Padiri Berchair IYAKAREMYE  yaherekejwe mu cyubahiro n’urukundo

Ku wa gatandatu tarikiya 15/10/2022, Abasaseridoti, Abihayimana n’imbaga y’abakristu ba Diyosezi ya  Cyangugu  baherekeje mu cyubahiro Padiri Berchair IYAKAREMYE watabarutse tariki ya 14/10/2022. Umuhango w’uwo munsi wabimburiwe no kujya gufata umubiri wa Padiri Berchair mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge  ari naho yaguye, ukerekezwa muri kiliziya ya  Katederali ya Cyangugu.

Ubwo  wagezwaga mu mbuga ya Katedrale, umubiri wa Padiri Berchair, wakiranwe icyubahiro n’abasaseridoti maze isanduku yarimo umubiri we yerekezwa mu kiliziya ahakomereje umuhango wo kumusezeraho.

Igitambo cya  Misa yo kumusabira cyayobowe na Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe n’abasaseidoti  ndetse cyitabirwa n’Abihayimana n’imbaga y’abakristu benshi biganjemo abo muri Paruwasi ya Mushaka aho Padiri Berchair yavukaga ndetse nabo muri Paruwasi ya Nyamasheke yari yaroherejwe gukoreramo ubutumwa.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Myr Vincent Harolimana, yasobanuye ko yaje kwifatanya na  Myr Eduard Sinayobye,  Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu( uri mu butumwa hanze y’Igihugu),  Abasaserdoti n’umuryango w’abana b’Imana mu kababaro ko kubura umuvandimwe, Umusaserdoti wa Nyagasani, inshuti umusangirangendo, Padiri Iyakaremye Berchair.

Yakomeje avuga ko Berchair atuvuyemo nyuma y’uburwayi bwaranzwe n’ububabare bwinshi. “  Si ububabare bw’uburibwe gusa ahubwo no kuba yarabanje kwivuza hatagaragara neza inkomoko y’uburwayi n’uburyo bwo kumufasha gukira.  Byatumye benshi bibaza byinshi ku buzima no kumaherezo ya muntu.

Hari ibibazo twumva twabaza Imana, birimo kuki wemera  ibi biba?  kuki wareka umusore nk’uyu agenda gutya akiri muto?  Ibibazo nk’ibyo twabigereranya n’ibya Mariya na Martha musaza wabo Razaro  arwaye  agapfa. Natwe dufite mu mutima ibiganiro nk’ibya Maritha.

Bene ibyo bibazo Bigaragaza ko buri gihe imitekerereze n’imyumvire yacu bitari  mu rwego rumwe n’urw’Imana (longueur d’onde). Igihe Mariya na Maritha batabazaga Yezu bashakaga ko aza yiruka agatabara;  ariko Yezu akomeza gahunda ze, abagaragariza ko uburwayi bwe ari ubwo  guhesha Imana ikuzo. Urupfu ni uruhe?  ubuzima ni ubuhe?   Nyuma y’iminsi ine Razaro apfuye, iminsi ine  bivuze ngo byose byarangiye, nta garuriro, niho Yezu aje agaragaza ko umwemera atazapfa. Hari ibyo tuvuga n’ibyo dukora mu bihe nk’ibi by’akababaro kubera imitekerereze ya muntu. Ni bene iyo myifatire Pawulo avuga ko ari ubujiji kubyerekeye izuka ryabapfuye. Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu, nk’abandi batagira icyo bizera.( 1Tes 4,13). Abapfuye bizera Kristu bazazuka, Imana izabaha gusangira nayo. Igihe abandi baheranwa n’agahinda twebwe twizera Kristu twemera  ko Imana izabazura ikabashyira kumwe nawe. Turababaye  ariko ntiduheranwa n’agahinda kuko dufite amizero muri Yezu Kristu.

Ubuzima ni urugendo, maze urupfu rukaduha gutambuka tugana ubundi buzima bw’iteka. Urumuri rwo kwizera Yezu wazutse rutuma dukomera.     Dukomezwa n’isezerano Yezu yagiriye intumwa ze ati    `Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye.Ubu ngiye kubategurira umwanya ´( Yoh 14,2).

Tuzi ko Berchair  atabarutse nyuma y’uburwayi n’ububabare bukomeye yari amaranye igihe,  ababanye nawe batangariye ukwihangana yari afite. Tubishingira mu kwemera no kwizera Imana itivuguruza mu rukundo ryayo. Yatubereye urugero rwo kwihanganira ububabare, igihe cy’ibibazo ntuce igikuba.

Berchair ishime, 

ubu uraruhutse, uruhutse imibabaro ya hano ku isi, ruhukira mu mahoro, ugiye uvuga uti urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho. (2Tim 4,7) .

Bavandimwe tumenye ko mu maso y’Imana imyaka 1000 ni nk’isaha imwe, ni nk’umunsi wejo, igihe tuvuga ko yari amaze amezi 3 gusa ari Umusaserdoti nyamara imbere y’Imana ni iteka, ubutumwa bwe yarabukoze.

Turatakambira Imana ngo imubabarire  kubyo atatunganije ku rugero rukwiye.    Yezu yemeye akamuha ubuzima bwe amwiyegurira amugororere ijuru maze asangire ibyishimo hamwe na Bikiramariya n’abatagatifu Bose.“

Nyuma y’igitambo cya  Misa habayeho akanya k’ubuhamya n’ubutumwa bunyuranye. Mu buhamya bwatanzwe mu muhango wo kumuherekeza bwa nyuma  bwagaragaje ko Padiri Berchair  yaranzwe no gukunda Imana akiri muto aho akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye  yashinze Umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya muri Paruwasi ya Mushaka avukamo.   Bwagarutse kandi ku cyifuzo yagize akiri muto cyo kuba Padiri kugeza nubwo bamuhimbaga Padiri kubera ubwitonzi n’ibikorwa bya gikristu yakoraga.

Mu butumwa Musenyeri Edouard SINAYOBYE , Umwepiskopi wa Diyoseyi ya Cyangugu  yageneye abari bitabiriye  uyu umuhango , bugasomwa n’Igisonga cye,  Musenyeri Ignace KABERA,  yashimiye cyane abatabaye Diyosezi bose ari abari baje ndetse n‘abatarabashije kuhagera, ku buryo bw’umwihariko ashimira Musenyeri Vincent HAROLIMANA  wahamubereye. Yaboneyeho kandi no kongera kwihanaganisha umuryango wa Padiri Berchair ndetse n’abari bamuzi bose. Yagarutse ku bubabare Padiri Berchair yanyuzemo   n’ukwemera gutangaje  yagaragaje.

Imihango y’uwo musi yakomereje mu irimbi ry’Abapadiri ba Diyosezi aho padiri Berchair yashyinguwe.  

Padiri Iyakaremye Berchair yavutse tariki 01/09/1983 muri Paruwasi ya Mushaka, yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti tariki 24 Nyakanga 2022 yari afite intego igira iti:” Uko yagakunze abe bari munsi, abakunda byimazeyo.( Yoh 13,1b). Yitabye Imana tariki 13/10/2022 azize uburwayi.

Imana imwakire mu ntore zayo! 

Byegeranijwe na NTEZIBIBIRI Augustin & Ngoboka Théogène