Bakristu bavandimwe, tumaze kumva amasomo matagatifu Kiliziya yaduteganyirije kuri iki cyumweru cya 14 gisanzwe cy’umwaka. Nifashishije aya masomo, ndifuza ko twazirikana ku ngingo eshatu zerekeye umupadiri: itorwa ry’umupadiri, umwe mu mirimo ashinzwe, uko agomba gukora uwo murimo.
Ingingo ya mbere : Itorwa ry’umupadiri.
Bavandimwe, nk’uko Imana yatoye Umuhanuzi Ezekiyeli, umupadiri atorwa n’Imana. Mu ntangiriro y’Igitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli, Umuhanuzi Ezekiyeli ubwe atubwira uko yahamagawe n’Imana. Imana yaramubonekeye. Aragira ati: “Ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa kane, mu mwaka wa mirongo itatu, nari ku nkombe y’uruzi rwa Kebari rwagati mu bari barajyanywe bunyago, nuko ijuru rirakinguka, ndabonekerwa. Kuri uwo munsi wa gatanu nyine -hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yoyakini ajyanwe bunyago- ubwo ijambo ry’Uhoraho ringeraho, jyewe Ezekiyeli mwene Buzi, Umuherezabitambo, mu gihugu cy’Abakalideya, ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Aho ni ho ububasha bw’Uhoraho bwansesekayeho” (Ez.1,1-3). Imana yamwiyeretse mu bimenyetso binyuranye: igare rifite inziga enye rigenda rijya hirya no hino, rinyaruka nk’umurabyo, umuyaga w’inkubi, igicu kibuditse, indimi z’umuriro, ibinyabuzima bine kimwe gifite umutwe ufite impande enye, igisenge kirambuye hejuru y’imitwe y’ibyo binyabuzima, intebe y’ubwami ikozwe mu ibuye ry’agaciro gakomeye
their ED.action. The disadvantages include invasive local usa cialis.
. Ezekiyeli yabonye kandi igisa n’umuntu wicaye kuri iyo ntebe y’ubwami (reba Ez.1,4-28). Ezekiyeli yabonye ibyo byose yitura hasi yubamye (reba Ez.1, 28). Icyo gihe nibwo Ezekiyeli yumvise ijwi rimubwira ngo “Mwana w’umuntu, haguruka ngire icyo nkubwira” (Ez. 2,1). Icyo Imana yabwiye Ezekiyeli ni amagambo twumvise mu isomo rya mbere n’ibikurikira iri somo nk’uko tubisanga mu mutwe wa kabiri n’uwa gatatu w’igitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (reba Ez
urologists or other related specialists will also provide tadalafil for sale another. Sensitivity to these factors is important in.
. 2,6 – 3,11).
Bavandimwe, muri iki gihe, Imana ntikoresha ibimenyetso nk’ibyo yakoresheje itora Ezekiyeli. Iyo Imana itora umupadiri, ibinyuza ku babyeyi, ku barezi, ku bandi bapadiri, ku biyeguriyimana no ku bindi ashobora guhura na byo mu buzima bwe nk’indwara cyangwa ibigeragezo binyuranye. Hari ibimenyetso by’iki gihe dusanga no muri Bibiliya. Imana yatoye Samweli kuko nyina Ana yari yarasezeraniye Uhoraho ko namuha umwana w’umuhungu, azamumwegurira (reba 1Sam.1,9-28). Samweli yafashijwe na Heli kumva ijwi ry’Imana igihe Heli yamubwiraga ati: “Uhoraho naguhamagara umubwire uti: ‘Vuga Nyagasani, umugaragu wawe arumva’” (reba 1 Sam.3,9). Ndashishikariza ababyeyi, abarezi, abapadiri n’abiyeguriyimana guhora ari ibimenyetso Imana ikoresha mu kwitorera abasaserdoti n’abayiyegurira mu miryango inyuranye. Ntihakagire uzitira Imana ngo ayibuze kugera k’uwo ishaka gutora mu bana bayo.
