UMWAKA W’IMPUHWE Z’IMANA MURI
DIYOSEZI YACU YA CYANGUGU
Intangiriro
Basaserdoti,
Biyeguriyimana,
Bakristu bavandimwe,
1. Ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangije umwaka w’Impuhwe z’Imana adukingurira umuryango w’Impuhwe z’Imana muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma. “Uwo muryango w’Impuhwe ni wo buri wese azanyura ngo yumve kandi yakire urukundo rw’Imana ihoza abayo, ibabarira kandi itanga amizero”(1).
Ku cyumweru taliki ya 13 Ukuboza uyu mwaka, umuryango w’Impuhwe wakinguwe muri Katedrali yacu ya Cyangugu biba ikimenyetso ko natwe dutangiye umwaka mutagatifu, umwaka ugomba kutubera igihe kidasanzwe cyo kwakira inema y’Imana no kwivugurura (2).
Igisobanuro cy’Impuhwe z’Imana
2. Bavandimwe, “Impuhwe z’Imana si ikindi kitari Urukundo rwayo iduhundagazaho rufite isoko yarwo mu ndiba y’umutima wayo w’ubusabane, ubwuzu n’ipfundo rikaze rihuza umubyeyi n’umwana we. Uru rukundo ni isoko y’ibyiza byose nk’ubugwaneza, ukwihangana, gufashanya no guhumuriza abandi. Urwo rukundo ruvubuka mu mutima w’Imana udahwema kwita ku mibabaro yacu, Umutima utwitaho nk’inshuti kandi uhora uhangayikishijwe n’icyashavuza umuntu… Impuhwe z’Imana zifuza kuduha ibyishimo by’ukuri, ubuzima nyabwo maze tukaba umuryango urangwa n’urukundo”(3).
3
. Bavandimwe, “Yezu yemeye guhara ubuzima bwe kubera buri wese muri twe, ibi yabyemeye azi neza ibanga ry’imbaraga zikomeye zigaragariza mu Mpuhwe z’Imana no kubabarira kwayo. Kwiringira Impuhwe z’Imana no kwiringira Kristu ni byo bidutsindira ibibi byose by’iyi si! Ni Yezu Kristu wadupfiriye ku musaraba tugomba gutura ibibi by’iyi si, ibyo Sekibi atugushamo, ndetse tukanamutura n’ibitero Sekibi atugabaho… Impuhwe z’Imana zidutsindira icyaha n’urupfu”(4).
Intego y’Umwaka w’Impuhwe z’Imana
4. Bavandimwe, uyu mwaka w’Impuhwe z’Imana ugamije kudufasha kubaho tumurikiwe n’urumuri rw’Ijambo ry’Imana aho Yezu atubwira ati : “Nimube abanyampuhwe nk’uko Data ari Umunyampuhwe” (Lk 6, 36). Ni umugambi w’ubuzima udusaba byinshi ariko utugeza ku byishimo no ku mahoro. Wa munyasamariya w’impuhwe amaze kugirira neza wa mugenzi wari waguye mu gico cy’abajura yaronse ibyishimo n’amahoro. Ineza itera amahoro n’ibyishimo.
Kugira ngo dushobore kuba abanyampuhwe, tugomba kumenya mbere na mbere gutega amatwi Ijamo ry’Imana. Tugomba gushaka akanya k’umutuzo, tugaceceka tukazirikana Ijambo ry’Imana tubwirwa
. Ubwo ni bwo buryo bwiza bwo guhanga amaso yacu y’umutima ku Mpuhwe z’Imana maze zikatubera uburyo bwo kubaho(5).
