Mu rwego rwo kwizihiza ku ncuro ya 10 icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangiye kuva ku wa 02 kugeza kuwa 08 Ukwakira 2017, Komisiyo y’Ubutabera n’Aamahoro ya Diyosezi ya Cyangugu yateguye umwiherero wahuje imiryango y’abarokotse jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 n’imiryango y’abagororwa biyemereye bakabasaba imbabazi . Ni muri urwo rwego kandi Komisiyo yakomeje igikorwa cyo guhuza abagororwa…Continue reading Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge; umwanya wo gusubiza amaso inyuma
Author: Athanase KOMERUSENGE
Abagororwa 18 batangiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge babifashijwemo na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro
Abagororwa 18 bakoze ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bafungiye muri gereza ya Rusizi, batangiye urugendo rwo kwiyunga n’abo bahemukiye. Umuhango wo kurutangiza ku mugaragro wabereye kuri stade ya Rusizi ku itariki ya 15 Kamena 2017, utangizwa n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Prudence Rudasingwa, hanatangwa ubuhamya bw’abasaba imbabazi ndetse n’abazitanga. Uyu muhango kandi…Continue reading Abagororwa 18 batangiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge babifashijwemo na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro
Hashojwe Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi
Ku itariki ya 9 Kanama 2017, nibwo hashojwe icyumweru cy’uburezi gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu. Ibirori byo gusoza iki cyumweru bikaba byarabereye muri Paruwasi ya Muyange, ahari hahuriye abanyeshuri bo muri iyi Paruwasi, abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika muri Diyosezi n’abandi batumirwa barimo abayobozi banyuranye ku rwego rw’uturere twa Rusizi na Nyamasheke. Ibi birori kandi…Continue reading Hashojwe Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi
CARITAS ya Diyosezi na Komisiyo y’Abana zasuye abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cya NGWINO NAWE
CARITAS ya Diyosezi ya Cyangugu ifatanyije na Komisiyi ishinzwe ubutumwa bw’abana muri Diyosezi zasuye abana bafite ubumuga barererrwa mu Kigo cya NGWINO NAWE giherereye muri Paruwasi ya Ntendezi. Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 04/06/2017, nyuma y’igitambo cya Misa y’umnsi mukuru wa Pentecositi, mu rwego rwo guhumuriza aba bana no kubagaragariza urukundo. Nk’uko…Continue reading CARITAS ya Diyosezi na Komisiyo y’Abana zasuye abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cya NGWINO NAWE