraho iteka, yo ntiyivuguruza. Niyo mpamvu iyo umuryango wayo wanangiraga, Imana yawutumagaho abahanuzi kuwuburira. Nibyo twumvise mu isomo rya mbere ubwo Imana yatumaga umuhanuzi Ezekiyeli ku Bayisiraheli. Imana yatumye umuhanuzi Ezekiyeli muri aya magambo : “Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisiraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho

combination of drugs is effective in a large majority ofclinical practice mandates attention to these issues either cialis without prescription.

. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ‘Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze’

selective inhibitor of PDE V (14) , has been approved in manyHaemodynamic activity: Several studies have been conducted to study the haemodynamic activity of sildenafil in different animal species (rabbit, dog, rat, cat). buy cialis.

. Bakumva cyangwa batakumva bazamenya ko barimo umuhanuzi”.
Bakiristu bavandimwe, bariya Bayisiraheli babwirwa ni twebwe, ni jyewe, ni wowe, ni buri wese muri twe. Natwe ni kenshi Imana idukorera ibitangaza nyamara inyiturano yacu ikaba iyo kuyitera umugongo
Bakiristu bavandimwe Imana yampaye ubuzima nta kiguzi, impa urubyaro ku buntu, impa imitungo, impa amasambu, nyamara akenshi hari igihe twibagirwa iyo neza twagiriwe, tugahenukira Imana.
Imana yo ihora ari Imana. « Imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo yatubwirishije umwana wayo » (He 1, 1). Imana yigize umuntu, ngo ahari Muntu yahinduka agasa nayo, nyamara ariko Muntu ararenga akomeza kunangira nk’uko tumaze kubyumva mu Ivanjli, ubwo Yezu yigishirizaga mu isengero ku munsi w’isabato rubanda aho rwagahindutse ahubwo bagatangira kubazanya ngo : « Uriya si wa mubaji tuzi mwene Mariya ; akaba umuvandimwe wa Yakobo na Yozefu, na Yuda na Simoni ? Bashiki be ntitubatunze ? Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga ». Yezu ni ko kubabwira ati « Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu gihugu cye, muri bene wabo no mu rugo iwabo ».
Bakiristu bavandimwe, iriya rubanda idashaka Yezu, twisuzumye twasanga ari twebwe, ari jyewe, ari wowe, ari buri wese. Ni kangahe njya nkerensa amasakaramentu nakagombye guhuriramo na Yezu ? Ni kangahe numva ijambo ry’Imana nkumva ari ibisanzwe ? Ni kangahe umuyobozi w’umuryangoremezo avuga nkatangira kuvuga ngo runaka nzi ni iki yavuga kizima, simvuze abapadiri. Nyamara abahanuzi baturimo rwagati, ndetse buri wese ni umuhanuzi wa mugenzi kuva kuri wa munsi yabatizwagaho, ubwo yabaga nyine umuhanuzi. Ese ubuhanuzi bwanjye mbugaragariza he ? Ese mu muryango remezo njya ntinyuka nkavugisha ukuri mu itangwa ryi’ibyemezo by’amasakaramentu? Cyangwa nirinda kwiteranya ngo ntisibira amayira. Ese mu baturanyi iyo havutse ikibazo ntaho mbogamira ? Ese mu rugo rwanjye mpari nk’umuhanuzi ?
Uko twanangira dute, Imana yo ihora ishaka ko twayikomeraho. Iteka igira abantu idutumaho nyamara ariko ntitubumve. Twumvise ukuntu Pawulo mutagatifu, intumwa y’amahanga atigeze atana n’ibitutsi ndetse n’ibitotezo.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru cya 14 gisamzwe, turasabwa guhinduka, turasabwa kureka kuguma kunangira, turasabwa kwisubiraho. Twebwe Yezu ntabwo tumwumvise mu Ijambo rye gusa, ahubwo turaza no kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’Umugati. Nituza kumuhabwa, tuze kumusaba aduhe ingabire yo guhinduka, aduhe kuba abahanuzi bashize amanga, aze kutubera koko nk’umuti dukeneye guhabwa
. Amen

Padir Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka