Muyange: Amasaha 24 Hamwe na Nyagasani


Ku wa 08/12/2015, Papa Francesco yatangije umwaka w’Impuhwe z’Imana

cigarette smoking, substance abuse or depression, sexualfactors in the individual patient must be emphasized. cialis prices.

. Uwo mwaka wasojwe ku wa 20/11/206. Mugusoza uwo mwaka abakirisitu basabwaga guherekezwa n’imbuto zawo. Umwaka w’Impuhwe z’Imana wadusabaga kubaho tumurikiwe n’urumuri rw’Ijambo ry’Imana. Yezu ati: “Nimube abanyampuhwe nk’uko Data ari Umunyampuhwe”( Lk 6,36).Kugira ngo rero dushobore kuba abanyampuhwe, tugomba kumenya gutega amatwi Ijambo ry’Imana. Ibi bidusaba kumenya gushaka umwanya w’umutuzo mu buzima bwacu, tugatuza kugira ngo tubashe kuzirikana Ijambo ry’Imana. Mu ibaruwa Papa Francesco yanditse atangiza umwaka w’Impuhwe z’Imana, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Yezu Kristu, Shusho y’Impuhwe z’Imana”. Ikintu kimwe k’ingenzi muri bine Papa yadusabaga ni amasaha 24 yahariwe Nyagasani. Ayo masaha yari ateganyijwe kuva ku wa gatanu kugera ku wa gatandatu bibanziriza icyumweru cya kane cy’igisibo. Cyari igihe cyo gusenga no guhabwa isakaramentu ry’imbabazi  kuko rituma tubasha gukorakora n’ibiganza byacu uburemere bw’imbabazi. Nk’uko kandi Papa yabivugaga kuri nimero 17 ya “Yezu Kristu Shusho y’Impuhwe z’Imana”, ku muntu wicuza wese, bimubera isoko y’amahoro nyayo y’umutima. Nk’uko kandi tubisanga mu ibaruwa yo ku wa 17/12/2015, Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yandikiye abasaseridoti, abihayimana n’abakristu, aho yatangazaga ibijyanye n’Umwaka  wa yubire y’Impuhwe z’Imana muri Diyosezi ya Cyangugu, yibukije ko amasaha 24 yahariwe Nyagasani atagenewe gusa gusaba isakaramentu ry’imbabazi, ahubwo ko ari n’igihe cyo gushengerera Yezu Nyirimpuhwe mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukarisitiya
. Abakirisitu basabwaga kwirirwa basimurana muri za Kliziya n’amashapeli bashengerera. Murwego rwo gukurikirana umwaka w’Impuhwe z’Imana ku rwego rwa Kliziya yose, umwanya w’amasaha 24 yahariwe Nyagasani muri uyu mwaka wa 2017, wari  uteganyijwe kuva ku wa gatanu tariki ya 24 werurwe kugera kuwa gatandatu tariki ya 25 werurwe 2017. Ni ukuvuga uwa gatanu n’uwa gatandatu bibanziriza icyumweru cya kane cy’igisibo
. Nk’uko tubikesha itangazo ryo ku wa 22/03/2017, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Mgr Yohani Damaseni BIMENYIMANA, yibukije ko mu rwego rwo gukurikirana umwaka w’Impuhwe z’Imana, amasaha 24 yahariwe Nyagasani azatangira ku wa gatanu tariki ya 31 werurwe 2017 agatangirana na Misa ya mugitondo akazasozwa ku wa gatandatu tariki ya 01 mata 2017 n’ubundi na Misa ya mugitondo. Muri Paruwasi ya Muyange yitiriwe Bikiramariya Umwamikazi w’Intumwa, ayo masaha 24 yahariwe Nyagasani yarakozwe kandi abakiristu bitabiriye ari benshi cyane kuburyo bushimishije. Ku wa gatanu tariki ya 31/03/2017, abakirisitu biriwe basimburana muri Kliziya ya Paruwasi bakurikije amasantarali uko ari ane agize Paruwasi ya Muyange guhera nyuma ya Misa ya mugitondo kugera saa kuminebyiri z’umugoroba. Bashengereye Isakaramentu Ritagatifu arinako abasaseridoti babafasha mu guhura n’Imana mu Isakaramentu rya Penetensiya. Abagize umuryango w’abiyambaza Impuhwe z’Imana bagize uruhare mu gufasha abari muri iryo sengesho mukuyobora ishampule n’ibisingizo by’Impuhwe z’Imana, indirimbo n’andi masengesho atuma ishengerera n’ibisikana ry’amatsinda yazaga gushengerera bigenda neza. Guhera saa kuminebyiri (18H00) z’umugoroba kugera saa kuminebyiri z’igitondo (6H00) , abagize imiryango inyuranye y’Agisiyo Gatolika ndetse n’abandi bakirisitu babyifuzaga, baraye imbere ya Yezu bamushengereye. Abapadiri bafashije abakirisitu muri iryo joro cyane mugutanga isakaramentu rya  penetensiya. Muri ayo  masaha y’ijoro, Padiri ushinzwe umuryango w’abiyambaza Impuhwe z’Imana, yatanze ikiganiro ku mpuhwe z’Imana
. Yasabye abari bitabiriye kwakira Impuhwe z’Imana mu buzima bwabo ndetse no kudapfusha ubusa ubuntu bw’Imana. Yibukije ko Impuhwe z’Imana zihumuriza abayizera kandi ko zisesekarizwa abatinya Nyagasani bose. Yibukije kandi ko izo Mpuhwe z’Imana zigaragazwa mu buzima bwacu n’ibikorwa bifatika by’umubiri ndetse n’ibya roho. Padiri kandi yakomeje afasha abari bitabiriye iryo sengesho mu Isaha Ntagatifu ya saa tanu z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro. Bifatanyije na Yezu i Getsemani (Mt 26,36-46). Yibukije ko bagomba kuba maso kandi bagasenga. Yabasabye ko bareka ugushaka kw’Imana kukaba ariko gukorwa mu buzima bwabo:”Nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe usha”( Mt 26,39b). Yakomeje yibutsa amagambo Yezu yabwiye Petero aho yagize ati: “Nibyo byawe, ntiwashoboye kuba maso hamwe nanjye isaha imwe? (Mt 26,40).

Mu gitambo cya Misa gisoza iri sengesho ry’amasaha 24, Padri Mukuru TUYISHIME Théoneste yashimiye abakirisitu uko bitabiriye iri sengesho babikunze, asaba Imana ko yakumva amasengesho bayigejejeho. Yabasabye ko buri wese yabaho  akurikije ingamba nshya yafatiye imbere ya Yezu, ingamba zijyanye no guhinduka no kubaho bamurikiwe n’Impuhwe z’Imana. Yasohoje abasaba gukomeza urugendo rw’igisibo ruzatugeza kuri Pasika ya Nyagasani.

 

 

 

 

 

 

Padiri Musa,  Paruwasi Muyange