Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yafunguye ku mugaragaro urugo rushya rw’Ababikira b’Izuka, ruherereye muri paruwasi ya Mushaka, Santarali ya Murehe.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu bahagarariye inzego zitandukanye barimo Ababikira bo mu miryango itandukanye n’Ababikira b’Izuka by’Umwihariko bari baje ari benshi kwishimira urugo rushya, ndetse n’imbaga y’abakritsu bo muri Santarali ya Murehe muri Paruwasi ya Mushaka. Hari kandi n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga uru rugo ruherereyemo.
Umuyobozi mukuru w’Ababikira b’Izuka Mama Marie Rose yabwiye abitabiriye uyu muhango ko bishimiye kuba bagize urugo muri iyi paruwasi Dore ko ari umuhigo wari umaze igihe kirekire kuko icyifuzo cyatangiwe na Nyakwigendera Myr Yohani Damascene Bimenyimana.
Yagize ati:”Ndacyeje cyane Nyiricyubahiro Yohani Damascene Bimenyimana wari Umushumba w’iyi Diyosezi, ni we wampatiraga kuza gutangiza Urugo rw’Ababikira b’Izuka muri iyi Diyosezi. N’ubwo yapfuye atabonye ibi byiza, sinshidikanya ko ubu arikureba ibi byiza kandi yishimira ko umuhigo yatangije ushyizwe mu bikorwa.”
Yasabye ababikira bagiye gukorera ubutumwa muri uru rugo kwakirana yombi abaje babagana cyane cyane bakigishwa agaciro k’umusaraba.
Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yavuze ko yishimiye ko yishyuye umwenda yari afitiye mugenzi we yasimbuye. Ati ” Bataraza numvaga hari umwenda mfitiye mugenzi wanjye Nyakwigendera Myr Bimenyimana nasimbuye. Twasuye henshi dushaka aho tuzashyira uru rugo; tujya mu Rwinzuki biranga ariko tuza kubona hano muri Murehe ku muhanda, turahashima, najya ntambuka nkareba aho imirimo igeze none dore byabaye”.
Myr Edouard kandi yagaragarije ababikira byinshi bibategereje birimo kwita ku buzima bw’abana bo mu mihanda, imiryango ibana mu makimbirane, abakristu bababaye mu buryo bunyuranye aba Bose bakaba bategereje uruhare rw’aba babikira ku bufatanye n’izindi nzego.
Mu ijambo rye, Madamu Mathilde Nyirangendahimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga uru Rugo rw’Ababikira b’Izuka ruherereyemo, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba bungutse izindi mbaraga mu kurushaho kwita ku baturage n’abakristu by’umwihariko.
Urugo rw’Ababikira b’Izuka rwatashywe uyu munsi rukanahabwa umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye ruherereye mu muryangoremezo wa Gakomeye muri Sicursale ya Murehe, Santarali ya Murehe, Paruwasi ya Mushaka, Diyosezi ya Cyangugu. Uru rugo kandi rwaragijwe ababikira batatu barangajwe imbere na Soeur Veronique rukaba rwahawe izina rya”Communauté Emmaus de Cyangugu.”
Byegeranijwe na Dénis Fabrice