None tariki ya 18/09/2022, i cyumweru cya 25 gisanzwe umwaka C , muri paruwasi Regina Pacis mugomba habaye Misa ebyiri : hasomwe Misa imwe kuri paroisse saa moya nigice na Misa muri central ya Cyiya saa yine nigice.
Misa kuri paroisse yabimburiwe n’isengesho ryarangiye 06:30 dusingiza Imana mu butatu butagatifu isozwa no gushengerera Isakaramentu ritagatifu ry’ukaristia dusabira abarwayi.
Nyuma ya Misa kuri paroisse habaye ibi bikurikira :
- Répétitions za chorale zitandukanye.
- Inama za Santarali : Karambi, kageyo na Rudaga
- Ihuriro ry’abasaveri n’inkoramutima z’ukaristia.
Ibikorwa biteganyijwe hano imbere muri aya mezi .
1. Inama Nkuru ya paruwasi izaba le 09/10/2022.
2.Umunsi mukuru wa Saint Cecile Umurinzi w’abaririmbyi uzaba mu kwa 11/2022
Padiri Mukuru wa Paruwasi Jean Marie Vianney NSABIMANA yibukije abakristu ko :
- Ukwezi ko gukusanya inkunga ya Caritas (bita ukw’impuhwe ) kwashojwe.
- Ukwezi k’Ukwakira kwahariwe Rozari Aho buri munsi mbere ya Misa hazarya habanza Rozari ikazarya itangira saa kumi nimwe nigice mbere ya Misa.
- Abakarisimatiqwe bafite umuganda kuwa kabiri.
- Padiri Mukuru yamenyesheje abakristu ko abazamukenera bazamubona nyuma yo kuwa gatatu kuko mbere yaho azajya mu Nama zitandukanye kuri diocese.
Ibikorwa byose byagenze neza Mugire icyumweru cyiza.
NIYONZIMA Venuste
uhagarariye Komisiyo y’itumanaho muri Paruwase Mugomba