Umwiherero w’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu

Umwaka w’ubutumwa 2022/2023 muri Diyosezi ya Cyangugu wahariwe uburezi bw’abana n’urubyiruko mu mashuri. Imwe mu ngingo 7 ubutumwa buri kwibandaho ni ugutega amatwi abakiri bato n’urubyiruko. Isanganyamatsiko iragira iti: “ Umwana ushoboye kandi ushobotse”.

Kuri gahunda y’iteganyabikorwa, hari hatahiwe umwiherero w’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika.

Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru tariki ya 4 ukuboza 2022, Myr Edouard SINAYOBYE,  Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yagiranye umwiherero n’abayobozi b’ibigo by’amashuli Gatolika bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kuri “Centre IBANGA RY’AMAHORO ”  ryatangijwe na Padiri Ubald RUGIRANGOGA.

Umushumba wa Diyosezi yatangiye yibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri ko kurera ari umurimo utoroshye kuko uwo urera uba utabasha kubona mu mutima we ngo umenye icyo wamugenera kijyanye n’icyo akeneye.  Kurera ntibisaba ubwenge gusa, ahubwo bisaba gufata umwanya wo gutekereza ku gaciro n’umumaro w’umurimo wo kurera. Bisaba kwicara ukabaza Imana ( gusenga) no kujya inama n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi. Bisaba kubaka ubumwe hagati y’abarezi  ubwabo.

Yifashishije Ijambo ry’Imana dusanga mu Ivanjili yanditswe na Luka  3, 1-18, Umushumba wa Diyosezi yerekanye Yohani Batisita nk’umwigisha. Yigishaga  rubanda n’umutima we wose ariko kandi n’imibereho ye. Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuli guhuza umurimo wo kwigisha n’umugambi w’Imana.

Yohani  Batisita ni uwatowe n’Imana. Uwo Imana itoye iramwizera. Kurera ni ubutore, ni umuhamagaro. Bityo n’uyobora ikigo cy’amashuli Imana iba yaramushinze kuyihagararira no kuyivugira  muri icyo kigo. Kuba umurezi bisaba kuba ufite ibendera rya Kliziya aho ukorera n’aho uri hose kuko  uhagarariye iyo Kiliziya yakwizeye. Iyo haje ibinyuranye n’Ivanjili bigusaba kuba nk’umupolisi ngo urinde ibyo waragije birimo no kuvugira abana bakennye n’abafite ibibazo byihariye.

Imibereho ya Yohani hari byinshi yatwigisha: Yabaga mu butayu. Bivuze ko yakundaga gusenga. Ahandi mu byanditswe bitagatifu batwereka Musa, Eliya na Yezu bagiye mu butayu. Ubutayu ni ahantu umuntu ahurira n’Imana. Yohani yahoranaga n’Imana kandi asenga.

Nk’uko Tereza w’Umwana Yezu abivuga, gusenga ni ukuzamura umutima wawe uwerekeza ku Mana. Niyo mpamvu ishuli gatolika rigomba kurangwa  n’isengesho ndetse n’ibindi bimenyetso by’ubukristu. Musenyeri ati: “Muri iki gihe, ubuhakanyi bugenda bwiyongera, imigenzo myiza yaratakaye, muroge magazi amazi si yayandi”. Ibihe twizemo sibyo turimo. Ubu usanga abana bakureba bagakora “Critiques” . Cyera ntibyabagaho. Hari byinshi rero abana bakira hanze y’ishuli bivuguruza ibyo tubaha…abantu, ibitabo, ikoranabuhanga n’ibitekerezo bipinga Imana.

Abana benshi turera, ntabwo bagira amahirwe yo gusenga iwabo mu ngo kuko ababyeyi batabibatoza cyangwa ngo babibafashemo. Niyo mpamvu ari ngombwa gutoza abo turera isengesho. Kugira ngo bigerweho, ni ngombwa guha agaciro ibimenyetso biranga ubukristu nk’umusaraba, gusenga mbere yo gufungura kandi bitari iby’akamenyero, imiryango y’ Agisiyo gatolika, gutegurira amasakaramentu abatarayahabwa n’utundi dushya umuntu yagenda ahimbahimba. Ni ukubarinda umuco wo kwiba n’izindi ngeso mbi. Bisaba rero gushyira ibimenyetso byinshi aho dukorera.

