Kuri uyu wa mbere tariki ya 2/1/2023, ahahoze chapelle ya Marie Reine Burunga hateraniye inama y’abahagarariye umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu mu maparuwasi. Muri iyi nama hagarutswe ku iteganyabikorwa ry’umwaka aho hibukijwe uko amaparuwasi azajya agemurira abagororwa kuri gereza ya Rusizi mu gikorwa cy’umwaka wose; Uko za doyenné zizagemurira abarwayi ku bitaro bya Mibirizi, Gihundwe, Bushenge, Kibogora no kuri bimwe mu bigo nderabuzima nka Bweyeye, Nyabitimbo, Hanika na Gatare. Ibi bikazakorwa tariki ya 11/3/2023 uretse abazagemura Kibogora bazagendera kuri gahunda ya Paruwasi Nyamasheke tariki 11/2/2023 cyangwa indi tariki bazabatangariza. Abari mu nama kandi bamenyeshejwe ko Komite ya Diyosezi ifatanyije na Paruwasi ya Mwezi bazasura Paruwasi ya Bukunzi tariki ya 15/1/2023; naho Paruwasi ya Mibirizi na Mwezi bakazasura Paruwasi ya Runyanzovu tariki ya 5/2/2023. Muri gahunda yo kuvugurura umuryango no kuwushishikariza urubyiruko, ba Padiri Omoniye bakomeze gufasha abanyamuryango kwizihiza Isaha Ntagatifu n’imboneka aho bidakorwa.
Byegeranijwe na Padiri Moíse Issa Dusenge