Bakristu bavandimwe, mbere y’igitambo cya Misa habanje imihango ibiri : guha umugisha ingoro ya Yozefu Mutagatifu no guha umugisha Kiliziya.
Guha umugisha ingoro n’ishusho ya Yozefu Mutagatifu ni ukugaragaza icyubahiro gikomeye dufitiye Yozefu Mutagatifu umugabo udahinyuka wa Bikira Mariya akaba n’umurinzi wa Yezu na Bikira Mariya. Mutagatifu Yozefu yatowe n’Imana ngo yinjize Yezu mu gisekuruza cya Dawudi kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi. Yozefu yafashije Imana kuzuza ibyo yari yaravuze itumye Umuhanuzi Izayi ngo “Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese” (Iz.11,1). Yese yari se wa Dawudi. Yozefu yari umuntu w’intungane kandi wumviraga Imana. Igihe yashakaga gusezerera rwihishwa Bikira Mariya kuko yari abonye atwite aho kumushyira ku Karubanda ngo bamutere amabuye nk’uko byagendaga, Imana yaramubonekeye iramubwira iti : “Yozefu mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo” (Mt.1,20-21). Guha umugisha ingoro ya Yozefu Mutagatifu ni ukubararikira, bakristu, kujya mwiyambaza Yozefu Mutagatifu Umurinzi wa Yezu na Mariya, kugira ngo ubwo areba uruhanga rw’Imana, imbonankubone, abasabire muharanire kuba intungane nka we no kumvira Imana muri byose. Iriya ngoro ya Yozefu Mutagatifu n’iya Bikira Mariya mujye muzirinda abazangiza kuko ari ibimenyetso by’ukwemera kwacu. Guhagarara imbere yazo ukavuga isengesho ntabwo ari ugusenga amashusho, ni uguha icyubahiro uwo iryo shusho rishushanya uri mu ijuru, tumusaba ngo atuvuganire kuri Yezu Kristu Umwami wacu.
Bavandimwe, iriya Kiliziya yaguwe ikaba izajya ijyamo abakristu benshi baruta abari basanzwe bayumviramo Misa nayo yahawe umugisha. Guha umugisha Kiliziya ni ukwerekana ko Kiliziya atari inzu isanzwe abantu bakoreramo ibyo bashatse byose, ni ugusaba Yezu ngo aze ayituremo abane natwe maze tujye tuhamusanga twumve Ijambo rye, adutagatifurishe amasakaramentu tuyiherwamo cyane cyane Isakaramentu ry’Ukaristiya. Kiliziya ni ikimenyetso kitwibutsa ko twese ababatijwe tugize umuryango w’Imana, tumeze nk’umubiri Kristu abereye umutwe, buri mukristu akaba rumwe mu ngingo zigize uwo mubiri. Uko rero ingingo zose ari magirirane, ni ko n’abakristu bose bagomba kuba magirirane. Muri iriya Kiliziya yaguwe kandi igahinduka nziza, mujye muyivanamo imbaraga zo gukomera k’Uwo musangamo no kumubera abahamya batajarajara.
Bakristu bavandimwe, nyuma y’iyo mihango yombi twatangiye gutura iki gitambo cya Misa, reka rero tuzirikane ku masomo tumaze kumva.
Mu isomo rya mbere, twumvise ukuntu Umuhanuzi Amosi avuga uburyo yatowe
. Yabitewe n’uko Amasiya Umuherezabitambo w’i Beteli yari amaze kumuteranya n’Umwami Yerobowamu avuga ko Amosi agambanira Umwami. Arangije arahindukira yirukana Amosi i Beteli. Amosi ntabwo yagize ubwoba ngo ahunge Umwami Yerobowamu n’Umuhanuzi we Amasiya, yerekanye uburyo yatowe avuga ati : “Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi ngakonora n’ibiti byera imbuto. Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati : ‘Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli’ ”. (Am.7,14-15).
Icyo rero twakwigira kuri Amosi ni ukudatinya kugaragaza abo turi bo. Hari abakristu bagaragara ku cyumweru, ariko bagera aho bagomba kugaragaza ko ari abakristu bagatinya. Hari umuntu wigeze kuvuga ngo “niba uri umukristu ba we koko, niba utari we wibeshya ko uri we”. Yezu ati : “Mujye muvuga ngo ‘yego’ niba ari yego, cyangwa ‘oya’ niba ari oya; ibigeretseho bindi biba biturutse kuri Sekibi” (Mt.5,37). Uyu munsi dusabe ubwo butwari bwo kugaragaza hose ko turi abakristu bitari ku izina gusa. Tubisabire abagiye guhabwa ubudiyakoni n’ugiye guhabwa ubupadiri, ntibazatinye kwerekana abo bari bo. Bajye berekana ko ari abahanuzi batumwe na Yezu Kristu guhanurira umuryango we. Ntacyo bagomba gutinya kuko ubatoye azahora ari kumwe na bo (reba Yer.1,8).