Ikimenyetso nyamukuru ni wowe murezi, wowe wirirwana n’abana: Ugomba kubegera no kubatega amatwi kuko hari abafite ibibazo byinshi bibugarije: Ubupfubyi, abadafite aho kuba, abana bafite ababyeyi batandukanye bakaba batabana, abatabona ibyo kurya, abafite ababyeyi b’abasinzi, abana bavutse ku bagore bakora uburaya, abana babaye mu buzima bwo ku muhanda, abana baba mu buzima bwo ku kivu… kubera iyo mpamvu buri mwana yakihitiyemo umurezi wo kumutega amatwi ngo amenye ibibazo umwana ahura nabyo kuko akenshi aribyo biranga imyitwarire ye. Ese ku bigo muyobora mutoza  abana  amasengesho? Kwigisha amasomo asanzwe ni ngombwa nk’uko  Minisiteri y’Uburezi ibiteganya, ariko mwibuke ko mufite undi shobuja Nyagasani Yezu Kristu. Na We yabahaye inshingano, mugomba kumumenyesha abana. Musenyeri ati:” Ese mugira gahunda ihamye go gusenga ku ishuli?” Ese muzi ko ababyeyi babo babibatoza mu rugo ?  Ese muzirikana ko hari abana bakura batarabona iwabo basenga? Yemwe amazi si yayandi. Ni umurimo utoroshye. Hari imyitwarire mibi mu banyeshuli iterwa no kutamenya Imana, no kutibutswa amategeko y’Imana n’indangagaciro na kirazira. Kuki hari abana bishora mu ngeso z’ubusambanyi n’ibiyayuramutwe?

Barezi, Yohani yasabaga abantu  kwisubiraho no guhinduka. Twibuke ko  guhinduka bitangirira mu mutima no guhindura imibereho. Iyi mpuruza ya Yohani irahera kuri wowe Muyobozi w’ishuli. Ibaze icyo bigusaba! Ese ushinzwe amashuli afite gahunda ihamye yo kuyasura?  Ese usura abarimu ureba uko bigisha ?  Ese abana bafite ibibazo urabazi? Ese ababonera umwanya ngo ubatege amatwi? Wakora iki ngo ishuli ryawe ribe ishuli rya gikirisitu?

Umwanya wo kujya inama no kungurana ibitekerezo wahurije kukuba abana bafite ibibazo byinshi byo mu miryango, bityo hafatwa ingamba zikurikira:

  1. Buri shuli rigomba gushyiraho uburyo bwa “Guidance  and counselling“. Ni uguha abana umwanya bategwa amatwi kugira ngo abafite ibibazo bafashwe kandi bakirwe kuko niba  umwana  ataha yagera mu rugo  ntabone ibyo kurya cyangwa agahitira mu makimbirane y’ababyeyi ntabwo yabasha kwiga neza.
  2. Nubwo amashuli ari aya Kliziya, abayigamo baturuka mu madini atandukanye ndetse abandi ntibagira aho basengera. Ni ngombwa ko umwana nk’uwo yahabwa ubumenyi buhagije mu iyobokamana, agatozwa amategeko y’Imana n’uburere mbonezabupfura biranga uwize mu ishuli Gatolika, bityo akazigirira akamaro, akazakagirira n’igihugu cya mu byaye.
  3. Abayobozi b’ibigo by’amashuli bagomba guha imbaraga “Imiryango ya Agisiyo Gatolika” ndetse na “Groupe Vocationnel” mu mashuli, hagamijwe gufasha abana gusobanukirwa ibijyanye n’iyobokamana no kubategurira kuzakira umuhamagaro wo kwiyegurira Imana no kuzashinga ingo zihamye mu buzima buri imbere.
  4. Abayobozi b’ibigo by’amashuli Gatolika bifuje ko hazabaho amahugurwa y’abarimu bose kubijyanye no guherekeza no gutega amatwi abana bafite ibibazo cyane ko ubu hari abakora uburezi ariko batarabwize ku buryo bashobora guhutaza no gukomeretsa umunyeshuli batabigambiriye.
  5. Kubarura abana bo mu muhanda kugira ngo bazafashwe kuko Diyosezi yakiriye umuryango w’abihayimana ushinzwe ubwo butumwa.

Abitabiriye  umwiherero bashimiye Umushumba wa Diyosezi na Padiri Ombeni Jean Népomuscène  ushinzwe uburezi  gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu ( RDEC)  bateguye iyi gahunda, basaba ko byakomeza  mu bihe biri imbere kugira ngo hakomeze gushakishwa uburyo bwo guteza imbere uburezi gatolika.

Umwiherero wasojwe n’igitambo ry’Ukarisiyiya aho mu nyigisho ye, Umushumba wa Diyosezi yagarutse ku kwitegura umunsi mukuru wa Noheli, asaba abantu bose kureka ubugome no kubana mu mahoro. Uje atugana atuzaniye amaho. Icyo gihe ntawe uzaba akigira nabi. Ibyaziranaga bizabana mu mahoro. Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene ( Iz 11, 1-10).  Mu gihe kizaza ubutabera buzasagamba n’amahoro asesure ubuziraherezo ( Zab 72).

Nyuma ya byose, umunsi wasojwe no gufata  ifoto y’urwibutso ndetse n’ubusabane .

Byegeranijwe na Padiri  Dusenge Issa Moïse