Abanyeshuri ba Paruwasi Cathédrale Cyanguu bahuriye mu mwiherero utangiza umwaka

Tariki ya  02/01/2023 muri Paruwasi Katedrali ya CYANGUGU habereye Umwiherero w’Abanyeshuri biga mu mashuri y’isumbuye bari mu biruhuko bagera kuri 200 baturutse mu masantarale 6 agize iyo  Paruwasi. Bahawe ikiganiro kivuga “ uruhare rw’urubyiruko mu isengesho ry’umuryango mu rugo.”

Bahawe n’ibindi biganiro binyuranye byibanze ku  kumenya guhitamo no gusengera umuhamagaro wawe ukiri muto; gukunda Kiliziya no kuyitangira n’akamaro k’Isakramentu rya Penetensiya. Bagize umwanya wo gushengerera no guhabwa Isakramentu ry’imbabazi. Basojesheje Igitambo cya Misa cyahinbajwe na Chorale y’abanyeshuri bo muri GS St Bruno GIHUNDWE A. Hanabayeho gufata ingamba zo guhura buri gihe mu biruhuko bagakora ibikorwa binyuranye: gusenga, ingendo nyobokamana, ibikorwa by’urukundo n’imyidagaduro. Habayeho no gutora Komite y’ihuriro ry’abanyeshuri igizwe n’abajene 12 bazajya bafatanya na Padiri Omoniye mu gupanga ibikorwa by’ihuriro ryo mu biruhuko!

Umwiherero wayobowe n’urugo rwo muri Equipe Notre Dame Cyangugu ya 4 (Elysé na Marie Thérèse), Soeur Césarie wo mu ba Petites Servantes de l’Immaculée Conception, Tubane Jean Umuyobozi w’urubyiruko na Padiri Silas BIKORIMANA, Omoniye w’urubyiruko. Abawitabiriye basoje  bifurizana kugira umwaka mushya muhire wa 2023.

Byegeranijwe na Padiri Silas Bikorimana