Bakristu bavandimwe, nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, ijwi ry’Imana ryaherekejwe n’umwuka wamwinjiyemo maze uwo mwuka utuma Ezekiyeli ahaguruka abona imbaraga zo gutega amatwi Imana. Uwo mwuka ni Roho w’Imana, Imana yagiye isendereza ku bo yashingaga umurimo wo kuyobora no kugarura umuryango wayo mu nzira nziza. Samweli amaze gusiga Dawudi mwene Yese amutorera kuba umwami wa Israheli, Dawudi yahise yuzura umwuka w’Imana guhera uwo munsi (1 Sam.16,13). Umuhanuzi Izayi yahanuye ko uzakomoka mu muryango wa Dawudi azaba yuzuye umwuka w’Uhoraho agira ati : “Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke mu mizi yacyo, umwuka w’Uhoraho uzamwururukireho, umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho kandi unamutoze gutinya Uhoraho” (Iz.11, 1-3). Yezu ubwo atangira kwigisha yatangaje ko Roho wa Nyagasani amutwikiriye (reba Lk.4,18). Mu isengesho ry’iyeguriramana rigira uwari umudiyakoni umupadiri, twambaza Imana tugira tuti: “Turakwinginga Dawe ushobora byose, ngo uhe uyu mugaragu wawe ingabire yo kujya mu rwego rw’Abapadiri. Ongera usendereze mu mutima we Roho umuha ubutungane; niyakire umurimo w’ubusaserdoti bwo mu rwego rwa kabiri utangwa nawe, Nyagasani, kandi mu mibereho ye yose azabe koko urugero rw’imigenzereze izira amakemwa” (Rituel d’ordination épiscopale, presbytérale et diaconale, p.51). Roho Mutagatifu rero ni we utuma umudiyakoni ahinduka umupadiri; ni we umuha imbaraga zo gukora imirimo y’umusaserdoti. Ntawe ushobora kwihindura umupadiri ku bubasha bwe bwite.
Ingingo ya kabiri : Umwe mu mirimo ashinzwe
Bavandimwe, umusaserdoti ashinzwe kwamamaza Ijambo ry’Imana, gutagatifuza imbaga y’Imana no kuyobora imbaga y’Imana. Tuzirikane ku murimo wo kwigisha ari wo kwamamaza Ijambo ry’Imana.
Umuhanuzi Ezekiyeli yahawe ubutumwa bwo kuburira umuryango wa Israheli wari wigometse awubwira icyo Nyagasani Uhoraho amutumye. Ntabwo Ezekiyeli yagiye yivugira ibye. Nyagasani Uhoraho yaramubwiye ati: “bakumva, batakumva, genda ubasange ubaburire mbagutumyeho”.
Umupadiri agomba kwamamaza Ijambo ry’Imana ku bo Nyagasani amutumyeho, ntagomba guhitamo abamwumva ngo abe ari bo asanga; ntagomba kureka abatamwumva. Ahubwo agomba gushaka uburyo yegera abatamwumva kugira ngo nabo bahinduke bamenye Imana, bayemere kandi bayikurikire. Iyo yigisha Ijambo ry’Imana agomba gukomeza abakomeye, gufasha abadandabirana gushinga ibirindiro mu Mana. Iyo yamamaza Ijambo ry’Imana icyo ashyira imbere ni ugushakashaka intama zazimiye kugira ngo azigarure mu rwuri, komora izakomeretse, kondora izirwaye, gukomeza no kwita kuzibyibushye kugira ngo zikomeze kugira ubuzima bwiza (reba Ez.34, 15-16).
