Urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu rwahuriye muri Forum muri Paruwasi Cathédrale ya Cyangugu

“Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye” (Int 26, 16) Aya magambo dusanga mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, umutwe wa makumyabiri na gatandatu umurongo wa cumi na gatandatu, niyo nsanganyamatsiko urubyiruko Gaturika rwa Diyosezi ya Cyangugu ruri kugenderaho muri forumu y’iminsi ibiri iri kubera muri  Diyosezi  ya Cyangugu kuva taliki ya 12 Kanama kugera 14 Kanama 2022

Iyi forumu yatangijwe kuri uyu wa Gatanu n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Ignace Kabera, Vicaire Général w’Umwepiskopi wa Diyosezi  ya Cyangugu, yahuriwemo n’urubyiruko rusaga igihumbi  rwaturutse muma paruwase yose agize Diyosezi ya Cyangugu. Mu nyigisho yahaye urubyiruko Musenyeri Ignace yarusabye kurangwa n’ imyitwarire myiza ikwiye abakristu.  Yakomeje ababwira ko kandi kurubu hari impungenge z’urubyiruko rudashaka gukura aho yaberetse ko kera wasangaga umwana w’imyaka cumi n’ine abasha gukora ibikorwa bitandukanye biruta iby’ufite imyaka 21 yakora kurubu; aboneraho kubasaba kwihatira kurushaho kumenya gufata inshingano bakiri bato anasaba akomeje uru rubyiruko cyane cyane urw’igitsina gore kwirinda imyitwarire idahwitse irimo kwambara impenure n’indi myambaro itabubahisha, kwisiga amavuta ahindura uruhu…

Igitekerezo cy’iyi forumu cyavuye kucyifuzo cya Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu mu kwezi kwa Gatatu taliki ya 21/ 2022 mu kwizihiza umunsi mukuru w’urubyiruko, aho yifuzaga guhura n’urubyiruko  rugize iyi Diyosezi bakaganira byihariye k’ubutumwa bwa Kiliziya mu rubyiruko ndetse n’izindi ngingo zitandukanye.

Muri iyi forumu y’iminsi ibiri urubyiruko ruzahabwa ibihaniro bitandukanye birimo ikiganiro k’umuhamagaro, ubuzima bw’imyororokere, kwitagatifuza no kubahiriza gahunda za kiliziya, umutekano, ukwemera kwacu ndetse n’ibindi biganiro bitandukanye. Hazakorwa kandi akarasisi gatandukanye ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro bizafasha urubyiruko gusabana. Urubyiruko ruzabona akanya gahagije ko kwigorora n’Imana  mu Isakramentu rya  Penetensiya no kwegerana n’Imana mu masengesho atandukanye.

Iyi forumu ibaye nyuma y’igihe kinini itaba kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, Ikaba kandi ibanjirije forumu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu nayo izaba muri uku kwezi i Kabgayi ku matariki ya 17-21. Muri rusange urubyiruko ruragaragaza ibyishimo kubera ko rwongeye guhura nyuma y’ibihe bitoroshye kugira ngo rukomeze kurushaho kunoza ingamba zo kwiteza imbere mubuzima bwa roho n’ubw’umubiri, no gutanga umusanzu waryo mu kubaka  Kiliziya n’Igihugu muri rusange.

Byegeranijwe na Kazuba Fabrice