Muri uyu mwaka, duhamagariwe kubeshwaho no kubaho mu Mpuhwe z’Imana tuzirikana ko ari Yo yatugiriye impuhwe mbere. Imbabazi z’ibicumuro byacu zigaragaza urwo rukundo rwuje impuhwe, kandi kuri twebwe abakristu, gusaba imbabazi no kuzitanga ni inshingano tudashobora kwivutsa. Imbabazi zitanga amahoro y’umutima. Gutsinda inzika, uburakari, urugomo no kwihorera ni ngombwa kugira ngo umuntu abeho mu mutuzo. Iyi mpanuro ya Mutagatifu Pawulo iduhore ku mutima : “Nimufatwa n’uburakari ntibikabaviremo gucumura; izuba ntirikarenge mugifite umujinya” (Ef 4, 26). Iyi ngingo mu zigize “Ivanjili y’abahire” igomba kutuyobora muri uyu mwaka w’Impuhwe z’Imana : “Hahirwa abagira impuhwe kuko bazazigirirwa” (Mt 5, 7) [6]
Icyo Papa Fransisko adusaba gukora muri uyu mwaka
5. Bavandimwe, mu ibaruwa ya Papa Fransisko itangaza Umwaka w’Impuhwe z’Imana “Yezu Kristu, Shusho ry’Impuhwe z’Imana” Papa Fransisko aradusaba gukora ibi bikurikira :
urugendo nyobokamana : urwo rugendo ni ishusho y’inzira buri wese agomba kunyura mu buzima bwe. Ubuzima ni urugendo kandi umuntu wese ni umugenzi. Urwo rugendo ruzakorwa rugana ku muryango w’Impuhwe z’Imana wa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma, uwa Katedrali ya buri Diyosezi cyangwa uw’izindi kiliziya zizaba zatoranyijwe. Urwo rugendo ni ikimenyetso ko Impuhwe z’Imana ari intego igomba kugerwaho. Nitunyura mu muryango w’Impuhwe z’Imana, tuzemera gucungurwa n’Impuhwe zayo natwe twiyemeze kuba abanyampuhwe bamwe ku bandi nk’uko Imana Data ibidukorera (7).
Ibikorwa by’impuhwe bijyanye n’umubiri na roho : gufungurira abashonje, guha icyo kunywa abafite inyota, gucumbikira abagenzi, kwambika abambaye ubusa, gusura abarwayi, gusura imfungwa, gushyingura abapfuye. Ibyo bikorwa bigomba kujyana n’ibya roho : kugira inama abashidikanya, kwigisha injiji, gucyamura abanyabyaha, guhoza abababaye, kubabarira ibyaha, kwihanganira abantu barushya, gusenga dusabira abazima n’abapfuye(8).
Amasaha 24 yahariwe Nyagasani : kuva ku wa gatanu kugera ku wa gatandatu bibanziriza icyumweru cya kane cy’Igisibo, uzaba umwanya wo gusenga no guhabwa isakaramentu ry’Imbabazi kuko ari ryo rituma dukorakora n’ibiganza byacu uburemere bw’imbabazi. Ku wicuza wese, bizamubera isoko y’amahoro nyayo y’umutima(9).
Kwakira indurugensiya : mu isakaramentu ry’Imbabazi, Imana kubera urukundo rwayo, idukuraho icyaha cyose twicujije tubinyujije ku musaserdoti ariko mu buzima bwacu dukomeza kumva uburemere bw’icyaha, inkovu zacyo mu myitwarire yacu no mu mitekerereze yacu. Mu isakaramentu ry’Imbabazi, Imana ibabarira ibyaha ikabihanagura, ariko inkovu zabyo mu myitwarire yacu no mu mitekerereze yacu ntizibura. Impuhwe z’Imana zifite ingufu gusumbya izo nkovu. Izo Mpuhwe z’Imana ni zo zihinduka “indurugensiya” y’Imana Data ishyikira umunyacyaha wababariwe binyuze kuri Kiliziya Umugeni wa Kristu, ikamukiza ibisigisigi byose bya za ngaruka z’icyaha, ikamuha gukora byose mu rukundo agakurira mu rukundo aho kongera kugwa mu cyaha.
Kiliziya igizwe n’ubumwe bw’Abatagatifu. Mu Ukaristiya, ubwo bumwe ni impano y’Imana, igaragaza ubumwe kuri roho buhuza abemera n’Abatagatifu n’Abahire batabarika (Hish
. 7, 4). Ubutagatifu bwabo buza kudutabara mu ntege nke zacu, maze Kiliziya nk’Umubyeyi, mu isengesho ryayo n’ubuzima bwayo, igahuza intege nke za bamwe n’ubutagatifu bw’abandi.
