Ku wa gatandatu ushize tariki ya 04/03/2017, muri za “Doyennés”zigize Diyosezi Gatolika ya Cyangugu uko ari eshanu (5), habereye amarushanwa yateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseziya Cyangugu. Nk’uko twabibatangarije mu nkuru yavugaga uko ayo marushanwa yagenze muri “Doyenné” ya SHANGI, twabasezeranyije kuzabagezaho uko ayo marushanwa azasorezwa ku rwego rwa Diyosezi.
Uko i SHANGI byari byifashe
Muri iyi nkuru, turagirango tubagezeho abigo by’amashuli byatsinze muri buri Doyenné zigize Diyosezi ya Cyangugu. Nyuma turabagezaho uko aya marushanwa ari kugenda hano mu cyumba cy’imyidagaduro cya G.S. Saint Bruno i GIHUNDWE, aho ayo marushanwa amaze gutangizwa n’ijambo ry’ikaze rya Padiri Ignace KABERA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Cyangugu.
Muri doyenné ya SHANGI hatsinze G.S. Saint Bonaventure BUHOKORO yo muri Paruwasi ya MUYANGE; muri doyenné ya NYAMASHEKE hatsinze G.S. MAKOKO (Protestant) iri muri Paruwasi ya NYAMASHEKE; Muri doyenné ya MWEZI hatsinze TTC MWEZI, Paruwasi Mwezi. Muri doyenné ya CYANGUGU hatsinze TTC MURURU, Paruwasi Cyangugu. Muri doyenné ya MIBIRIZI hatsinze G.S MUGANZA, Paruwasi MASHYUZA
(e.g. emotional stress) and these should beselective cialis sales.
.
Abanyeshuli bari babucyereye Uko byari byifashe i Gihundwe
Tugiye gukomeza kubagezaho uko ibyo bigo 5 biri kurushwanwa ku rwego rwa Diyosezi mu kigo cy’amashuli cya G.S. Saint Bruno GIHUNDWE.
Dore ibigo biri kurushanwa:TTCMWEZI, TTC MURURU, G.S.Saint Bonaventure BUHOKORO, G.S. MUGANZA na G.S. MAKOKO.
Nyuma rero y’uko Clubs z’ibigo zimaze kurushanwa, TTC MWEZI yegukanye umwanya wa mbere, G.S. MUGANZA yegukanye umwanya wa kabiri, TTC MURURU uwa gatatu, G.S.St. Bonaventure BUHOKORO yegukanye umwanya wa kane, naho G.S.MAKOKO yegukanye umwanya wa gatanu.
Umuhango wo gutanga ibihembo
Hakurikiyeho icyiciro cy’ibigo 12 muri 18 byari byatumiwe kuzamurika ibihangano bishushanyije. Hitabiriye ibigo 2 bya Arikidiyosezi ya BUKAVU, 2 bya Diyosezi ya UVILA n’ibigo 8 byo muri Diyosezi CYANGUGU
. Nyuma yo kubigenzura, igihangano cya Collège ALFAJIRI/BUKAVU cyabaye icya mbere, naho iseminari nto ya Cyanguguiba iya kabiri, G.S. Muko iba iya 3.
Seminari nto ya Cyangugu
Akanama nkemurampaka
Mu ijambo rye, Padiri Emmanuel KALINIJA ushinzwe uburezi gatolika muri Doyosezi ya Cyangugu, yibukije urubyiruko rw’abanyeshuli bari bitabiriye amarushanwa ko amahoro ari impano y’Imana
. Yaragize ati:”Yezu ni Umwami w’Amahoro”. Urubyiruko rugomba kuba u
musemburo w’amahoro atangwa n’Imana kugirango babashe kugera ku iterambere ryuzuye. Yakomeje ababwira ko iryo terambere riba ryuzuye iyo rireba umubiri ariko ritirengagije na roho. Bitabaye ibyo, iryo terambere ntacyo ryaba rimaze kuko ryakoreka abantu cyane cyane urubyiruko
. Yasoje asaba abari bitabiriye bose gutahana umugambi wo kuba abagabuzi b’amahoro aho batuye, biga cyangwa bakorera.
Mu ijambo ryafashwe na Padiri Diogène DUFATANYE, umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu arinayo yateguye aya marushanwa, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’amarush
anwa yagiraga iti: “Rubyiruko, tube umusemburo w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge byo soko y’iterambere”; aboneraho gushimira byimazeyo za “Clubs” zitabiriye n’imbaraga zidasanzwe bakoresheje mugutegura ibihangano byabo. Yashimiye kandi ibigo 4 by’amashuli byaturutse mu gihugu cya R.D. CONGO. Yavuze ko aka karere kacu k’ibiyaga bigari gakeneye amahoro arambye kandi ko azaboneka igihe dushyize hamwe nk’abavandimwe. Yasoje yibutsa ko amarushanwa nk’aya yabereye no mu bigo by’amashuli abanza ariko bikagarukira ku rwego rwa za Paruwasi, aboneraho gushima abaterankunga b’amarushanwa: CAFOD,SECOURsCATHOLIQUE FRANCE n’abandi bose babigizemo uruhare ngo bigende neza.
Padiri Diogène DUFATANYE
Mu ijambo ryafashwe n’ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi, Bwana HAGENIMANA Jean de Dieu, ari nawe mushyitsi mukuru wari witabiriye aya marushanwa, yashimiye uruhare rwa Kliziya Gatolika mu gutanga uburere ndetse no guharanira umuco w’amahoro cyane cyane muri aka karere kacu k’ibiyaga bigari. Mugusobanura amahoro yaragize ati: ” Amahoro ni umuti uvura imyiryane n’amakimbirane hagati y’abashyamiranye”. Ahereye kubihangano byamuritswe, yibukije ko amahoro ahera ku mutima akabasha agasesekara inyuma, maze uyafite akabasha kuyageza ku bandi. Yashimangiye ko mugihe yabuze abantu bakagombye kumenya gusaba imbabazi kuko kuzisaba ari imwe muntambwe igeza ku bwuvikane n’amahoro. Yasoje ashimira Komisiyo yUbutabera n’Amahoro yateguye ayo marushanwa.
Abitabiriye ibirori
Ushinzwe Uburezi/Rusizi
Padiri Moïse DUSENGE