Muri Paruwasi Cathédrale Cyangugu habereye amasezerano y’Inkoramutima

Kuri iki Cyumweru, 11/12/2022, muri Paruwasi Cathédrale ya Cyangugu habereye amasezerano y’Inkoramutima z’Ukaristiya mu Gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Padiri Jean Bosco Niyonsenga, Omoniye w’Inkoramutima z’Ukaristiya ku rwego rwa Diyosezi. Muri icyo gitambo kitabiriwe n’Ababyeyi , urubyiruko n’abana, abagera kuri 12 basezeraniye Yezu mu Ukaristiya kurushaho kwitangira Ivanjili ye, bamubera intumwa kandi barushaho gusenga.

Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya ibyishimo by’uyu munsi byakomereje mu cyumba cy’imyidagaduro cya Paruwasi ya Cyangugu, ahatangiwe ubutumwa bunyuranye , hagakorerwa n’imikino yo kwiyereka mu byino n’indirimbo. Ibirori byashojwe n’ubusabane.

Byegeranijwe na Padiri Silas BIKORIMANA