Kwakira “Indurugensiya” z’Umwaka Mutagatifu ni ukwegera impuhwe z’Imana Data, hari icyizere ko imbabazi zayo zisakara ku buzima bw’abemera bose. “Indurugensiya” ni ugukora umwitozo wo kubaho mu butagatifu bwa Kiliziya iha bose kugira uruhare ku mbuto z’ubucunguzi bwa Kristu, hakorwa ibishoboka byose ngo imbabazi zigere aho ingaruka z’icyaha zigarukira zimaze guhura n’urukundo rw’Imana. Tubeho muri iyi yubile tubishyizemo umwete, dusaba Imana Data imbabazi z’ibyaha kandi Isakaze Indurugensiya y’Impuhwe zayo kuri bose(10).
Ibikorwa by’umwihariko muri Diyosezi yacu
6. Bavandimwe, muri uyu mwaka tuzakora ibikorwa Papa Fransisko adusaba gukora ariko dushyireho n’umwihariko wacu udufasha kubikora neza.
• Gutambagiza ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe muri Paruwasi zose : guhera ku wa 13 Ukuboza 2015 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2016 ishusho ya Yezu Nyir’impuhwe izatambagizwa muri Paruwasi zose hakurikijwe gahunda yateguwe. Paruwasi izajya ihererekanya n’indi mu mutambagiro n’indirimbo. Igihe iyo shusho izaba iri muri Santarali, imiryangoremezo izajya isimburana mu gutaramira Yizu Nyir’impuhwe. Yezu Nyir’impuhwe ntakabure uwo ahundagazaho impuhwe ze. Uwo mwanya wo gutaramira Yezu Nyir’impuhwe uzabe umwanya wo kuzirikana ku Mpuhwe z’Imana no gufata umugambi uhamye wo kuba umunyampuhwe nk’Imana Data.
• Urugendo nyobokamana : ruzakorerwa muri Katedrali ya Cyangugu kuko ari yo kiliziya nkuru ya Diyosezi yacu, ni yo ifite umuryango w’Impuhwe z’Imana. Urwo rugendo ruzakorwa mu byiciro bikurikira :
22/02/2016 : Abapadiri
21/05/2016 : Abiyeguriyimana
27/07/2016 : Urubyiruko
03/08/2016 : Abana
22/10/2016 : Abagabo n’abagore
Ku munsi w’urugendo nyobokamana hazajya habanza inyigisho, ikurikirwe no gushengerera no guhabwa isakaramentu ry’Imbabazi hasoze igitambo cya misa.
Iyi gahunda ntivanyeho urugendo nyobokamana rwakorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa n’abari mu muryango w’Agisiyo Gatolika uyu n’uyu. Ndifuza ko ibigo by’amashuri byagira gahunda yo gukora urwo rugendo nyobokamana. Ndasaba abayobozi b’ibigo kubiteganya.
• Isaha y’Impuhwe z’Imana : ku wa gatanu wa buri cyumweru, isaha ya saa cyenda ni isaha y’Impuhwe z’Imana. Ni isaha yo kwishyira wese mu Mpuhwe z’Imana, kuzishengerera no kuzisingiza. Ni isaha yo kwisabira, gusabira isi yose cyane cyane abanyabyaha(11). Abakristu ba buri muryangoremezo bajye bahurira aho basanzwe basengera maze bishyire mu Mpuhwe z’Imana, bazishengerere kandi bazisingize. Bazarushaho kunga ubumwe, kwakira Impuhwe z’Imana no kuba indahemuka ku kiri icyiza cyose.
Ndasaba abasaserdoti n’abiyeguriyimana kuzirikana kuri iyo saha y’Impuhwe z’Imana no kuyishyira muri gahunda zabo.
• Amasaha 24 yahariwe Nyagasani : ayo masaha ntabwo ari ayo gusaba isakaramentu ry’Imbabazi gusa ni n’amasaha yo gushengerera Yezu Nyirimpuhwe mu isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya. Abakristu bazirirwa basimburana mu gushengerera Yezu mu isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya muri za kiliziya na shapeli zirimo iryo sakaramentu ritagatifu.
