Mu gihe mu Rwanda hibukwa abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 23, Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana, umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, atangaza ko “kwibuka abazize jenoside bituma twiyubaka tukareba ejo hazaza heza”.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi, ubwo hibukwaga padiri Joseph Boneza, abihayimana n’abandi bari abakozi ba Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abapadiri, abihayimana, abayobozi banyuranye mu nzego za Leta n’abakritu muri rusange, watangiwe n’umutambagiro werekeza ku mva yashyinguwemo Padiri Joseph Boneza i Cyangugu, ahabereye amasengesho yo kumusabira no gusabira abanyarwanda bose bazize jenoside yakorewe abatutsi.
Nyuma y’Igitambo cya Misa kandi cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, hakozwe urugendo rwerekeza ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside ruri mu Murenge wa Kamembe naho havugirwa amasengesho yo kubasabira ndetse hashyirwa n’indabo ku mva bashyinguyemo bahacanira n’urumuri rw’icyizere.
Haba mu buhamya bwatanzwe na Bana Médiatrice, wavukiye i Mibilizi ndetse akaba umwe mu babanye na Padiri Boneza mu bihe bya jenoside, haba no mu magambo yavuzwe n’abayobozi banyuranye, hagarutswe kuri zimwe mu mpamvu zatumye habaho jenoside mu Rwanda harimo kubura urukundo no kudaha agaciro ikiremwa muntu, guteshuka ku nshingano kw’abayobozi b’icyo gihe
surgery may achieve the goal of increasing arterialThe intraurethral application of alprostadil is an buy tadalafil.
. Ibi bikaba biduhamagarira kongera kugira urukundo rwa kivandimwe no gufatanya gukumira icyashaka kongera gutanya abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yavuze ko kuba tubasha kwibuka abacu tubikesha ubutwari bwaa bamwe mu banyarwanda babashije guhagarika jenoside maze bakubaka igihugu cyiza kandi gikunda abantu. Bityo ahamagarira buri wese mu bitabiriye uyu muhango kuba intwari kandi abibutsa ko ubutwari ari ubuzima bugaragarira mu migirire no mu mitekerereze igamije kwimika amahoro no kubaka u Rwanda.
Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana, Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu, wagarutse no ku butwari bwa Padiri Joseph Boneza, yavuze ko uyu nyakwigendera, yavuze ko yaranzwe n’urukundo, kubana neza na bagenzi be no kurangiza inshingano ze neza za gisaridoti, ubwo akaba ari bwo butwari.
Yavuze kandi ko iyo twibuka abazize jenoside tuba twamagana ingengabitekerezo ya jenoside
. Yagize ati «kwibuka abacu bapfuye bazize jenoside, bituma twamagana ingengabitekerezo ya jenoside yabagejeje ku rupfu nka ruriya kandi bigatuma duharanira ko urupfu nka ruriya rutazongera kubaho ukundi».
Musenyeri Bimenyimana kandi yanavuze ko kwibuka bituma abasigaye biyubaka bagatumbira ejo heza ubwo yagiraga ati «Kwibuka bituma natwe twiyubaka kugira ngo turebe ahazaza hacu heza, bityo nkibaza nti nk’umukristu ejo nzaba meze nte? Nk’umusaseridoti, ejo nzaba meze nte? Nk’uwihayimana ejo nzaba meze nte?»
Uyu muhango wo kwibuka Padiri Boneza n’abandi bihayimana bazize jenoside ni ngarukamwaka muri Diyosezi ya Cyangugu. Uretse Padiri boneza, hibukwa kandi padiri Alufonsi Mbuguje, Abafurera bo mu muryango w’Abayosefite baguye i Nyamasheke ari bo Guillaume Murangwa, Anaclet Musonera, Ladisilas Sinigenga, Jean Baptiste Rutagengwa, abaseminari bakuru ari bo Diogene Karenzi, Louis de Gonzague Mporenzi, Théophile Ntagara Théobald Ntaganira
Phentolamine is an alpha adrenergic blocking agent withon patient complaints and risk factors outlined by the cialis online.
. Hibutswe kandi n’abari abaseminari bato, abakateshiste, Evariste Mudeyi n’abandi bahoze ari abakozi ba Diyosezi ya Cyangugu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Denys Basile UWINGABIYE
Ushinzwe amakuru muri Diyosezi