Abagororwa 18 bakoze ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bafungiye muri gereza ya Rusizi, batangiye urugendo rwo kwiyunga n’abo bahemukiye. Umuhango wo kurutangiza ku mugaragro wabereye kuri stade ya Rusizi ku itariki ya 15 Kamena 2017, utangizwa n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Prudence Rudasingwa, hanatangwa ubuhamya bw’abasaba imbabazi ndetse n’abazitanga.
Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye ku rwego rwa Kiliziya n’abo mu nzego bwite za Leta. Bamwe muri bo, ni Komiseri wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Bosco Kabanda; Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Renzaho Giovani; abayobozi bungirije mu turere twa Rusizi na Nyamasheke; umuyobozi wa gereza ya Rusizi, abahagarariye ingabo n’abandi.
Nk’uko byatanjwe na Padiri Diogene Dufatanye, Umuyobozi wa Komisiyo y’UButabera n’amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu, ngo nyuma yo kwigisha abagororwa inshuro nyinshi, bakozwe ku mutima n’ibyaha bakoze muri jenoside maze biyemeza kwicuza byuzuye, bityo bandikira amabaruwa abo bahemukiye babiregaho kandi babasaba imbabazi. Ibi byakurikiwe no guhuza aba bombi, (usaba imbabazi n’uzisabwa), bibera kuri gereza ku itariki ya 14/06/2017 maze biyemezaku mugaragaro, gutangira urugendo rwo kwiyunga. Muri uyu muhango watangirijwe kuri stade, usaba imbabazi yicaranaga n’uwo yahemukiye nk’ikimenyetso cy’uko batangiye urugendo batishishanya, ndetse bamwe muri bo batanga ubuhamya imbere y’imbaga yari iteraniye aho.
Mukamurenzi Marthe ukomoka muri Paruwasi ya Nkanka, yavuze ko ubwo yumvaga ko bazamuhuza n’uwitwa Antoine Havugimana wamuhemukiye akamwicira umuryango, yabanje kwikanga akibaza niba azabasha no kumureba cyangwa kumuvugisha
In contrast to most other medical conditions, the various tadalafil for sale Psychosocial History.
. Nyamara ngo yatunguwe no kubona umusaba imbabazi ari we wagize ikiniga cyinshi maze bimutera ubutwari bwo kumubabarira no kwiyunga na we.
Ku ruhande rwa Havugimana Antoine wahemukiye Martha, ngo nyuma yo kwigishwa na Kiliziya ndetse na Leta, yagize agahinda gakomeye ubwo yibukaga ibyaha by’indengakamere yakoreye inzirakarengane. Ati «Nishe abantu benshi muri jenoside, nahemukiye imiryango myinshi ariko nta cyiza nasaruyemo uretse igisebo n’ikimwaro. None ndasaba imbabazi abo nahemukiye, ndasaba imbabazi abayobozi n’umuryango nyarwanda wose». Abasaba imbabazi kandi bari baherekejwe n’abo mu miryango yabo kugira ngo babe abahamya b’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge batangiye.
Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ubutabera n’Amahoro, Padiri Gasana Vincent, yavuze ko gusaba cyangwa gutanga imbazi ari igikorwa cy’Imana ubwayo kuko ari yo itanga iyo ngabire. Naho Komisiyo yo ikazakomeza kwigisha impuhwe z’Imana, urukundo rwayo, ubworoherane n’ubwubahane.
Renzaho Giovani, ushinzwe Intara y’Iburengerazuba muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, yavuze ko mu bumwe n’ubwiyunge hagezwe kuri byinshi, ariko n’ubundi hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo hagerwe ku bwiyunge nyakuri mu muryango nyarwanda
. Yashimye kandi abagira uruhari mu bwiyunge bw’abanyarwanda abasaba gukomeza gusigasira icyo gihango.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza, Claudette Mukamana, yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu gufasha abantu kwiyunga no gukundana anasaba abagororwa gukomeza kugaragaza imibiri y’abantu batarashyingurwa mu cyubahiro kuko ariko gusaba imbabazi nyakuri ndetse n’ubwiyunge bukagerwaho mu buryo budashidikanywaho
The vast majority of patients will need to consider direct tadalafil generic Table 2 shows the analysis of variance for the four groups for the five components..
.
Umuyobozi wungirije rw’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Bosco Kabanda, yavuze ko abantu 18 basabye imbabazi babikuye ku mutima ari umusanzu ukomeye mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda
. Bityo asaba abagororwa bose kugira ubwo butwari bwo guhaguruka bagasaba imbabazi abo bahemukiye kugira ngo na bo babohoke mu mutima.
Naho Musenyeri Prudence Rudasingwa, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyoseze ya Cyangugu, yavuze ko urugamba rw’iterambere rugomba kujyana n’ubumwe n’ubwiyunge. Akaba ahamagarira abakoze ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 gusaba imbabazi kuko usaba imbabazi aruhuka n’utanga imbabazi agakira ibikomere.
Mu nyigisho bahabwa na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro, abagororwa 320 ni bo bamaze kwandikira imiryango y’abo bahemukiye babasaba imbabazi. Komisiyo ikaba ifite gahunda yokujya ibahuza mu byiciro binyuranye nyuma yo kuganira n’uruhande rw’abasabwa imbabazi. Iki gikorwa kandi kikaba cyarashojwe n’ubusabane bw’abari abose nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’abanyarwanda basangira byose.
Denys Basile Uwingabiye
Ushinzwe amakuru muri Diyosezi