• Gusoma Ibaruwa ya Papa Fransisko “Yezu Kristu Shusho ry’Impuhwe z’Imana :
iyi baruwa nimara gusohoka mu icapiro izagezwa kuri buri mupadiri, mu bigo by’abiyeguriyimana no muri buri muryangoremezo. Umuryangoremezo uzabanza usome icyarimwe guhera kuri N° 1 kugera kuri N°6. Ubundi hajye hasomwa nimero imwe imwe hakurikireho umwanya wo kuyizirikanaho. Hazajya hasoza isengesho rya Yubile y’Impuhwe z’Imana.
• Noveni yo kwiyambaza Impuhwe z’Imana : iyo noveni izajya itangira ku wa gatanu mutagatifu isozwe kuwa gatandatu ubanziriza icyumweru cya kabiri cya Pasika, icyumweru cy’umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana. Iyo noveni ni umwitozo mwiza wo kuvoma imbaraga, ubuheherere n’ingabire zose umuntu akeneye mu ngorane z’ubuzima ariko cyane cyane igihe cyo gupfa (12).
Umusozo
7. Bavandimwe, dukeneye Impuhwe z’Imana. Iyi si yacu ikeneye Impuhwe z’Imana. “Ku migabane y’isi, ahari ububabare bw’indengakamere bwa muntu haratabaza impuhwe. Ahari urwango n’inyota yo kwihorera, aho intambara zibiba ububabare n’urupfu rw’inzira-karengane, ingabire y’impuhwe irakenewe kugira ngo ihumurize imitima kandi ivubure amahoro. Ahabuze icyubahiro cy’ubuzima n’agaciro by’ikiremwa muntu, urukundo rwuje impuhwe rurakenewe, kuko mu mucyo warwo hagaragaramo agaciro ndengakamere ka buri kiremwa muntu”(13).
Uyu mwaka w’Impuhwe z’Imana uzadufashe koroshya imitima n’imitekerereze maze buri wese abone imbaraga zo kwivugurura no kuba umunyampuhwe nk’Imana Data.
Ndasaba Imana ngo ibasesekazeho Impuhwe zayo zitagira iherezo kandi mbaragije Bikira Mariya Umubyeyi w’Impuhwe
his nitrate before sildenafil is buy tadalafil patient. Is this patient able to resume the exercise of.
. Mbifurije Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2016. Imana ibahe umugisha.
Bikorewe i Cyangugu ku wa 17/12/2015
+ Yohani Damaseni BIMENYIMANA
Umushumba wa Diyosezi
ya Cyangugu
(1) Ibaruwa ya Papa Fransisko itangiza Umwaka w’Impuhwe yitwa “Yezu Kristu, Shusho
ry’Impuhwe z’Imana” N°3
(2) Rebe Ibaruwa ya Papa Fransisko “Yezu Kristu, Shusho ry’Impuhwe z’Imana” N°3
(3) “Impuhwe z’Imana nk’umuti w’ikibi cyayogoje isi”, p.47
(4) Reba “Impuhwe z’Imana nk’umuti w’ikibi cyayogoje isi, p.49
(5) Reba Ibaruwa ya Papa Fransisko “Yezu Kristu, Shusho ry’Impuhwe z’Imana” N°13
(6) Reba Ibaruwa ya Papa Fransisko “Yezu Kristu, Shusho ry’Impuhwe z’Imana” N°9
(7) Reba Ibaruwa ya Papa Fransisko “Yezu Kristu, Shusho ry’Impuhwe z’Imana” N°14
(8) Reba Ibaruwa ya Papa Fransisko “Yezu Kristu, Shusho ry’Impuhwe z’Imana” N°15
(9) Reba Ibaruwa ya Papa Fransisko “Yezu Kristu, Shusho ry’Impuhwe z’Imana” N°17
(10)Reba Ibaruwa ya Papa Fransisko “Yezu Kristu, Shusho ry’Impuhwe z’Imana” N°22
(11) Reba Mama M.Faustina Kowalska, Yezu Ndakwiringiye. Akanyamakuru : Impuhwe
z’Imana mu mutima wanjye N°1572
(12) Reba Mama M.Faustina Kowalska, Yezu Ndakwiringiye. Akanyamakuru : Impuhwe
z’Imana mu mutima wanjye N°1209
(13) Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II, Impuhwe z’Imana mu gatabo “Komeza
abavandimwe bawe mu kwemera” p.6