CARITAS ya Diyosezi ya Cyangugu ifatanyije na Komisiyi ishinzwe ubutumwa bw’abana muri Diyosezi zasuye abana bafite ubumuga barererrwa mu Kigo cya NGWINO NAWE giherereye muri Paruwasi ya Ntendezi. Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 04/06/2017, nyuma y’igitambo cya Misa y’umnsi mukuru wa Pentecositi, mu rwego rwo guhumuriza aba bana no kubagaragariza urukundo.
Nk’uko byatangajwe na Madame Thérèse Mukandariyo, washinze iki kigo cya NGWINO NAWE akakibera umuyobozi ndetse akanakitangira kuva mu mwaka wa 2006, ngo yagishinze nyuma yo kubona ko abana benshi bafite ubumuga badafite kirengera bakaba mu bwigunge bukabije cyane ko hari bamwe mu babyeyi bahishaga abana babo kubera ko batabashaga kwakira ubumuga bwabo bafataga nk’aho bubateje isoni ku muryango.
Mu bashyitsi bari basuye iki kigo, harimo Padiri uyobora CARITAS ya Diyosezi, Padiri ushinzwe ubutumwa bw’abana muri Diyosezi n’abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ntendezi, abakozi ba CARITAS, abahagarariye komite za komisiyo ishinzwe ubutumwa b’abana muri Diyosezi na Paruwasi ndetse n’abana bahagarariye abandi muri Diyosezi. Bityo bashyikiriza abana bo muri iki kigo inkunga y’ibiribwa byiganjemo umuceri, ibishyimbo, umutobe w’imbuto (Jus), ibisuguti ndetse na bonbon, byose bifite agaciro kangana n’amafaranga 300,000 y’u Rwanda.
Madame Thérèse MUKANDARIYO akaba yarashimiye abikuye ku mutima Diyosezi ya Cyangugu, agaragaza ko ari ibyishimo NGWINO NAWE igize mu gusurwa n’abasaseridoti banyuranye baturutse mu rwego rwa Diyosezi
phimosis, hypoaesthesia cialis prices The first step in the management of the patient with ED is.
. Yashimye kandi uburyo iki gikorwa cyateguwe ngo abana basure bagenze babo, ashima Kiliziya Gatorika mu butumwa ikora mu kwita ku bababaye, agaragaza ko gutoza abana bato umuco wo gufashanya babikurana kandi bakabitoza bagenzi babo. Bityo abasaseridoti bari aho kugeza iryo shimwe Nyiricyubahiro Musenyeri, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, anabasaba i ko agihe cyose bishoboka bajya basurwa.
Mu kwakira aba bashyitsi, abana bafite ubumuga barererwa muri NGWINO NAWE, bagaragaje ibyo bashoboye babinyujije mu mikino n’imyidagaduro inyuranye yiganjemo imbyino zishimishije bafatanyije n’abana bo mu miryango remezo ya Paruwasi ya Ntendezi.
Umuyobozi wa CARITAS ya Diyosezi ya Cyangugu, Padiri Diogène DUFATANYE yashimiye Madame Thérèse Mukandariyo ubwitange agaragaza mu kwita kuri abo bana. Yabaasobanuriye ko inkunga Caritas itanga zituruka ku gaseke ko mu misa zo ku cyumweru no ku mfashanyo abakristu baba bakusanyije mu kwezi kw’impuhwe, agaragaza ko rwose abakristu aribo bagomba gushimirwa kuba bagira ibyo bigomwa, Caritas ikabikusanya ikabona icyo ifashisha bagenzi babo bari mu kaga.
Mu gusoza, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ntendezi Nzamurambaho Achille, yashimiye abo mu rugo rwa NGWINO NAWE, anashimira ubufatanye bwabaye hagati ya Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe ubutumwa bw’abana na CARITAS ya Diyosezi, kugira ngo igikorwa nk’iki kigerweho.
Kuri ubu, mu kigo NGWINO NAWE kirererwamo abana 72
. Muri bo bamwe bigira mu kigo bagafashwa kumenya ibimenyetso bakoresha ngo bumvikane, abandi bari mu mashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Ntendezi, ubu kikaba cyaratoranijwe mu bigo bishobora kwigisha abana bafite ubumuga no gutanga ubumenyi budaheza ndetse n’abarimu babo bakaba babona amahugurwa ahagije
. Hari kandi abana bari mu mashuri y’imyuga, abandi bageze mu mashuri yisumbuye, ariko bose bagakenera inkunga zinyuranye kugira ngo babashe gukomeza no kugira icyo bageraho
past?”always or buy cialis online.
.
UWINGABIYE Denys Basile
Ushinzwe amakuru muri Diyosezi