Umurage Padiri Berchair IYAKAREMYE adusigiye

Padiri Berchair IYAKAREMYE yavutse taliki ya 1 Nzeri 1983 muri Santrali Giti, Paruwasi ya Mushaka. Ni mwene Nicolas RUGEREKA na Gertrude MUKAMUSONI, bombi bitabye Imana. Yabatirijwe i Mushaka taliki ya 03 Ukuboza 1983. Yahawe Isakramentu ry’Ugukomezwa taliki ya 04 Nyakanga 1996. Yahawe Ubudiyakoni, taliki ya 18 Nyakanga 2021.

Padiri Berchair IYAKAREMYE yize amashuri abanza i Mushaka no mu Butambamo kuva mu mwaka w’1990 kuza mu mwaka w’1999. Kuva mu mwaka w’1999 yize amashuri yisumbuye, icyiciro rusange mu Ishuri ryisumbuye rya Gishoma. Kuva mu mwaka w’2002 kugeza mu mwaka w’2005 yize icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Saint-Joseph Nyamasheke, mu ishami ry’imibare n’ubugenge. Kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu mwaka wa 2011 yize amashuri makuru muri Ishuri rikuru ry’Uburezi (Kigali Institute of Education K.I.E).

Kuva mu mwaka w’ 2012 kugeza mu mwaka w’2013 yabaye umwarimu w’imibare n’ubugenge muri École Secondaire Saint-Esprit Mushaka.

Mu mwaka w’2013-2014 yatangiye Seminari Nkuru : Année Propédeutique i Rutongo, muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Kuva mu mwa wa 2014 kugeza mu mwaka w’2017 : Yize mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, icyiciro cya Filosofiya. Kuva mu mwaka w’2017 kugeza mu mwaka w’2022 yize mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, icyiciro cya Tewolojiya.

PADIRI Berchair IYAKAREMYE YAKUNDAGA UBUSASERDOTI

Padiri Berchair yakunze Umuhamagaro w’Ubusaserdoti. Yihanganiye ibyashoboraga gutuma acika intege ntiyitabe « Karame » ijwi rya Nyagasani wamwigombye akamuhamagarira kuba Pdiri. Yamaze igihe kirekire muri Groupe Vocationnel, mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ndetse no muri Kaminuza.

Iyo myaka yamaze ategereje gutangira Seminari Nkuru ntiyamurambiye ngo areke inzira yatangiye.

Arangije amashuri yisumbuye yabaye mu itsinda ryafashaga abana kwitegura kujya mu Iseminari Nto. Akabahugura, akabigisha, akabagira inama. Bamwe muri bo ubu babaye abapadiri.

Aho agereye mu Iseminari Nkuru, yaranzwe no kwiyoroshya cyane no kwicisha bugufi. Ibyo byatumaga abaseminari bakuru bagenzi be, bamwegera, bakamugisha inama, ku buryo benshi mu bo babanye, bamufataga nk’umuyobozi wabo wa roho kandi bakamufatiraho urugero rwiza mu busabaniramana no kwita ku baciye bugufi. 

Yitangaga wese atizigamye. Agaharanira kunoza neza ubutumwa ashinzwe.

Padiri Berchair IYAKAREMYE yakundaga Umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya.

Padiri Berchair IYAKAREMYE yamenye Umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya yiga i Nyamasheke. Ni umuryango w’Agisiyo Gatolika utoza abana n’urubyiruko gukunda Yezu mu Isakramentu ry’Ukaristiya no gushengerera kenshi. Uwo muryango kandi utoza abana n’urubyiruko gukunda no kwitangira ubutumwa muri Kiliziya. Yarawukunze awujyamo.  Arangije amashuri yisumbuye yashinze uwo muryango muri Paruwasi avukamo ya Mushaka. Abana n’urubyiruko bo muri Paruwasi ya Mushaka barawukunze cyane, barawitabira. No bo bagiye gushinga uwo muryango muri Paruwasi ya Mibirizi, Mashyuza, Nyabitimbo, n’andi maparuwasi yavutse nyuma nka Rasano na Nyakabuye.

Nyagarsani umuhe iruhuko ridashira umwiyereke iteka aruhukire mu mahoro!

Byegeranijwe na Padiri Athanase KOMERUSENGE