Kuri uyu wa Kabiri 27/12/2022, Nyiricyubahiro musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ari kumwe n’abayozi mu nzengo zitandukanye bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke basangiye Noheli n’abakobwa n’abagore bakorera uburaya muri Nyamasheke na Rusizi. Hari mu rwego rwo kubegera no kubagira inama yo kuva muri izo ngeso.
Ni igikorwa cyateguwe na Diyosezi Gatolika ya Cyangugu biciye muri komisiyo yayo “y’umuryango” giterwa inkunga n’abantu ndetse n’amatorero atandukanye byumwihariko “Méthodiste libre”.
Ni igikorwa kitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo inzego bwite za leta, abanyamadini n’amatorero, inzego z’umutekano ndetse n’abagore n’abakobwa bakora cyangwa bakoraga uburaya. Ni igitekerezo cyautse Sinode iri gukorwa muri Diyosezi ya Cyangugu nyuma yuko bamaze gutegwa amatwi bagatambutsa ibitekerezo n’ibyifuzo byabo.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wari witabiriye iki gikorwa yagiriye inama aba bagore n’abakobwa yo kwibumbira hamwe bagatekereza icyo bakora ubundi bakashakirwa ubufasha. Yakomeje abasaba gufatanya n’abandi banyarwanda mu rugamba igihugu kirimo rwo kwiteza imbere.
Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yashimye abafashije muri iki gikorwa bose anashima kandi abagore n’abakobwa bakora uburaya babashije kucyitabira. Yakomeje abasaba gukora uko bashoboye bakava muri ibi bikorwa bitabahesha ishema aribo ndetse n’umuryango nyarwanda. Yabibukije ko bafite inshingano zikomeye zo kwita kubana babo doreko usanga abenshi barabaye ba ntibindeba bigatuma abana babo baba za mayibobo. Yababwiyeko leta ndetse n’abihayimana babakunda ndetse ko bazakora ibishoboka kugira ngo babafashe kuva muri ubwo buzima butari bwiza barimo. Musenyeri kandi yabahaye impano y’itara (urumuri) rushushanya umucyo ugomba gutaha mumitima yabo.
Ikigikorwa cyasojwe no gusangira noheli. Abagore n’abakobwa bakitabiriye bagaragazaga akanyamuneza ku maso ubonako bashimijwe n’inama n’impanuro zitandukanye bahawe.
Igikorwa cyo gusangira noheli n’abakobwa ndetse n’abagore bakora uburaya kibaye ku nshuro ya gatatu muri Diyosezi ya Cyangugu. Umusaruro wacyo ukomeje kugaragara kuko kuri ubu hari abamaze kureka uyu mwuga ndetse bakaba baribumbiye mu matsindsa abafasha kwiteza imbere biciye mumirimo y’amaboko yabo.
Byegeranijwe na Kazuba Fabrice