Mashyuza : Abarimu biyemeje kurema ishuri buri wese yiyumvamo afite ubuzima bushingiye ku Ivanjili


Abarezi bo mu bigo by’amashuri byo muri Paruwasi ya Mashyuza, baratangaza ko bagiye kurema    ishuri nk’ahantu hakwiye, aho buri wese yiyumva afite ubuzima bushingiye ku ivanjiri  ndetse abaririmo bakumva baremye umuryango umwe. Ibi ni bimwe mu byavuye mu nama bagiranye na Padiri ushiunzwe amashuri gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu ndetse na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mashyuza ku wa gatanu tariki ya 10 werurwe 2017
.

Afungura iyo nama, Padiri Hakizimana Félix uyobora Paruwasi ya Mashyuza, yashimiye abarimu bo mu bigo by’amashuri gatolika abarizwa muri Paruwasi ya Mashyuza, uko bitanga mu kazi ko kurera urubyiruko ariko ababwira ko batarageza ku musaruro wifuzwa, bityo bakaba bagiye gufata ingamba zo kurushaho gutanga uburezi bufite ireme.

Bimwe mu byo baganiriyeho muri iyo nama, ni ukumenya ishuri  gatolika icyo ari cyo, Ubutumwa bwa Kiliziya gatolika ifite mu mashuri, imyitwarire iboneye y’umurezi mu ishuri gatolika, amabwiriza ya Minisitiri w’uburezi agenga uburyo bw’isuzumabushobozi ry’abarimu ndetse n’Iteka rya Minisitiri w’uburezi rishyiraho amabwiriza agenga imyitwarire y’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri.

Nyuma yo Kuganira kuri izi ngingo no kuzunguranaho ibitekerezo hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, abarimu biyemeje ku ko bagiye kurema ishuri buri wese yiyumvamo, akagira ubuzima bushingiye ku ivanjiri.

Aba barimu kandi bemeye ko bagiye gukoresha imbaraga zabo kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho ku rugero rushimishije
. Bityo ngo bazabigeraho bafasha urubyiruko  barera kugera ku muntu wuzuye ku buryo imikurire ye igenda igaragaza ko yabatijwe ndetse ubwabo bakaba intumwa za Kristu mu kigo bakoreramo kandi barangwe n’imyitwarire myiza mu mirimo bashinzwe kugira ngo babere urugero abo barera. Na none kandi ngo aba barimu bazafasha abana kubyutsa impano zose Imana yabahaye,

Padiri Emmanuel Kalinijabo ushinzwe amashuri gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu, yabwiye aba barezi ko ari bo bafite ejo hazaza h’urubyiruko mu biganza byabo. Bityo abasaba kongera imbaraga mu mikorere yabo kandi bakajya bagisha inama aho babona imbogamizi kuko ari cyo inzego zibereyeho.

Yabakanguriye kandi gutangira kwitegura icyumweru cy’uburezi gatolika gisanzwe kiba mu kwezi kwa kamena buri mwaka
. Uyu mwaka kizatangira ku wa 29 Gicurasi gisozwe ku wa 2 Kamena ku rwego rwa Paruwasi. Ku rwego rwa Diyosezi kizasozerezwa ku Muyange ku wa 9 Kamena naho ku rwego rw’Igihugu kizasozerezwa muri Diyosezi ya Kibungo ku wa 16 Kamena

Comprehensive Sexual, Medical & cialis without prescription • Dynamic Infusion Cavernosometry, Cavernosography.

. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Nk’abakristu bo mu ntangiriro ya Kiliziya, ishuri ryacu turigire igicumbi cy’ubumwe n’ubufatanye”

Denys Basile Uwingabiye

Ushinzwe amakuru muri Diyosezi