Bavandimwe, uwo umupadiri agomba kureberaho buri gihe ni Yezu. Yezu yaje mu nsi, yegera ibyiciro binyuranye by’abantu bo mu gihe cye: Abafarizayi, abaherezabitambo, abarwayi b’amoko yose, abari bafite indwara zandura nk’ibibembe, abari bafite ubumuga bunyuranye, rubanda rwamukurikiraga. Abo bose yabagezagaho Inkuru Nziza. Uko twabyumvise mu Ivanjili ya none, icyari kimujyanye mu karere k’iwabo i Nazareti aho yarerewe kwari ukuhamamaza Inkuru Nziza. Ku munsi w’isabato yagiye mu rusengero arabigisha. Aho kumutega amatwi batangiye kwibaza aho akura ibyo avuga n’ububasha akoresha ibitangaza. Batangiye kumujora ngo ni umubaji, ngo bazi ababyeyi be n’abo mu muryango we. Yezu ntiyacitse intege kuko batamwumvise, yagiye mu zindi nsisiro ahamamariza Inkuru Nziza (reba Mk.6, 1-6). Umupadiri na we ntagomba gucika intege iyo agize ikimukoma imbere mu butumwa bwe bwo kwamamaza Ivanjili. Iyo yamamaza Inkuru Nziza ya Yezu, Yezu aba ari kumwe na we amubwira ati: ndi kumwe nawe, uko yabisezeranyije abigishwa be igihe yabasezeragaho asubiye kwa Se ababwira ati: “Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira” (Mt.28, 19-20).
Ingingo ya gatatu : Uko umupadiri agomba kurangiza imirimo ashinzwe
Bavandimwe, isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti iradufasha kuzirikana kuri iyi ngingo. Pawulo Mutagatifu yari afite impamvu zo kwirata: yatotezaga abakristu Yezu aramubonekera amugira intumwa kandi atari yaratowe nk’uko izindi ntumwa yazitoye. Mu buryo bwo gutekereza bwa muntu, iryo ni ishema rikomeye. Nyamara arasanga nta mpamvu yo kwirata kuko itorwa ritamuturutseho, ni ingabire y’Imana. Agomba guhora yicisha bugufi imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Uko yamamaza Yezu Kristu ntabikesha imbaraga ze, abikesha imbaraga z’Imana, wa mwuka w’Imana winjiye mu muhanuzi Ezekiyeli, na we wamwinjiyemo igihe abonekewe na Yezu. Pawulo Mutagatifu mu buzima bwe ni umunyantege nke, Nyagasani yagiye amukomeza amubwira ati : “ingabire yanjye iraguhagije” (2Kor.12,9). Imbaraga akomora kuri Kristu zagiye zituma avuga ati : “Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani. Uwiyemezaho agaciro wese, si we ugakwiye ahubwo uwo Nyagasani akemejeho, ni we ugakwiye” (2Kor.10, 17-18).
Umupadiri na we agomba kurangwa no kwicisha bugufi. Ntagomba kwirata ngo ni umuntu w’ikirenga. Ni umunyantege nke Imana yatoye. Uko arushaho kwicisha bugufi no kubona intege nke ze ni ko ububasha bw’Imana burushaho kumukomeza no kumukoresha ibitangaza. Ni byiza, buri gihe, kureba ibyo Imana ikora ibinyujije ku bantu bicisha bugufi, ku bakene k’umutima, ku bantu biyoroshya, ku bantu bagira impuhwe, ku bantu baharanira mbere ya byose Ingoma y’Imana. Ni muri bo Imana yigaragarizamo
. Urugero rusumba izindi zose ni Bikira Mariya, umwari utari uzwi mu mugi na Nazareti, umuja utavugwaga, ni we Imana yatoye imugira umubyeyi w’Umwana wayo. Ubwe yarivugiye ati : “Ushobora byose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu” (Lk.1, 49).
Bakristu bavandimwe, nimudusabire twebwe abapadiri banyu kugira ngo dukomere ku ibanga ry’ubutorwe bwacu, dushishikarire mbere ya byose imirimo twatorewe kandi tuyikore tuzirikana ko uwicisha bugufi azakuzwa naho uwikuza akazacishwa bugufi
. Musabire cyane cyane uyu mudiyakoni ugiye guhabwa ubupadiri muri aka kanya ntazateshuke ku nshingano.
Bikira Mariya umuja w’Imana utavugwaga, udusabire.
+ Yohani Damascène BIMENYIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu