Umuryango wa KOLPING uteye intambwe muri Paruwasi Muyange


Kuri iki cyumweru taliki ya 21 Gicurasi 2017, muri Paruwasi ya Muyange, abanyamuryango 22 bari bamaze igihe bitegura, basezeranye mu muryango wa Kolping
. Paruwasi ya Muyange ibaye Paruwasi ya kabiri muri Diyosezi ya Cyangugu ihaye ikaze umuryango wa Kolping nyuma ya Paruwasi ya Nkanka.

  1. KOLPING NI MURYANGO KI?

Kolping ni umuryango mpuzamahanga gatolika w’abalayiki ushingiye ku mahame n’inyigisho bya Kiliziya gatolika. Washinzwe n’umupadiri w’umudage, Adolph KOLPING, yavutse ku wa 08 ukuboza 1813, yitaba Imana ku wa 04 ukuboza 1865

Cause-specific assessment and treatment of male sexualThe first step in the management of the patient with ED is cialis without doctor’s prescriptiion.

. Umuryango washinzwe na Padiri Adolph KOLPING,  watangiye  witwa ishyirahamwe ry’abanyamwuga “Journey Men’s Association”, aho amariye kwitaba Imana, uhinduka umuryango mpuzamahanga wa KOLPING “International Kolping Society”.

Uyu muryango ufite ubutumwa bwo gufasha abantu gutera imbere kuri roho no ku mubiri, kandi ukanashishikariza abantu gutunganya umuhamagaro wo gukomeza isi no kuyigira nziza, ukagira itegeko remezo rigira riti: “SENGA, IGA, KORA”. Akaba ari yo mpamvu uharanira cyane amajyambere. Iyi ngingo irebana n’amajyambere ni wo mwihariko umuryango wa Kolping urusha indi miryango ya Agisiyo Gatolika.

Umuryango wa Kolping ubarizwa mu migabane yose y’isi, usibye ku mugabane wa Ositarariya. Mu Rwanda umuryango wa Kolping wahageze ku wa 19 ukuboza 1999

. None ku wa 21 Gicurasi 2017, umuryango wa Kolping usesekaye muri Paruwasi ya Muyange.

  1. UMURYANGO WA KOLPING MURI PARUWASI YA MUYANGE

Nyuma y’amasezerano yabaye kuri iki cyumweru, taliki ya 21 Gicurasi 2017, ayobowe na Padiri Festus NZEYIMANA, Omoniye w’umuryango wa KOLPING mu Rwanda, abanyamuryango ba Kolping muri Paruwasi ya MUYANGE, bafatiye urugero kuri Yozefu Mutagatifu, urugero rw’abakozi n’umurinzi w’abanyamuryango ba Kolping, biyemeje kurangwa n’imigenzo myiza ikurikira:

  • Gukunda Imana na bagenzi babo
  • Kuba indahemuka mu mico no mu myifatire
  • Kurangwa n’imyumvire myiza no kwirinda kwicara mu nteko y’abaneguranyi
  • Kuba abanyakuri n’inyangamugayo
  • Gukunda umurimo no kuwukundisha abandi
  • Kwitangira abavandimwe no kubafasha nta gihembo gitegerejwe
  • Gushyigikira no kwitabira ibikorwa byiza bya Leta
  • Kwemera kugisha inama no kugira abandi inama mu buzima bwa buri munsi
  • Gushyira mu gaciro birinda kubogama
  • Kwiyubaha no kubaha abandi.

Imana izabibafashemo kandi izabahere umugisha mu mirimo yabo, babyaza amahirwe impano bahawe!

Padiri Théoneste TUYISHIME

Padiri mukuru wa Paruwasi ya MUYANGE