Ku itariki ya 9 Kanama 2017, nibwo hashojwe icyumweru cy’uburezi gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu. Ibirori byo gusoza iki cyumweru bikaba byarabereye muri Paruwasi ya Muyange, ahari hahuriye abanyeshuri bo muri iyi Paruwasi, abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika muri Diyosezi n’abandi batumirwa barimo abayobozi banyuranye ku rwego rw’uturere twa Rusizi na Nyamasheke.
Ibi birori kandi byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Prudence Rudasingwa, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu.
Mu mpanuro yatanze, haba mu nyigisho ye mu misa ndetse no mu birori byakomereje ku kibuga cy’amashuri y’ikigo cya Buhokoro, Musenyeri Prudence yagarutse ku burere umwana akwiye guhabwa kuva mu ntangiriro, agatozwa kubaha, kumvira no gukunda.
Musenyeri Prudence, yagereranyije umwana muto n’urupapuro rwera kandi rutanditseho. Mu kumurera, ababyeyi bafite inshingano yo kwandika amagambo meza kuri rwa rupapuro kandi bagakoresha umuti ugaragara. Akaba ari amagambo atoza umwana ubupfura, ubumuntu no kumvira Imana. Yavuze kandi ko ababyeyi bakwiye gutoza umwana gukurana imvugo nziza irimo indangagaciro zishingiye ku Ivanjiri, bakamutoza kubana neza n’abandi no kugororokera Imana.
Musenyeri kandi yagarutse ku nshingano abana bafitiye ababyeyi, aho basabwa kubumvira ndetse bakumvira n’abandi bose bagira uruhare mu kubaha uburere. Bityo bagakurana umuco wo kubaha Imana n’abantu kandi bakagira icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza
Other essential components of history taking should coverpenile corpus cavernosum (corporal smooth muscle). cialis for sale.
.
Ahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti «Nk’abakristu bo mu ntangiriro ya Kiliziya, ishuri ryacu turigire igicumbi cy’ubumwe n’ubufatanye», Musenyeri Prudence yavuze ko byose bishoboka ari uko hari urukundo
.
Yagize ati «Iyo ufite urukundo byose birashoboka kandi ufite urukundo aba afite byose. Iyo ukunda mugenzi wawe umushakira icyiza kandi ugaca umuyoboro wo kugira ngo ibyiza umwifuriza bimugereho»
factors for CAD – cialis for sale – antihypertensives.
. Bityo asaba ko mu burere abana bahabwa batozwa gukurana urukundo. Yasabye abarezi kandi gushyira imbaraga mu isomo ry’Iyobokamana kuko Kiliziya ifite inshingano zo kurera abana gikirisitu. Akaba yaramenyesheje abari aho ko guta ukwemera ari uguta umurongo kandi bigasenya igihugu.
Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri ako Karere, Sinabajije Alphonse, yagarutse ku byiza bituruka ku cyumweru cy’uburezi gatolika kuko gituma abarezi bahura abakungurana ibitekerezo ku nshingano bafite zo kurera kandi bagafata n’ingamba. Akaba yarasabye abarezi gushyira hamwe kugira ngo ireme ry’uburezi rizagerweho
. Yabibukije kandi ko uburere bw’umwana busaba imbaraga, ukwitanga, ubumwe n’ubufatanye kugira ngo bageze umwana aho agomba kugera.
Yaba uwavuze mu izina ry’abanyeshuri, yaba uwahagarariye ababyeyi na bo bagarutse ku gushima ubufatanye bwa Leta na Kiliziya mu kwegereza abana amashuri bigatuma biga hafi. Bakaba bifuza ko hakomeza kubakwa amashuri menshi kandi meza kugira ngo umusaruro w’amashuri nawo urusheho kuba mwiza.
Kugeza ubu, Diyosezi ya Cyangugu ifite ibigo by’amashuri 124 ubariyemo amashuri abanza n’ayisumbuye, bikaba biherereye mu maparuwasi yose uko 18 ayigize. Diyosezi ikaba ishyiramo imbaraga kugira ngo hatangwemo uburezi bunoze bugamije kubaka igihugu n’isi muri rusange.
UWINGABIYE Denys Basile
Ushinzwe amakuru muri Diyosezi