Bakristu bavandimwe, Ivanjiri ya none iratwereka Yezu yohereza ba Cumi na babiri mu butumwa. Akimara kubatora yabanje kugumana na bo kugira ngo babane na we bamumenye, bamwumve, babone ibyo akora (Mk.3, 13-14)
Modified sex therapy may serve as an adjunct to the otherpossess broad knowledge about human sexuality. In the buy tadalafil.
. Ntibashoboraga kujya mu butumwa batabanje kumumenya
. Burya ntushobora gutumikira uwo utazi, uwo mutavuganye, ngo utumikiye uwo badaherukana aramubeshyera. Umukristu ntashobora gutinyuka kuvuga izina rya Yezu mu bandi niba adaherukana na we mu isengesho, niba adaheruka kumushengerera. Ni ko binameze no ku mupadiri no k’uwiyeguriyimana.
Bakristu bavandimwe, Yezu yohereza ba Cumi na babiri mu butumwa, yabohereje babiri babiri. Mu mategeko ya Musa, ubuhamya bw’abagabo babiri ni bwo bwemerwaga, iyo babaga bagiye gucira umuntu urubanza. Igitabo cy’Ivugururamategeko kiragira kiti : “Ubuhamya bw’abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari bwo bashingiraho kugira ngo bashobore gutangiza urubanza” (Ivug.19,15). Igitabo cy’Umubwiriza kirabishimangira muri aya magambo : “Kubana muri babiri biruta kwibana wenyine, kuko umurimo wabo ugira icyo ugeraho; kandi iyo umwe aguye, undi aramubyutsa. Hagowe rero nyakamwe utagira uwo bari kumwe, ngo nagwa amuramire” (Mubw.4,9-10). Yezu yohereje ba Cumi na babiri babiri babiri, agira ngo abigishe gukorera ubutumwa hamwe no gutanga ubuhamya hamwe kugira ngo bwemerwe.
Uyu munsi Yezu aratwigisha ko umukristu atari nyamwigendaho nk’ubugi bw’intorezo. Umukristu afatanya n’abandi mu butumwa. Umukristu arushaho gukomera iyo yumva ko hamwe n’abandi bagize umuryango umwe. Umupadiri na we agomba gufatanya n’abandi ubutumwa; mbere na mbere agomba gufatanya n’Umwepiskopi kandi aba yaravuze ko abishaka igihe Umwepiskopi yamubazaga ati : “Urashaka kuzajya ukora ubudahwema umurimo w’ubusaserdoti bwo mu rwego rwa kabiri, ugahora ukereye kuba umwungiriza udahinyuka w’urwego rw’Abepiskopi mu kuragira neza ubushyo bwa Nyagasani, uyobowe na Roho Mutagatifu?” Umupadiri afatanya neza n’Umwepiskopi iyo akorana neza n’abo babana umunsi k’uwundi.
Bavandimwe, Yezu yohereza ba Cumi na babiri mu butumwa ntabwo yababwiye ibyo bagomba kwigisha, ahubwo yababwiye uko bagombwa kwitwara: kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara keretse kwambara inkweto z’urugendo, nta makanzu abiri
. Uburyo bagomba kubaho ni yo nyigisho ya mbere. Bagomba kubaho gikene. Bagomba kubaho nka We utaragiraga aho yegeka umutwe. Ntibagomba guharanira ubukungu bw’iyi si. Ubukungu bw’ukuri barabufite : ni We. Nibaharanira ubukungu bw’iyi si bazakeza abatware babiri (reba Mt.6,24). Imyitwarire yabo itizirika ku bintu ni yo izakomeza ukwemera kw’abazabakira.
Iyi myitwarire ni yo igomba kuranga abadiyakoni n’abapadiri. Ubukungu bw’umudiyakoni cyangwa bw’umupadiri buri muri Nyagasani; muri We niho agomba gushyira amizero ye, ntabwo agomba kuyashyira mu bintu. Igihe cyose agomba kwirinda kuba umucakara wabyo. Iyo umupadiri yiruka inyuma y’ibintu ashaka inyungu ze bwite ntabwo aba acyumvira Yezu, ni byo asigara yumvira byonyine. Agera aho arenguka bikamurengukana nyamara aba yaraburiwe bihagije. Wowe ugiye guhabwa Ubupadiri namwe mugiye guhabwa Ubudiyakoni, muramenye ntimuzabe abacakara b’ibintu. Nimushimishwa na Yezu wabatoye ntacyo muzabura.
Bikira Mariya, Mwamikazi w’Intumwa, tugutuye aba bagiye guhabwa ubudiyakoni n’ugiye guhabwa ubupadiri ngo ubabe hafi nk’uko wabaye hafi ya Yezu, kugira ngo bazahore bakurikiza ibyo Yezu yabwiye ba Cumi na babiri igihe abohereza mu butumwa.
+ Yohani Damaseni BIMENYIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu