AMARUSHANWA MURI “Doyenné” YA SHANGI


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/03/2017, kuri Paruwasi Gatolika ya SHANGI habereye amarushanwa yateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ku rwego rwa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Ayo marushanwa yahuje amatsinda y’Ubutabera n’Amahoro (Clubs Justice et Paix), akorera mu bigo by’amashuli yisumbuye abarizwa muri “Doyenné ya SHANGI igizwe na Paruwasi NTENDEZI, SHANGI, MUYANGE na “Quasi Paroisse” ya GIHEKE.

Ayo marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko, tube umusemburo w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, byo soko y’iterambere”. Ibigo by’amashuli yisumbuye byitabiriye ni ibifite amatsinda y’Ubutabera n’Amahoro akorera muri ibyo bigo.

Dukurikije amaparusi, SHANGI yahagarariwe n’ibigo 5 aribyo: G.S.Saint Jean Bosco SHANGI, E.S. Saint Francois d’Assise SHANGI, G.S. NYAMUGARI, G.S. MPISHYI na G.S. Sainte Marie Gorette BUSHENGE.

Paruwasi NTENDEZI yaserukiwe n’ibigo 2 aribyo:  E.A.V. NTENDEZI na G.S. NYANZA.

Paruwasi MUYANGE yari ihagarariwe n’ikigo cya  G.S. Saint Bonaventure BUHOKORO.

Quasi Paroisse GIHEKE yari ihagarariwe n’ibigo 2 aribyo T.S.S. GIHEKE na G.S. Saint Augustin GIHEKE.

Abitabiriye amarushanwa  bose bagiye bagaruka kunsanganyamatsiko mubihangano byose barushanijweho aribyo: imbyino, umuvugo, ikinamico nto n’igishushanyo.

Nk’uko mu baburana ari babiri umwe aba yigiza nkana, ni nako mubarushanwa hatajya haburamo uwa mbere n’uwa nyuma. Ninako byagenze muri aya marushanwa kuko bakimara gutombora uko bari bukurikirane mukwerekana ibihangano byabo, E.A.V.NTENDEZI yahise itombora kubimburira abandi, iriyerekana zitinyana maze bose batangira kwemeza ko iza kuba iya mbere. Amarushanwa yarakomeje G.S.St. J.Bosco ihereza E.S. Saint Francois isanzwe itinyitse mu ruhando rw’amarushanwa
. Ntacyo byatanze kuko byagaragarako bose baruhira E.A.V. NTENDEZI.

G.S.NYAMUGARI na  G.S. Sainte Marie Gorette BUSHENGE biranzika ngo wenda barusha abababanjirije biba iby’ubusa, bahereza G.S

At 24 hours, the plasma levels of sildenafil were still approximately 200 ng/ml, compared to approximately 5 ng/ml when sildenafil was dosed alone.penile corpus cavernosum (corporal smooth muscle). cialis for sale.

. MPISHYI  wenda ngo ishema rya SHANGI ryagumaho ariko ntibyagira icyo bihindura.

Ibigo “Quasi” GIHEKE biti muduhe rugari tubereke, basya batanzitse baracebura ngo batahe bishimye, rubura gica basanga araho ubutaha. Uwatomboye umwanya wa cumi ari nawo wanyuma agashya ubwoba, ati nabarungurutse mumpe indangurura majwi mbereke ibirori. G.S
. Saint Bonaventure- uwo bisunze n’umuhanga, Mutagatifu Bonaventura, Umwepisikopi n’Umuhanga mu nyigisho za Kliziya bari bamusabye. Baserutse gitore bose bashya ubwoba, bati dore abatoni ba Muyange bitoreje kuri Paruwasi bataha mu rugo, bahabwa amashyi kubera isheja
.

Bariyeretse biratinda, batangiye gusobanura igishushanyo bati Umwubatsi ni Yezu amatafari mabi yayashyize ku ruhande bavuga intambara, amacakubiri, amakimbirane, urwikekwe n’ibihuha, akoresha ay’indobanure bashimangira ineza, impuhwe n’urukundo, ukuri n’ubutabera bahinira kumbabazi. Iminota iba iri kugenda bati mubahe amashyi ntawabahiga bose bati mubareke biraryoshye……E.A.V.NTEZI iba irahigitswe, bati nubwo ari “boarding” nibitahire burya n’inkono zirushanya imbyiro….

Abakemurampaka barateranye, bagaruka bashimangira ibyo bahwihwisaga bati G.S. Saint Bonaventure BUHOKORO ni iyambere. Bayisabye kuzahagararira Doyenné ya SHANGI kuri Diyosezi kuko amarushanwa agikomeje……..Mutegereze tariki ya 11/03/2017

 

Padiri Moussa, Paruwasi Muyange