UMUNSI MUKURU WA NOHELI/MISA YO KU MANYWA/C


AMASOMO:
Is 52, 7-10;
Ps 97;
He 1, 1-6;
Jn 1, 1-18

Umunsi mukuru wa Noheli ni umwe mu minsi mikuru izwi cyane. Abe ari abakiristu cyangwa abacuruzi batagira irindi idini basengeramo, umunsi wa Noheli barawuzi. Ubu winjiye mu nzu z’abantu batari bake, kabonwe n’abatari abakiristu, ushobora kuhasanga ikirugu. Umunsi mukuru wa Noheli ni umunsi mukuru utera ibyishimo abantu hafi ya bose atari ukubera ubukiristu gusa, ahubwo kuko ari umunsi uza mu mpera z’umwaka, hafi y’Ubunani, harya usanga imiryango yose iba yishimiye kuba hamwe. None ku bakiristu by’umwihariko, uyu munsi uvuze iki?
Imwe mu nkuru nziza zishimisha abantu, ni iyo kumvako kwa Runaka babyaye. Kuri Noheli ho, ibyishimo byacu biba byasendereye. Impamvu nta yindi ni uko si umuntu wabyaye undi muntu gusa, ahubwo ni umuntu wabyaye Imana! Ubundi abiga bakaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima, baziko umuntu abyara umuntu, inka ikabyara inka, ihene ikabyara ihene. Inka iramutse ibyaye ihene, cyangwa ihene ikabyara inka, ibyo biramutse bibaye abantu bose bahurura, abanyamakuru bakaza gutara iyo nkuru igaca ku maradiyo na za television. Kubisobanuza ubwenge busanzwe byagorana
. Ndetse kuri bamwe, bahitako babyita “igitangaza”. Natwe uyu munsi rero habayeho igitangaza gikomeye, gitambutse kure ubwenge bwa muntu : “Umuntu wabyaye Imana”, uwo nta wundi ni Bikiramariya watubyariye Yezu, ari we Emmanuel, bisobanura ngo “Imana turi kummwe”.
Bikiramariya yabyaye Imana. Nyamara turabizi ko Imana itagira intangiriro n’iherezo. Ntabwo kuba Bikiramariya yabyaye Imana none, bivuze ko Imana yatangiye kubaho none

baseline severity of the ED or the age of the patient (18) .Almost cialis without prescription.

. Ahubwo Bikiramariya yabyaye uwamuremye, Jambo Imana yaremesheje ibintu byose mu ntangiriro. Niyo mpamvu umwanditsi w’ivanjili Yohani yagize ati : “Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho”.
Kuri Noheri turahimbaza rero ukwigira umuntu kwa Jambo. Imana yigize umuntu. Imana yamanutse mu bushorishori bw’ijuru, maze yemera guturana natwe, yemera gusangira natwe kamere muntu kugirango natwe tugire uruhare kuri kamere Mana. Imana yemeye gusangira na Muntu imibereho ye

sexuality, and prepare him for understanding treatmentdisadvantages of psychosexual therapy include its variable buy cialis usa.

. Uyu munsi muntu yakujijwe. Ya shusho y’Imana umuntu yari yararemanywe, nyamara nyuma akaza kuyandavuza, uno munsi Imana yongeye kuyishimangira. Ijuru n’isi byahoberanye. Rya juru ryari ryarakinzwe n’icyaha cy’Adamu na Eva ryakingutse.
Ikibazo umuntu ahita yibaza ni iki ngiki. Ko Imana ari Imana, ko ifite byose ikaba nta cyo ibuze, kwigira umuntu, igasangira kamere na Muntu, bizayungura iki?
Kimwe mu bintu tuzi, tuziko Imana ari Rukundo. Yaremye ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka byose, nta kiguzi namba tuyihaye, cyangwa se ngo ibe yarubahirizaga komande twatanze. Byose yabiremye mu buhanga bwayo kubera urukundo. Nyamara burya ngo “Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana”, hari nabongeraho ko “Ubuntu bubanje bupfa ubusa”. Muntu ntibyatinze, yahise atangira kwirata no gutera Imana umugongo. Yahiseko ashaka kureshya nayo, ndeste ashaka no kuyisimbura.
Ariko burya icyaha cyose kigira ingaruka. Umuryango w’Imana byagiye biwuviramo gutegekwa n’amahanga, ndetse ukanajyanwa bunyago. Ariko Imana yo burya ni Imana, ntijya yivuguruza kuri wa mugambi wayo yari ifite kuva irema umuntu. “Urukundo rwayo ruhoraho iteka”, nk’uko umuririmbyi wa Zabuli abiririmba. Iteka yitaga ku muryango wayo, igahora ishaka kuwuvana mu bucakara babaga bashyizwemo n’abanyamahanga. ni byo twumvise Umuhanuzi Izayi atubwira ngo “Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’umusozi, ibirenge by’Intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti Imana yawe iraganje!”. Umva ukuntu abarinzi bawe bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni”.
Bakiristu bavandimwe, iriya Siyoni ivugwa ishushanya umutima wanjye, urugo rwanjye, igihugu cyanjye. Kimwe n’uriya muryango wari warajyanywe bunyago I Babiloni ukagera aho wibaza niba Imana ikibaho, Birashobokako nanjye naba narigeze ngera aho nibaza niba Imana ikibaho. Noneho uyu munsi si umuhanuzi Izayi gusa uri kumbwira ngo “Imana yanjye iraganje”, ahubwo ni Imana ubwayo yiyiziye nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yagize iti “Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo…yatubwirishije umwana wayo”.
Bavandimwe, kuba Yezu yahisemo kuvuka mu ijoro, hari icyo bivuze. Yezu ni we Rumuri nyarumuri, Yezu ni we Rumuri rw’amahanga
. Yezu yaje kutuvana mu mwijima w’icyaha, yaje kutuvana muri rya curaburindi ry’ingeso zacu, yaje kutuvana muri bwa bucakara bw’icyaha twari twarishyizemo, kimwe n’uriya muryango wari waranjyanywe bunyago i Babiloni. N’ubwo tuzi ko kuvuka k’umwana gutera ababyeyi ibyishimo, nyamara bahitako banahindura uburyo babagaho. Batangira kubura ibitotsi kubera kurira k’umwana, yaba yanarwayeho bakarara bicaye. Natwe uyu munsi Yezu arashakako tuva muri bya bindi twari twaramenyereye, arashakako duhindura ubuzima, arashakako duhinduka. Nk’uko ivuka rya Yezu ryatumye abashumba bata amatungo bakajya kumureba, abami b’abanyabwenge bagata igihugu cyabo bakajya kumuramya, yewe n’amatungo akavanwa mu biraro byayo kubera umwana Yezu, natwe turasabwa kuva muri bya bindi byose twari twaramenyereye maze duhinduke.
Bakiristu bavandimwe, uko guhinduka nigutume tumera nka Bikiramariya. Nk’uko yatubyariye Imana, natwe buri wese agomba kuyibyarira mugenzi we, ku buryo abamubonye baza gukurizaho gusingiza Imana. Yezu tuza guhabwa tuze kumusa aduhe gusa nawe ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Umurezi mu iseminari nto ya mutagatifu Aloys