Nyuma y’imyaka 6, Paruwasi cathédrale ya Cyangugu yongeye kunguka Umusaserdoti mushya.

Ku cyumwe tariki ya 05 Nyakanga abakristu ba paruwasi Cathedrale ya Cyangugu bari mu byishimo bikomeye, byo kwakira umupadiri mushya, Padiri Sylvere NDAYISABYE, wahawe iryo sakramentu mu gitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri, Jean Damascène BIMENYIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuri stade y’akarere ka Rusizi. Itorwa ry’umusaseridoti mushya muri iyi paruwasi ribaye nyuma y’imyaka 6 nta mupadiri uvutse muri iyi paruwasi.

DSC00495
Ureste abasaserdoti bo muri diyosezi ya Cyangugu n’abo mu zindi diyosezi baje gushyigikira padiri mushya, abaturage abakirstu n’imiryango ya paridi Sylvère bari baje kumushyigikira ari benshi ari nako bamugararariza ibyishimo batewe no kuba yongeye kuzana ibirori mbonekarimwe muri paruwasi.

DSC00479
Nyuma yo kugirirwaho imihango ya gikiristu ijyanye no kwemeza kumugaragaro ko uwari diyokoni syslvère NDAYISABYE abaye umusaserdoti, umwepiskopi wa diyosezi yatanze impanuro zinyuranye kuri Padiri Sylvère NDAYISABYE ariko zinareba abandi bapadiri zirimo: Kuzirikana ko kuba padiri ari umuhamagaro, uwageze kuri uru rwego akwiye guhora azirikana bityo bigatuma arushaho kumvira ijwi ry’Imana yo ihamagara buri wese mu gushaka kwayo. Padiri Sylvère kimwe na bagenzi be basabwe kwitanga batiganda, kugeza inkuru nziza kuri bose cyane cyane abafite intege nke. By’umwihariko umwepiskopi yasabye padiri Sylvère na bakuru be kuba intangarugero mu butumwa bwabo bwa buri munsi, kwihatira gusenga, gusoma ijambo ry’Imana no kogeza inkuru nziza mu bakristu bashinzwe, kwagura umuryango w’imana, guharanira kwitagatifuza iteka mu magambo no mu bikorwa byabo bya buri munsi.

DSC00720
Mu ijwi ry’abakristu ba paruwasi cathédrale ya Cyangugu, Madame Josephine UWIBAMBE yashimye Padiri Sylvère kuko yabaye intangarugero mu nzira zitoroshye yanyuzemo kugeza ageze kuri uru rwego. Mu mpanuro za kibyeyi uhagarariye abakristu yibukije padiri ko akwiye kurangwa n’imyitwarire myiza, akabera abakristu urugero rwiza mu byo azashingwa byose. Yaboneyeho gukangurira abakristu gushyira imbaraga mu bikorwa byo guteza imbere paruwasi yabo na diyosezi, yizeza Padiri mushya ko abakristu biteguye gufatanya nawe no kukomeza kumusabira kugira ngo azarusheho kurangiza neza inshingano ze.

DSC00543
Mu ijambo yageneye uyu munsi, Umushumba wa Diyosezi, Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA yashimiye Imana yo yayoboye intambwe za padiri Sylvère kuva atangira amashuri kugeza ubu. Yaboneyeho gukangurira abarezi n’ababyeyi kudapfukirana impano n’ingabire z’abana ahubwo bakabayobora neza buri wese mu muhamagaro we
. By’umwihariko yasabye amabyeyi kudatwarwa no gushakisha imibereho ngo bibagirwe inshingano zo guha uburere bukwiye abana mu miryango.

DSC00494
Umushumba wa Diyosezi yibukije Padiri Sylvère ko kuba padiri bidakuraho guhura n’ibigeragezo bishingiye ku mibereho n’ubuzima bwa buri munsi bityo amusaba gukomera ku isengesho no guharanira kuba intangarugero mu ubutumwe bushya yinjiyemo, kuzirikana ku masezerano yagiriye imbere y’Imana n’imbaga y’abakristu bityo akirinda icyazatuma abantu bamubonamo indi sura itandukanye n’iyumusaserdoti
. Yashmiye ababyeyi n’umuryango wa padiri Sylver ku ruhare bagize mu kumutoza uburere bwiza kugeza abaye umupadiri.

DSC00477
Ibi birori byanitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zibanze barimo n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke bwana KAMARI Aimé Fabien wifurije ikaze mu butumwa bushya padiri Sylvère NDAYISABYE anamushimira imbuto nziza yabibye mu rubyiruko ubwo yakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Nyamasheke amusezeranya ko bazakomeza gufatanya mu butumwa bushya yinjiyemo

• Sexual Counseling and Education• Sexual related genital pain buy cialis usa.

. By’umwihariko uyu muyobozi yashimye uruhare rya Kiliziya Gatolika na Diyosezi ya Cyangugu by’umwihariko ku ruhare rwayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu burezi, ubuzima, kwiteza imbere ndetse no gushyigikira abagifite intege nke akaba yarijeje ko azakomeza gushyigikira imikoranire myiza hagati y’inzego z’ubuyobozi na diyosezi mu rwego rwo guteza imbere kiliziya na leta.

DSC00668
Padiri Sylvère NDAYISABYE avuka muri paruwasi cathédrale ya Cyangugu, muri Centrale ya Munyove, ubu ni mu murenge wa Gihundwe akagari ka Shagasha akarere ka Rusizi. Yize amashuri abanza ku kiga cy’amashuri cya Shagasha, akomereza ayisumbuye muri seminari nto ya Mutagatifu Aloys, akaba arangije amasomo amwemerera kuba padiri muri seminari nkuru ya Nyakibanda.

Byegeranijwe na Ndindiriyimana Gakuru Gaspard